RFL
Kigali

Ibibera i Musanze natwe biduteye impungenge - Umutoza wa Kiyovu Sport ku mukino wa Musanze FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/03/2022 14:01
0


Nyuma yuko amakipe atandukanye uhereye kuri Bugesera FC yakiriwe ku munsi wa mbere wa shampiyona yagiye anenga imisifurire yo ku kibuga cy’ Ubworoherane Musanze FC yakiriye, Umutoza mukuru wa Kiyovu Sport Haringingo Francis, afite impungenge ku mukino akina na Musanze iheruka gutesha amanota atatu APR FC ku kibuga bakiniraho.



Guhera saa Cyenda zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Gashyantare 2022, ku kibuga cyo ku Ubworoherane mu karere ka Musanze, biraba ari ibicika hagati ya Musanze FC na Kiyovu Sport ihataniye igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

Ni umukino wo kwishyura ugiye guhuza aya makipe muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, nyuma y’umukino ubanza wabereye i Kigali tariki ya 27 Ugushyingo 2021 warangiye Kiyovu yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y’igitego 1-0.

Mbere yo guhura na Musanze FC muri uyu mukino wahagurukije n’iyonka, umutoza wa Kiyovu Sport Haringingo yavuze ko FERWAFA ikwiye guha uyu mukino abasifuzi b’inyangamugayo.

Yagize ati”Haravugwa ibintu byinshi, numvise yuko abasifuzi i Musanze abantu benshi bitotombera imisifurire, natwe ibibera i Musanze biduteye impungenge, ntekereza ko Federasiyo yadufasha ikaduha abasifuzi b’inyangamugayo”.

Musanze FC iheruka gutsinda Kiyovu Sport tariki ya 10 Kamena 2021, ubwo yayisangaga i Kigali ikayihatsindira ibitego 2-1.

Musanze FC ntabwo iratsindwa mu mikino 5 iheruka gukina, kuko yatsinzemo 3, inganya ibiri, aho yinjije ibitego 5, ikinjizwa igitego kimwe gusa.

Mu mikino 5 iheruka gukina, Kiyovu Sport yatsinzemo 4 itsindwa umukino umwe na Marines FC, yinjije ibitego 10, yinjizwa 2.

Kugeza magingo aya mu mikino 19 imaze gukinwa muri shampiyona y’u Rwanda, Kiyovu iri ku mwanya wa kabiri aho inganya amanota na APR FC ya mbere, amanota 41, mu gihe Musanze FC iri ku mwanya wa 6 n’amanota 31.

Haringingo Francis utoza Kiyovu Sport yavuze ko batewe impungenge n'imisifurire y'i Musanze

Umukino wa Kiyovu Sport na Musanze FC uraba ari indyankurye 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND