RFL
Kigali

AMAFOTO yaranze 'Tournoi Memorial Kayumba 2022' yitabiriwe na Minisitiri Munyangaju Mimosa

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:7/03/2022 12:16
0


Ku matariki ya 5 na 6, Werurwe 2022, i Huye hakiniwe irushanwa ryo kwibuka nyakwigendera Padiri Kayumba Abbe Emmanuel wagize uruhare rukomeye mu iterambere rya Volleyball. APR VC, RRA VC na Christ roi ni zo kipe zegukanye ibihembo, nyuma y'imikino yarebwe n'abanyacyubahiro batandukanye.



Iyi mikino ngarukamwaka ikinirwa ku bibuga by'ikigo cya Groupe Scolaire Officiel de Butare 'Indatwa n'inkesha' aho Padiri Kayumba Emmanuel yabaye umuyobozi, mbere yo kwitaba Imana mu mwaka wa 2009.


Ku nshuro ya 12 uyu mwaka, iri rushanwa ryakinwe n'ibyiciro bitatu, ahari amakipe y'icyiciro cya mbere mu bagabo, ay'icyiciro cya mbere mu bagore ndetse n'ay'icyiciro cya kabiri mu bagabo.

Amakipe 19 yose hamwe niyo yahatanye, ahari abafana biganjemo abanyeshuri ba GSOB, abanyacyubahiro batandukanye ndetse n'abandi bavuye hirya no hino.

Minisitiri wa Siporo, Munyagaju Mimosa Aurore ni we mushyitsi mukuru wari witabiriye, mu gihe kandi hari Sebutege Ange, Umuyobozi w'Akarere ka Huye.


Ingaga za Siporo nyinshi zari zihagarariwe, ahari Perezida wa Zone 5 ya CAVB, Bwana Ruterana Fernand Saueur, umunyamabanga wa FERWAFA Muhire Henry, Umuyobozi wa Federasiyo ya Triathlon, Bwana Mbaraga Alex n'abandi.

APR VC yegukanye igikombe cy'amakipe yo mu cyiciro cya mbere, itsinze REG VC amaseti atatu kuri imwe (3-1), naho RRA itwara igikombe mu cyiciro cy'abagore itsinze IPRC Kigali amaseti atatu kuri imwe (3-1).


Mu makipe akina mu cyiciro cya kabiri mu bagabo, ari naho hari hitabiriye amakipe menshi, igikombe cyegukanywe na Ecole Secondaire Christ roi itsinze ku mukino wa nyuma Petit Seminaire Virgo Fideris amaseti atatu kuri abiri (3-2).


Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yashimiye cyane abateguye iri rushanwa, anashishikariza abandi kurebera kuri GSOB. Yagize ati “Icyo umuntu yabanza kuvuga ni ugushimira abateguye iri rushanwa (GSOB), ni ibintu twishimiye nka Minisiteri. Twishimiye uburyo iri rushanwa ryateguwe, uburyo bashakishije abafatanyabikorwa hirya no hino akaba ari n’ibintu dushishikariza abandi, kuko bifasha mu kuzamura impano z’abana bakiri bato.''


Minisitiri, M. Aurore atanga ubutumwa










APR VC na REG VC




Nsabimana M. Yvan




Mayor Sebutege Ange


RRA WVC irakomeye

KVC yatashye rugikubita

Christ roi bishimira igikombe




Abaterankunga barashimiwe




Ruterana Fernand uyobora CAVB Zone 5






APR WVC bishimira igikombe

Padiri Charles uyobora GSOB yashimiye abitabiriye bose







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND