Igitaramo cya Rwanda Gospel Star Live cyasubitswe ikitaraganya, kubera ibibazo by’amafaranga atari yishyuwe abacuranzi, cyongera gusubukurwa nyuma y’iminota 50 ubwo bari bamaze kwishyurwa.
Ku isaha ya 22:12 ubwo
basabaga umuhanzi Theo Bosebabireba kujya ku rubyiniro ntibyabashije gukunda kuko
abacuranzi banze kujya ku rubyiniro.
Ku isaha ya saa 23:02 ariko Aline Gahongayire wari umaze kurira [wagaragaye yarize nyuma y’ibiganiro yagiranye n’abateguye iki gitaramo], yazamutse ku rubyiniro
aririmbira abantu bacye bari basigaye.
Yaririmbye indirimbo ze
zirimo ‘Ndanyuzwe’ n’izo yafashijwemo n’umucuranzi Nzungu ndetse na Gaby Kamanzi.
Aline Gahongayire yagiye ku rubyiniro hafi nyuma y’isaha igitaramo gihagaze
Israel Mbonyi ubwo yarimo aganiriza abafana bacye bari basigaye mbere y’uko igitaramo cyongera gusubukurwa abahanzi bakiririmbana
Aha hari hahoze hicaye bamwe muri mbarwa bari bitabiye nyamara ifaranga ryabaye iyanga muri iki gitaramo nabo ribabuza ibyishimo barikura
TANGA IGITECYEREZO