Igitaramo cya Rwanda Gospel Star Live cyari gitegerejwe na benshi kitabirwa na mbarwa, cyafunguwe na Kingdom of God Ministries harenzeho amasaha agera muri 4 ku isaha yari yateguwe.
Mu gihe abantu mbarwa bitabiye
igitaramo amaso yari yaheze mu kirere, kugera ku isaha ya saa 19:51 bategereje
ko hagira umuhanzi ugera ku rubyiniro, dore ko abashyushyarugamba batari
banakigaragaje.
Ku isaha ya 19:59 ni bwo ba MC bari bageze ku rubyiniro ari bo Eddy Kamoso na Edithe batangira basaba imbabazi bacye
bitabiriye, bahamya ko batari bazi ko kwipimisha COVID-19 ari ingenzi, ari kimwe
mu byabatindije.
Ku isaha ya saa 20:05, bahamagaye Kingdom of God Ministries batangiriye ku ndirimbo yabo yitwa ‘Iyerekane’, byabanje kugorana kubera ibyuma bitari biri ku murongo neza.
Bakomereje ku ndirimbo
yitwa ‘Uri mwiza’, basoreza ku ndirimbo yitwa ‘Nzamuhimbaza’ yahagurukije bacye babashije
kwitabira.
Ku isaha ya 20:34, ni bwo MD yahamagawe ku rubyiniro, umuhanzi ukora injyana ya Rap, gusa byaje kudakunda hahita hahamagarwa ku isaha saa 20:40 Gisubizo Ministries yinjirira mu ndirimbo yayo ‘Ushimwe Mana Yanjye’ .
Ubwo bari bageze ku ndirimbo baba bagira bati: "Nguhetse ku mugongo wanjye”, abantu bakaraze umubyimba karahava ari na yo ndirimbo basorejeho ahagana saa 21:02.
Kingdom of God Ministries niyo yafunguye igitaramo
N’ubwo ibyuma byabanje kuba ikibazo ariko basoje neza
TANGA IGITECYEREZO