RFL
Kigali

Musanze 1-2 Kiyovu Sport: Abo kuri 40 nta rwenya bafite - VIDEWO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:5/03/2022 22:20
0


Kiyovu Sport yatsindiye Musanze FC iwayo ibitego 2-1 ikomeza gushimangira ko ikeneye igikombe.



Kiyovu Sport yasanze Musanze FC iwayo iyitsinda ibitego 2-1 byose byabonetse mu gice cya mbere. Cyari ikizamini gikomeye kuri Kiyovu Sports yari igiye guhura na Musanze FC imaze gutsindwa umukino umwe wo mu rugo. 

Kiyovu Sports itsinze ikindi kizamini

Umukino watangiye amakipe yombi akina nabi ndetse akinira mu kibuga hagati gusa Kiyovu Sports igatera udutero shuma tugaragaza ko yaje i Musanze ishaka amanota atatu.

Ku burangare bwa ba Myugariro ba Musanze FC Mugenzi Bienvenue yafunguye amazamu ku munota wa 7 gusa Kiyovu Sports iba yinjiye mu mukino nta gihunga. 

Musanze FC yari yiteguye Kiyovu Sports kuva mu mihanda igize umujyi wa Musanze

N'ubwo Musanze FC yatinze kwinjira mu mukino ariko nyuma yo gutsindwa igitego yatangiye gukina isatira ndetse iyobora umukino kugera ku munota wa 29 ubwo yabonaga igitego cya mbere gitsinzwe na Namanda Wafula. 

Kiyovu Sport yakinaga ibintu bicye ariko biri ku mubare dore ko abakinnyi nka Emmanuel Okwi ikibuga cyari cyabanje kubagora. Igice cya mbere cyenda kurangira, Kiyovu Sports yabonye Penariti itsindwa neza na Abedi Bigirimana amakipe ajya kuruhuka Kiyovu Sports iyoboye.


Usibye gusimbuza ndetse n'umupira watewe na Benedata Janvier ugafata igiti cy'izamu nta  kindi gikorwa cyaranze igitece cya Kabiri kuko umukino warinze urangira Kiyovu Sports iyoboye n'ibitego 2-1 cya Musanze FC.

Kiyovu Sport yagumye ku mwanya wa kabiri n'amanota 44 inganya na APR FC ariko ikayirusha ibitego 3 izigamye.

Reba hano umukino uko wagenze mu mashusho

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND