Kigali

Dore ibintu 10 biremamo umutima w’ibyishimo igitsina gore mu rukundo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/03/2022 13:39
0


Abagore/abakobwa ni abantu bagira ibyishimo biturutse ku kantu gato cyane kababayeho, gusa n’ubwo bishima biturutse hafi burya banababazwa n’utuntu duto.



 Kugira ngo umubano w’umugabo/umusore n’umugore/umukobwa ukomere, ugomba gukora ibi bintu:

1. Mwereke ko umwitayeho

 Igitsina gore gikunda kwitabwaho cyane, niba koko mukundana uzirinde kumwereka ko utamwitayeho ahubwo umunsi ku wundi ujye umuba hafi. Mu buzima uzaba umuremyemo icyizere ndetse no kumva ko nta wundi mukobwa/mugore ubayeho neza nka we kubera kumuhata umunezero.

2. Mutege amatwi

Umugore wese akunda kumvwa no kwerekwa ko ibyo avuga bihabwa agaciro. Mu gihe uzamuha umwanya ukamwumva bizafasha umubano wanyu gukomera ndetse anagire ibyishimo byuzuye muri we.

3. Reka kumwicira gahunda

Mu gihe bibaye ngombwa ko hari icyo umusezeranya, reka kugaragara nk’umubeshyi mu maso ye ahubwo ba indakemwa kandi abone ko uri umugabo w’ikirenga. Ibi bizamunezeza.

4. Mube hafi igihe cyose

Buriya abagore bakunda umuntu ubereka ko abari iruhande, mu bihe by’umunezero cyangwa by’umubabaro. Wowe mugabo/musore Igihe uzabaho umukorera ibi bintu umukunzi azahora akwirahira kandi abeho yishimye kubera uburyo umwitaho.

5. Buri munsi mwibutse ko ari mwiza

Mugabo/musore Burya kubwira umukunzi wawe ko ari mwiza bizabafasha mwembi mu mubano wanyu, bizatuma yiyumva nk’umugore w’ikirenga kandi ahorane ibyishimo. Ibi bizatuma umubano wanyu uramba ndetse muhorane ibyishimo.

6. Mubwire buri munsi ko umukunda.

Kwibutsa umugore/umukobwa ko umukunda, ni kimwe mu bituma yishima akumva ko koko afite uhamye kandi umwitayeho.

7. Emera kumva inama ze

Kumva inama z’umugore/umukobwa biba byiza kandi bikamwubaka, bituma yishima mu buzima agahorana umunezero udasanzwe.

8. Ntuzigere umufata uko wishakiye

Gufata umugore/umukobwa uko wishakiye uzashiduka abandi bagabo baramutwaye kera, gusa n’umwitaho ukamuba hafi umunsi ku wundi bizatuma yishima kandi yiyumve nk’ufite umukunzi koko.

9. Ntuzigere umuca inyuma

Guca inyuma uwo mwashakanye cyangwa uwo mukundana ni kimwe mu bintu bituma akuzinukwa, ndetse bikaba byatuma umunezero we ukama.

10. Muratire inshuti mu gihe muri kumwe

Igihe uzaba uri kumwe n’umukobwa mukundana, kimwe mubizatuma yishima ni ukumva umuratira inshuti zawe mu gihe uri kumwe nawe mugahura. Bizamuremamo umutima wo kugukunda byisumbuye no guhorana umunezero udasanzwe.

Src:www.womenresources.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND