RFL
Kigali

Mu minota 42 Rose Muhando yagaragaje imbaraga nyinshi anyura mbarwa bitabiriye anabaririmbira mu Kinyarwanda-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:6/03/2022 23:08
0


Rose Muhando wari utegerejwe yagaragaje imbaraga nyinshi, asoza asabira umugisha abahanzi batandukanye n’abitabiriye igitaramo.



Ku isaha ya saa 21:30, ni bwo Rose Muhando wari utegerejwe na benshi yageze ku rubyiniro abanza kuririmba n’ijwi rye ryiza abantu bose bahise bahaguruka, aho yari agaragiwe n’ababyinnyi be babiri b’abasore.

Yaryohereje abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo zirimo ‘Utamu wa Yesu’, ‘Ni bebe’, zose yaririmbye mu buryo bwa ‘Semi Live’ . Yanabaririmbiye mu Kinyarwanda indirimbo ivuga ngo "Iyo Mana dusenga irakomeye, ni Imana itabura guseruka, ni Imana yumva amasengesho, iyo Mana dusenga irakomeye".

Mu gusoza, yatanze ubutumwa ati: “Ejo hazaza hose hakwiye gushingira ku Mana, hadakwiye gushingira ku bantu kuko ibyo bifuza atari ko bidahura n’imigirire y’abantu.” Yongera gushimangira ko yishimira kuba se yaravukiye mu Rwanda.

Rose Muhando yagaragaje imbaraga zikomeye ku rubyiniro, ku isaha ya saa 22:12 ni bwo yavuye ku rubyiniro.

Rose Muhando yagaragaje umuhate n'ubushobozi bwo hejuru

REBA UKO ROSE MUHANDO YARIRIMBYE MURI IKI GITARAMO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND