RFL
Kigali

Aime Frank yahishuye uko yahuye na Rev Natasha, ibyo baganiriye akanabisinyira anavuga kuri Rose Muhando na Mbonyi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/03/2022 18:32
0


Aime Frank uri mu baramyi beza muri Gospel yo mu Rwanda aho akunzwe bikomeye mu ndirimbo "Ubuhamya bw'ejo", "Umugisha" n'izindi nyinshi, akubutse muri Kenya muri gahunda z'ivugabutumwa yakoreye mu rusengero "Empowerment Christian Church (ECC)" rwa Rev Lucy Natasha umwe mu bapasiteri bakunzwe muri Kenya no muri Afrika y'Iburasirazuba.



Mu kwezi kwa Gashyantare, 2022, ubwo hasohokaga amafoto ya Aime Frank ari kumwe na Rev Lucy Natasha, abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bagize amatsiko y'uko bahuye ndetse n'ibyo baganiriye na cyane ko Aime Frank agaragara ari mu Biro bya Rev Natasha, arimo gusinya mu gitabo. Bamwe baketse ko bashobora kuba baragiranye amasezerano y'imikoranire, abandi bavuga ko ashobora kuba yarasinyaga mu gitabo cy'abashyitsi bo muri urwo rusengero, n'ibindi.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Aime Frank wamamaye mu ndirimbo aririmbamo ko "Ibibazo ufite none, ni bwo buhamya bwawe bw'ejo, amarira urira none ni bwo buhamya bwawe bw'ejo,..tumbira Yesu ni we gisubizo cy'ibibazo wibaza ku buzima bwawe", yaduhishuriye inzira byanyuzemo kugira ngo aririmbe mu rusengero rwa Rev. Lucy Natasha ndetse banaganire. Ati "Murakoze cyane turabasuhuje mu izina rya Yesu. Yeah nibyo Rev Natasha twahuye tariki 21/02/2022. Twahuriye muri Biro ye aho akorera umurimo w'Imana mu gihugu cya Kenya".

Frank waririmbye mu rusengero rwa Rev Natasha ubwo bari mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ivugabutumwa bise "Fearless Generation", yadutangarije uko afata uyu mupasiteri. Ati: "Kuri njye Rev Natasha ni umuntu udasanzwe, uca bugufi, ukunda Imama n'abantu kandi ni umukozi w'Imana wuzuye imbaraga n'amavuta n'umugisha ku bantu benshi". Ku bijyanye n'ibyo baganiriye, yateye abantu amatsiko ati "Hhhhhhhhh hari ibyo turimo kuganiraho bikubiyemo na biriya (aravuga amafoto ye na Natasha), abantu bazabimenya mu minsi iri mbere hhhhh yeah".


Aime Frank avuga ko we na bagenzi be bakiriwe neza cyane mu rusengero rwa Rev Natasha. Yavuze ko yaririmbye indirimbo zinyuranye mu ndimi zitandukanye. Ati "Batwakiriye neza turishima cyane. Twafatanyije nabo kuramya no guhimbaza Imana mu rurimi rw'icyongereza ndetse n'igiswahili". Yavuze ko yagiye muri Kenya ku butumire bw'aba Misiyoneri bo muri Amerika. Ati "Twagiye mu giterane twari twatumiwemo n'aba missionary bari bavuye muri Amerika bari bafiteyo ibiterane. Ni ibyo twari turimo, nari najyanye n'itsinda ry'abaririmbyi bamfasha".

Aime Frank yadutangarije ko mu bahanzi bo mu Rwanda akunda cyane Prosper Nkomezi na Israel Mbonyi, naho mu bahanzi bo hanze uwo akunda cyane ni Rose Muhando unategerejwe mu Rwanda mu gitaramo cya Rwanda Gospel Stars Live kizaba ku Cyumweru tariki 06 Werurwe 2022 kuri Canal Olympia. Muri iki gitaramo ni nabwo hazasozwa igikorwa kirimo abaramyi batandukanye nka Theo Bosebabireba, James & Daniella, Serge Iyamuremye, Israel Mbonyi, Aime Frank n'abandi.

Uyu muramyi w'imyaka 24 y'amavuko usengera muri Foursquare Gospel church Kimironko, amaze imyaka 7 mu muziki wo kuramya Imana, akaba amaze gukora indirimbo zitandukanye kandi zagize igikundiro cyinshi. Frank ati "Ndi umuntu usanzwe kimwe n'abandi, ndi umukristo, nsengera muri Foursquare Kimironko, ntuye Kicukiro, mfite imyaka 24. Natangiye (umuziki) mfite imyaka 7, maze gukora indirimbo nyinshi. Mu Rwanda nkunda abahanzi bose kbs barimo Nkomezi Prosper na Mbonyi".

Rev. Lucy Natasha ukunzwe muri Kenya ni muntu ki?   


Rev. Lucy Natasha ukomeje kwereka urukundo rwinshi abakozi b'Imana bo mu Rwanda akabatumira mu rusengero rwe, ni Umushumba Mukuru w'Itorero Empowerment Church rikorera muri Kenya, akaba ari no mu bapasiteri bakunzwe cyane mu Karere. Arayoboye ku mbuga nkoranyambaga mu bapasiteri bo mu Karere bakurikirwa cyane aho kuri Instagram akurikirwa n'abarenga ibihumbi 910. Kuri ubu ari kugaragara mu bikorwa by'ivugabutumwa agaragiwe n'umugabo we Prophet Carmel.

Rev. Lucy Natasha ari mu banya-Kenya batunze amafaranga menshi dore ko abarirwa umutungo ugera kuri Miliyoni 120 z'amashiringi yo muri Kenya, mu manyarwanda akaba arenga Miliyari imwe na miliyoni imwe (1,103,514,878 Frw). Ari no mu bagore b'uburanga batigisa imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter na Facebook. Akunzwe cyane n'abiganjemo urubyiruko. Aheruka mu Rwanda mu 2018 ubwo yari yatumiwe mu giterane cy'iminsi itatu cyizwe '3 Days of Glory' cy'umuryango Zoe Family Ministries washinzwe na Esperance Buliza.


Aime Frank yanyuze y'abaturage ba Kenya basengera muri Empowerment Christian Church


Aime Frank yaririmbye indirimbo zinyuranye mu ndimi zitandukanye


Aime Frank hamwe na Rev. Lucy Natasha ukunzwe cyane muri Kenya


Rev Lucy Natasha hamwe n'umugabo we Prophet Carmel


Rev. Lucy Natasha aherutse gutumira umunyarwanda Ev. Janet Israel wa New Jerusalem Temple

REBA HANO "UBUHAMYA BW'EJO" YA AIME FRANK


REBA HANO "KUMANGA" YA RUTABARA FT EMMY VOX & AIME FRANK







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND