Kigali

Chameleone warobeye ifi mu kabari arashaka undi mugore cyangwa arakomeza kwiringira Daniella babyaranye 5 akisubirira mu Butaliyani?

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:3/03/2022 12:31
0


Chameleone wabyaranye n'umu-Taliyanikazi Daniella abana 5, nyuma akisubirira iwabo, yavuze ku rukundo rwe rwa kure y'amaso n'uyu mugore we abenshi batekereza ko ruzarangira umwe aciye undi inyuma.



Chameleone yeruye avuga ku rukundo rwe rwa kure y'amaso n'umufasha we Daniella Atim babyaranye gatanu wasubiye gutura iwabo mu Butariyani. Iby'uru rukundo yabigarutseho ubwo yari mu biganiro byo kurushaho kumenyakanisha ibikorwa bijyanye na " Tusker Malt". 


Uyu muhanzi n'umugore we bahuriye mu kabari 

Muri ibi biganiro hari aho byabaye ngombwa ko asobanura ibijyanye n'urukundo rwe na Daniella Atim abenshi batereza ko rushobora kuzasozwa n'uko umwe azaca inyuma undi, kuko bategeranye maze agira icyo abivugaho. Hari aho yagize ati"Biragoye cyane kuba mu rukundo rwa kure y'amaso, ntabwo byoroshye rwose!"

Nubwo bitoroshye yakomeje agaragza ikibafasha kuguma ku isezerano hagati yabo, ati" Umugore wanjye aranyizera kandi nanjye ndamwizera. Muri twe hari uwigeze agaragaza ko atari kumwe n'undi? Ni ukubera ko urukundo rwubakwa no kwizerana".


Baje gukora ubukwe mu 2008 

Ibi biganiro byabaye ku wa mbere w'iki cyumweru bikaba byaremerejwemo ko uyu muhanzi ariwe uzaririmba mu gikorwa cyo kurushaho kumenyakanisha cya kinyobwa twakomojeho " Tusker Malt". Iki gitaramo azaririmbamo kizaba ku cyumweru tariki ya 06 Werurwe kizanyuzwa kuri youtube channel ya banyiri iki kinyobwa yitwa Malt’s official.

Chameleone na Daniella Atim bahuriye bwa mbere mu kabari kwazwi nka "Alligator’s bar'  gaherereye i Kampala gafite ubusitani bw'akataraboneka mu 2003, maze uyu muhanzi yirobera ifi kuva ubwo urukundo ruba ikibatsi. Baje gusezerana mu 2008.


Bafitanye abana batanu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND