RFL
Kigali

Banamwana Camarade yatangaje impamvu yatandukanye na Etoile de L'Est

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:1/03/2022 12:55
0


Kuba ibintu bidatanga umusaruro, ni imwe mu mpamvu Banamwana Camarade yatandukanye na Etoile de L'Est yasamuye mu kiciro cya mbere.



Kuri uyu wa mbere tariki 28, nibwo Banamwana Camarade yatandukanye na Etoile de L'Est ibarizwa mu Burasirazuba bw'u Rwanda. Hakomeje kwibazwa byinshi ku mpamvu yatumye uyu mutoza uzwiho kuba umucunguzi w'amakipe ari mu bihe bibi, wari umaze guhabwa umutoza mukuru yatandukanye na Etoile de l’est.


Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda, Banamwana Camarade yatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye atandukana n'iyi kipe ari uko yabonaga ibintu byanze. Yagize ati" njye hari ikintu ndeba, njye nararebye mbona biri kwanga kandi ntabona aho biri kwangira icyo gihe nta n'igisubizo nari mfite. Iyo urebye ikipe ukabona mu myitozo biri gukunda ikipe nta kibazo ifite, ariko yagera mu mukino bikanga, ugomba gukora impinduka."


Camarade avuga ko ibintu byatangiye kwanga mu mikino yo kwishyura. "Hari impinduka twakoze kuko twazanye abakinnyi beza b'abanyamahanga, ariko burya ushobora gutunga ikipe nziza ariko itamenyeranye. Nyuma yo gutsindwa na Etincelles FC, nafashe umwanzuro mbwira umuyobozi w'ikipe ko twasesa amazerano y'amezi 2 yari asigaye ubundi bikagenda neza.

Etoile de L'Est iherutse gusinyisha umutoza mukuru Addy Bukaraba ukomoka muri Congo, gusa ntabwo arabasha kugera mu Rwanda. Biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri ku mugoroba ari burare i Ngoma, bugacya atangira akazi. Etoile de L'Est iri ku mwanya wa 14 n'amanota 17 mu mikino 19 imaze gukina.

Addy Bukaraba ugomba kuza gutoza Etoile de l'est 

Tariki 24 Kanama umwaka ushize, nibwo Banamwana Camarade yageze muri Etoile de L'Est aho yari yasinye amasezerano yo kuzamura iyi kipe mu kiciro cya mbere aza no kubigeraho, byatumye akomezanya nayo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND