Myugariro w’ibumoso mu ikipe y’igihugu Amavubi na Police FC, Rutanga Eric yasabye anakwa umufasha we, Umunyana Shamsa Sultan mu birori byitabiriwe n’ibyamamare birimo Abahanzi, Abakinnyi bagenzi be n’abanyamakuru.
Ku
Cyumweru tariki ya 6 Werurwe 2022, nibwo Rutanga Eric usanzwe ukinira Police FC
yakoze ubukwe na Umunyana Shamsa Sultan, basanzwe babana ndetse banafitanye
umwana w’umukobwa.
Ibirori
byo gusaba byabaye mu masaha ya mu gitondo, naho gufata amafoto no kwiyakira
biba saa Munani byose bikaba byarabereye i Kanombe mu nzu mberabyombi ya Queen
Land Park.
Ubukwe
bwa Rutanga na Umunyana bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Abahanzi,
Abakinnyi b’umupira w’amaguru n’abanyamakuru.
Mu
muhango wo gusaba Rutanga yari agaragiwe n’umunyamakuru David Bayingana (yari
Parrain), yambariwe n’abakinnyi barimo Nshuti Innocent wa APR FC, Biramahire
Abeddy wa AS Kigali na Kimenyi Yves wa Kiyovu Sports.
Umuhanzi
Yverry wari wamwambariye mu gusaba, yaje kuririmba muri recption (kwiyakira).
Inshuti
magara ye, Yvan Buravani na we yatshye ubu bukwe, yaje kuvuga ko mbere yo kuba
umuhanzi yari umukinnyi akinana na Rutanga ariko bajyana no kuririmba, gusa ngo
ntazi uko yaje kureka kuririmba.
Tariki
ya 24 Ukwakira 2019 ni bwo Rutanga Eric na Umunyana Shamsa basezeranye imbere
y’amategeko mu muhango wabereye ku Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka
Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Aba
bombi basanzwe babana nk’umugabo n’umugore ndetse bafite umwana w’imfura
w’umukobwa witwa Isimbi Taalian.
Rutanga
yakiniye amakipe akomeye mu Rwanda, arimo APR FC, Rayon Sports yabereye
kapiteni na Police FC akinira magingo aya.
Uyu mukinnyi uzwiho ubuhanga bwo gutera imipira y’imiterekano, akunda kwitabazwa cyane mu ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse akaba yari kumwe na Rayon Sports yakoze amateka yo kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup.
Umunyamakuru David Bayingana yari yabaye Parrain wa Rutanga
Rutanga n'abasore bari bamwambariye barimo abahanzi n'abakinnyi ba ruhago
Umuhanzi Yverry yaririmbye muri ubu bukwe
Yvan Buravan yaririmbye muri ubu bukwe
Rutanga yasabwe kuririmbira umugore we mu bukwe
Rutanga n'umugore we bacinye akadiho
TANGA IGITECYEREZO