RFL
Kigali

Ifaranga ryabuze igitaramo cya Rwanda Gospel Star Live gihagarara ikitaraganya mu gihe cy'iminota 50

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:7/03/2022 0:02
0


Igitaramo cya Rwanda Gospel Star Live cyasubitswe ikitaraganya, kubera ibibazo by’amafaranga atari yishyuwe abacuranzi, cyongera gusubukurwa nyuma y’iminota 50 ubwo bari bamaze kwishyurwa.



Ku isaha ya 22:12 ubwo basabaga umuhanzi Theo Bosebabireba kujya ku rubyiniro ntibyabashije gukunda kuko abacuranzi banze kujya ku rubyiniro.

Bakomeje gutsimbara bavuga ko batari bwongere gucuranga batarishyurwa, kugera ubwo bishyuwe hashize iminota 50 yose, ndetse abantu benshi bari bamaze kugenda, hasigaye mbarwa.

Ku isaha ya saa 23:02 ariko Aline Gahongayire wari umaze kurira [wagaragaye yarize nyuma y’ibiganiro yagiranye n’abateguye iki gitaramo], yazamutse ku rubyiniro aririmbira abantu bacye bari basigaye. 

Yaririmbye indirimbo ze zirimo ‘Ndanyuzwe’ n’izo yafashijwemo n’umucuranzi Nzungu ndetse na Gaby Kamanzi.

Aline Gahongayire yagiye ku rubyiniro hafi nyuma y’isaha igitaramo gihagaze

Israel Mbonyi ubwo yarimo aganiriza abafana bacye bari basigaye mbere y’uko igitaramo cyongera gusubukurwa abahanzi bakiririmbana

Aha hari hahoze hicaye bamwe muri mbarwa bari bitabiye nyamara ifaranga ryabaye iyanga muri iki gitaramo nabo ribabuza ibyishimo barikura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND