Kigali

Biratangaje! Umugore yatwaye inda y’umwana wa kabiri n’uwa mbere ataravuka

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:3/03/2022 16:48
0


Odalis Martinez utuye muri leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aherutse kwibaruka abana babiri b’abakobwa bavutse nyuma y’uko inda y'umwana wa kabiri ayitwaye mu minsi itanu nyuma y’uwa mbere. Ibi byabaye abahanga bavuga ko bidakunze kubaho cyane, aho intanga ngore ihura n’intanga ngabo mu gihe umugore ataribaruka.



Uyu mugore Odalis Martinez w’imyaka 25 y’amavuko yatangaje abantu ubwo yavugaga inkuru ye ivuga uko yatwaye inda ya kabiri mu gihe yari agitwite inda ya mbere. Odalis yavuze ko inda ya mbere n’iya kabiri igihe yazitwariye hacamo iminsi itanu.

Odalis Martinez n’umugabo we Antonio Martinez mu Gushyingo 2020 ni bwo bakiriye inkuru nziza ko bagiye kunguka umwana nyuma y’amezi macye yari ashize babuze umwana wabo w’imfura.

Ibyishimo byaje kwiyongera muri uyu muryango ubwo Odalis yajyaga kwa muganga akabwirwa ko atwite impanga. Igitangaje ariko ni uko aba bana bombi basanze igihe yatwaye inda ya mbere hanyuzemo iminsi itanu kugira ngo atware inda ya kabiri, ibi byose bikaba byarabaye mu cyumweru kimwe.

Abahanga bavuga ko ibi byabaye kuri uyu mugore byitwa ‘superfetation’ bikaba bidakunze kubaho cyane ndetse biba iyo umugore atwaye inda ya kabiri mu gihe agitwite iya mbere, ibi kandi bikaba bishobora kubaho mu munsi cyangwa ibyumweru runaka umugore amaze gutwara inda ya mbere. Abana bavuka muri ubu buryo bitwa impanga mu gihe bavutse ku munsi umwe.

Superfetation iba iyo intangangore ihuye n’intangagabo mu gihe umugore amaze gutwara inda cyangwa umwana ataravuka bityo akaba atwaye inda inshuro ebyiri.


Odalis yatwaye inda y'umwana wa kabiri n'uwa mbere ataravuka

Odalis yavuze ko ibyamubayeyo ari nk’igitangaza ndetse ko kuva aba bakobwa be babiri yise Lilo na Imelda Martinez bavuka kuwa 10 Kanama 2021 we na Antonio bibagora cyane kubatandukanya kuko basa cyane mu maso.


Lilo na Imelda bavutse basa cyane mu maso


Odalis na Antonio Martinez mu byishimo nyuma yo kunguka abana babiri

Uyu mugore utuye muri leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakomeje avuga ko abwira abantu ko aba bakobwa be ari impanga aho kubasobanurira ko yatwaye inda mu bihe bitandukanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND