Umuhanzi Bagabo Adolphe wamamaye mu muziki no mu itangazamakuru nka Kamichi, yatangaje ko Kazeneza Marie Merci ari we ukwiye kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022 kubera ko azi imico n’imyifatire ye kuva akiri umwana.
Irushanwa rya Miss Rwanda 2022 rigeze
aharyoshye! Abakobwa 20 bamaze icyumweru mu mwiherero w’ibyumweru bitatu uri
kubera kuri La Palisse Hotel Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Mu mwiherero bari gukora ibikorwa
bitandukanye byongerera amanota buri mukobwa harimo nk’ikizamini cyanditse, siporo,
kugaragaza impano zihariye bafite, ihiganwa mu by’umuco n’ibindi.
Abakobwa banahatanye mu cyiciro cy’amatora
ari kubera kuri internet no kuri SMS. Aya matora azasiga hamenyekanye umukobwa
umwe uzajya mu 10 ba mbere bazavamo Nyampinga w’u Rwanda 2022 mu birori bizaba
ku wa 19 Werurwe 2022 muri Intare Conference Arena.
Umuhanzi Kamichi ubarizwa muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko amaze iminsi akurikirana irushanwa rya Miss
Rwanda 2022, kandi ko mu bakobwa bose ashyigikiye Kazeneza Marie Merci ufite
Nimero 26 mu irushanwa.
Kamichi yabwiye INYARWANDA ko yiga mu
Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) yiga itangazamakuru yiganye na Musaza
wa Kazeneza, byatumye amenyana n’umuryango we kugeza kuri uyu mukobwa.
Avuga ko Kazeneza akimara
kwiyandikisha muri Miss Rwanda akarenga amajonjora, yari azi neza ko afite n’ubushobozi
bwo kuboneka mu bakobwa bazajya mu mwiherero.
Ati “Niganjye na musaza we ndamuzi
neza. Nari mbizi neza ko azagera kuri runo rwego. Byari byoroshye kubibona kuva
ari akana gato.”
Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo ‘My
Karabo’ yavuze ko kuva Kazeneza akiri muto yamubonagamo kuvamo Nyampinga ku
buryo adafite gushidikanya ko azaba Miss Rwanda 2022. Ati “Kuva akiri umwana
muto narabibonye.”
Kamichi yavuze ko hari byinshi
ashingiraho yemeza ko Kazeneza akwiye kuba Miss Rwanda 2022 birimo uburanga n’uburyo
yumvikanisha ibitekerezo bye.
Ati “Uburanga bwo nawe urabwibonera.
Ariko uburyo aca bugufi, ntatinye kandi akamenya gusobanura ibyo azi
bizamufasha gukundwa no gutsinda.”
Kamichi uzwi mu ndirimbo ‘Aho ruzingiye’ yagaragaje ko ashyigikiye Kazeneza Marie Merci
Kamichi yavuze ko azi neza Kazeneza kubera ko yiganye na musaza we
Kamichi yavuze ko kuva Kazeneza akiri muto yamubonaga kuba Miss Rwanda
Abakobwa 20 barahatanira kuvamo Nyampinga w’u Rwanda 2022
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SUMMER VIBES' YA KAMICHI
TANGA IGITECYEREZO