Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Niyo Bosco yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Urugi’ yabaye iya nyuma kuri Extended Play (EP) ye ya mbere.
Ku wa 23 Mutarama 2022, nibwo Niyokwizerwa
Bosco umaze kwamamara mu muziki w’u Rwanda nka Niyo Bosco yatangiye gushyira
ahagaragara indirimbo zigize EP ye mu cyo yise ibyumweru bitandatu bya Niyo ari
naryo zina rya EP [6weeksofiNiyo].
Yahereye ku ndirimbo ‘Ese urankunda’
akomereza ku ndirimbo ‘Abanyamabara’, ‘Babylon’, ‘La Jolie Femme’, ‘Urwandiko’
ndetse na ‘Urugi’ ari nayo ya nyuma.
Izi ndirimbo zuje impanuro, zivuga ku
rukundo n’ubuzima busanzwe. Nko mu ndirimbo ‘Urwandiko’ yishyira mu musore
wasigaye mu cyaro akaganyira mukuru we wagiye mu Mujyi gushaka ubuzima yamara
gutengamara akibagirwa ivuko rye.
Hari aho uyu muhanzi aririmba ati “Muvandimwe
wanjye twasangiye ubuto ariko nyuma ukarenga ukambera gito; dore nkwandikiye
uru rwandiko, icyo ngusaba ni ukurutekerezaho. Amakuru yanjye nta kigenda,
ayawe yo nirirwa nyumva, usibye na njye ntawe utayazi.”
“Data na mama baragutashya cyane.
Inshuti n’abavandimwe nabo ni uko wa mwari wasize ubwiye ko uzasaba, icyizere
ni cyose aracyategereje yirirwa ambaza aho wagiye kandi warasize ufashe irembo
uzi ko na Mama yagwije imikenyero.”
Mu ndirimbo ‘La Jolie Femme’ aririmba
urukundo hagati y’abakundana. Akishyira mu mwanya w’umusore wasaye mu nyanja y’urukundo
akagaragariza umukunzi ko ari byose kuri we.
Uyu muhanzi watangiye umuziki mu
buryo bw’umwuga mu 2020, hari aho aririmba agira ati “Jye sinabona ukuruta…Gukunda
sinarikubibasha…Ubu ndaryohewe, agatoki ku kandi.”
Niyo Bosco aherutse kubwira
INYARWANDA ko indirimbo ziri kuri EP yazanditse ashingiye ku bitekerezo yagiye
ahabwa n’abakunzi be, ariko hazanumvikanaho indirimbo z’ubuzima busanzwe
amenyereweho.
Ati “…Twari dufite gahunda yo gukora
indirimbo zijyanye n’urukundo n’imibanire y’abantu. Zivuga ku rukundo mu
bisanzwe ariko dushingiye ku nkuru baduhaye cyangwa badusabye gukoraho, rero
tuzagenda tubigaragaza uko iminsi ishira.”
Akomeza ati “Kuri Ep hariho indirimbo enye zijyanye n’urukundo hanyuma hakaza n’izindi ebyiri zivuga cyangwa zijyanye na bwa buzima njya ndirimba, indirimbo zifasha abantu. By’umwihariho iyi Ep ijyanye no guhindura, nashatse kuririmba no ku bandi nk’uko 'Ese urankunda’ imeze.”
Niyo Bosco yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise ‘Urugi’
Niyo Bosco yasoje gusohora indirimbo
esheshatu zigize EP ye ya mbere
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ESHESHATU ZIGIZE EP YA NIYO BOSCO
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘URUGI’ YA NIYO BOSCO
TANGA IGITECYEREZO