Kigali

Denroy wabaye imbarutso y’itsinda Morgan Heritage yitabye Imana afite abana 30 n’abazukuru 120

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/03/2022 22:26
0


Umuhanzi Bishop Denroy Morgan ufite abana batanu muri 30 bagize itsinda ry’abanyamuziki bubatse amateka akomeye ku Isi, Morgan Heritage, yitabye Imana.



Bishop Denroy yaruhutse mu mahoro ku wa kane, iwe mu rugo mu Mujyi wa Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari kumwe n’abo mu muryango we.

Uyu mugabo yabaye icyatwa mu mudiho wa Reggae kuva mu 1981 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ‘I’ll Do Anything for You’ yamamaye ku Isi.

Umuziki we watunze umuryango, unafasha itsinda rya Morgan Heritage rwegukana ibihembo bikomeye ku Isi bya Grammy Awards.

Ibinyamakuru birimo Jamaica Observer, Carribean national weekly n’ibindi, bitangaza ko uyu mugabo wari ufite imyaka 76 y’amavuko, yabyaye abana 30, akaba yari afite abazukuru 120.

Ibindi binyamakuru bivuga ko uyu mugabo yari afite abana 30, abagore 15 barimo Hyacint babanaga, abazukuru 104 n’abuzukuruza 15.

Abana be bashinze amatsinda arimo nka The Dreads, LMS yubakiye ku njyana ya Dancehall na Hip Hop n’andi. Mu itsinda LMS harimo abana be nka Noshayah Morgan, Otiyah Laza Morgan na Miriam Morgan.

Umwana we witwa Otiyah Morgan uzwi nka Laza Morgan akora umuziki nk’umuhanzi wigenga aho afite indirimbo yitwa ‘This Girl’ na ‘One by One’ iri mu njyana ya Dancehall yakoranye na Mavado.

Abana be babarizwa mu itsinda Morgan Heritage ryashinzwe mu 1994 barimo "Peetah" Morgan, Una Morgan, Roy "Gramps" Morgan, Nakhamyah "Lukes" Morgan ndetse na Memmalatel "Mr. Mojo" Morgan.

Kuri uyu wa Gatanu, umuryango we wasohoye itangazo ry’akababaro ryemeza ko Bishop Denroy Morgan yitabye Imana. Bavuze ko ‘yabaye urumuri rwacu, kandi aba isoko y’urukundo, ibyishimo n’umunezero mu buzima bwacu bwa buri munsi’.

Umuryango we washimye abakomeje kubafata mu mugongo muri iki gihe cy’agahinda. Morgan uzwi mu ndirimbo nyinshi yari asanzwe ari Umukozi w’Imana uri ku rwego rwa Bishop mu Itorero Abrahamic Covenant Family Ministry Church.

Yitabye Imana yitegura gushyira hanze album nshya yise ‘Divine Destiny’ yari gusohoka tariki 22 Werurwe 2022. Uyu mugabo yavukiye ahitwa Clarendon muri Jamaica mu 1946.

Mu 1965 nibwo yavuye muri Jamaica yimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yari afite imyaka 19 y’amavuko. Kuva icyo gihe atangira urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.

Morgan ni umwe mu batangije itsinda ‘Black Eagles’ mu 1970 ryo mu Mujyi wa New York. Hashinze imyaka 10, ubwo ni ukuvuga mu 1980 yatangiye umuziki ku giti cye.

Yabaye umuhanzi wa mbere wasinye mu inzu ifasha abahanzi ya RCA Records. Bimufasha gushyira hanze album ya Reggae yise ‘Make My Day’. 

Abavandimwe batanu bagize itsinda Morgan Heritage bakomoka kuri Denroy Morgan witabye Imana 

Bishop Morgan yagize ibihe byiza mu muziki; asize abana 30 n’abuzukuru 120 

Ku wa 15 Gashyantare 2016 i Los Angeles, begukanye Grammy Awards mu cyiciro cya ‘Best Reggae Album’, kubera indirimbo yitwa ‘Strictly Roots’


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'I WILL DO ANYTHING FOR YOU' YA DENROY MORGAN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND