RFL
Kigali

Umunyamakuru Axel Horaho yashyize ahagaragara itariki y’ubukwe bwe n'Inkumi ituye muri Amerika

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/03/2022 11:14
0


Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko mu mwaka ushize, Umunyamakuru Axel Horaho ukora mu kiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire’ kuri Fine FM n’umukunzi we Masera Nicole uba muri Amerika, batangaje ko ubukwe bwabo buzaba tariki ya 11 Kamena 2022.



Nk'uko bigaragara ku rupapuro rw’ubutumire, ubukwe bwa Axel na Masera buteganyijwe tariki ya 11 Kamena 2022. 

Ntabwo uyu munyamakuru umaze kubaka izina mu biganiro bya siporo mu Rwanda yigeze atangaza byinshi ku bijyanye n’ahazabera gahunda z’ubukwe bwe kimwe n’ibindi avuga ko bizatangazwa mu minsi iri imbere.

Tariki ya 18 Werurwe 2021, nibwo Axel na Masera basezeranye imbere y’amategeko, umuhango wabereye mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye.

Axel na Masera bagiye kubana akaramata nyuma y’imyaka ibiri n’igice bakundana, aho uyu mukobwa asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Horaho akora kuri Fine FM nyuma yo kuva kuri Radio10, aho akora mu kiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire’ aho akorana na Sam Karenzi, Taifa Bruno na Niyibizi.

Horaho yatangiriye umwuga w’itangazamakuru kuri Radio Salus y’i Huye, ahakora imyaka 4 mbere yo kwerekeza kuri Radio10 mu mujyi wa Kigali.

Urupapuro rw'ubutumire rugaragaza itariki y'ubukwe bwa Axel na Masera

Axel yasezeranye na Masera mu mategeko umwaka ushize

Aba bombi bamaranye imyaka ibiri n'igice bakundana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND