RFL
Kigali

Ubufaransa bwatangaje ko bwishe Yahia Djouadi umwe mu bayobozi bakuru ba Al-Qaïda muri Mali

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:7/03/2022 16:02
0


Kuri uyu wa Mbere tariki 07 Werurwe 2022, Minisiteri y’Ingabo mu Bufaransa, yatangaje urupfu rwa Yahia Djouadi, umwe mu bayobozi bakuru ba Al-Qaïda muri Maghreb mu Majyaruguru ya Mali, akaba yishwe mu gitero cy’ingabo z’u Bufaransa za Barkhane.



Ubufaransa bwemeje ko bwabashije kwica umuyobozi ukomeye muri Al-Qaïda muri Mali, umunya-Algérie Yahia Djouadi nk’uko tubikesha France 24. Nk’uko Ibiro Bikuru bya Gisirikare byatangaje kuri uyu wa mbere, tariki 7 Werurwe, igitero cy’ingabo za BArkhane ari na cyo cyaguyemo Yahia, cyagabwe mu ijoro ryo kuwa 25 rishyira kuwa 26 Gashyantare, muri kirometero hafi 100 mu majyaruguru ya Tombouctou muri Mali. 

“Nyuma y’uko hamenyekanye ko yihishe ahazwi nk’ubuhungiro bw’abo muri Al-Qaïda, bamaze no kumenya aho ari neza, yagabweho igitero n’ingabo zirwanira ku butaka, zifatanyije n’indege (Hélicoptère) ibafasha kumenya aho aherereye neza ndetse na drone ebyiri” nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo z’Ubufaransa. 

Minisiteri y’Ingabo yakomeje itangaza ko muri iki gitero babashije no gufata bugwate intwaro z’uyu mutwe wa Al-Qaïda muri Mali, izindi zirasenywa. Ibi bibaye mugihe hakiri umwuka utari mwiza hagati y’Ubufaransa n’abagize Ubuyobozi bw’agateganyo muri Mali, umwuka watumye hanatangazwa ivanwa ry’ingabo z’Ubufaransa muri Mali tariki 17 Gashyantare.

Ifoto y'umwe mu basirikare b'u Bufaransa

Source: France24, RFI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND