Byamaze kujya ahagaragara ko tariki ya 11 Kamena 2022, ari bwo umunyamakuru Axel Horaho na Masera Nicole uba muri Amerika, bazakora ubukwe nyuma y’imyaka ibiri n’igice bamaze bakundana.
Umunyamakuru
Axel Horaho ukora mu kiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire’ kuri Fine FM, yirinze
kuvuga byinshi ku bijyanye n’ahazabera gahunda z’ubukwe bwe kimwe n’ibindi
avuga ko bizatangazwa mu minsi iri imbere.
Tariki ya 18 Werurwe 2021, ni bwo Axel na Masera basezeranye imbere y’amategeko, umuhango wabereye mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye. Axel na Masera bagiye kubana akaramata nyuma y’imyaka ibiri n’igice bakundana.
Masera
wemeye kuba umugore wa Horaho, asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
ndetse hari n’amakuru avuga ko nyuma y’ubukwe n’uyu munyamakuru azahita asanga
umufasha we aho asanzwe aba.
Amafoto
yo mu bihe bitandukanye agaragaza uburanga bwa Masera Nicole ugiye kubana
akaramata na Horaho Axel:
Nubwo atuye muri Amerika, Masera ntiyibagiwe umuco wa kinyarwanda
Umunsi Axel ajya kwakira umukunzi we ku kibuga cy'indege cya Kigali ubwo yari avuye muri Amerika
Masera asanzwe ari umufana w'ikipe y'igihugu Amavubi
Umunsi Masera yambitswe impeta y'urukundo na Axel
Masera Nicole ni inkumi nziza y'uburanga
Umunsi Axel na Nicole basezerana imbere y'amategeko
TANGA IGITECYEREZO