Kigali

Uwimana Jeannette ufite ubumuga yashakiwe umusemuzi w’ururimi rw’amarenga bajyana mu mwiherero-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/02/2022 17:21
0


Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ni umwe mu bakobwa 20 b’ubwiza, ubwenge n’umuco batangiye umwiherero uzamara ibyumweru bitatu muri Miss Rwanda 2022.



Uyu mwiherero watangiye kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022 uzasozwa ku wa 20 Werurwe 2022 ubera kuri La Palisse Hotel  Nyamata mu Bugesera.

Ni mu gihe Nyampinga w’u Rwanda 2022, azamenyekana ku wa 19 Werurwe 2022.

Kuri uyu wa Mbere, muri Intare Conference Arena habereye ikiganiro n’abanyamakuru, cyitabiriwe n’abakobwa 20 ndetse n’ababyeyi babo.

Iki kiganiro cyagurutse ku gushimira aba bakobwa babashije kugera muri iki cyiciro, uko bagiye kubaho mu mwiherero n’ibyo bazakora. Ndetse, ababyeyi bizezwa ko umunsi ku munsi bazajya bamenya amakuru y’abana babo.

Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yari kumwe na Uwinyange Beatha wamusemuririga ururimi rw’amarenga kugira ngo yumve ibyo Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up, Miss Nimwiza Meghan yabwiraga abakobwa mbere y’uko bajya mu mwiherero.

Beatha ni nawe wafashije Uwimana ubwo yahatanaga muri 'PreSelection’. Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa INYARWANDA, Miss Nimwiza Meghan yavuze ko ari bo bashatse uyu musemuzi w’ururimi rw’amarenga kandi azafasha Uwimana mu mwiherero.’

Ati “Yego! Uyu musemuzi bari kumwe bazajyana no muri ‘Boot Camp’ bazaba bari kumwe. Kandi nk’uko nabivuze mu biganiro n’itangazamakuru Miss Rwanda yiteguye gufasha buri mukobwa mu byo akeneye byose.”

Akomeza ati “Si Jeannette gusa, umukobwa ufite icyo akeneye yumva cyamufasha mu mwiherero kandi neza nk’abandi bose Miss Rwanda yiteguye kumufasha.”

Miss Nimwiza yakomeje avuga ko ibijyanye no kwishyura uyu musemuzi mu gihe cy’ibyumweru bitatu bagiye kumarana ari we bazabikora.

Ati "Ibyo byo kwishyura ni Miss Rwanda izabyitaho. Ibyo abakobwa bekeneye, niba n’uwo musemuzi akenewe niba hari n’ikindi cyose gikenewe biri mu nshingano za Miss Rwanda."

“Nk’uko nari nabisobanuye ubushize ni inshingano zacu kwita ku mukobwa uhatanye uko yaba ameze kose, uko byaba bimeze kose aca muri ‘Boot Camp’ cyangwa se abana n’abandi mu buryo bumworoheye adahuye n’ibibazo. Yego Jeannette tuzamufasha.”

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UWIMANA JEANNETTE

">

Bizavugwa mu mateka! Niwe mukobwa wa mbere ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga wateye intambwe yo kwinjira mu irushanwa rya Miss Rwanda.

Uyu mukobwa w’imyaka 26 y’amavuko ahagarariye Intara y’Amajyepfo. Yize amashuri yisumbuye mu kigo gifasha abafite ubumuga cya HVP-Gatagara.

Uwimana aherutse kubwira INYARWANDA ko Nyina yamubwiye ko yagize ubumuga afite amezi abiri, ndetse ko yagerageje kumuvuza bikanga.

Yavuze ko kuba ari we mukobwa wa mbere witabiriye Miss Rwanda ufite ubumuga bisobanuye ikintu kinini kuri we.

Ati “[…] Bisobanuye ikintu kinini cyane. Kuko nabashije kwerekana ko dushoboye abafite n’abadafite ubumuga. Kuko nabonye uburyo abantu bagiye babyakira binyereka ko hari umusanzu ukomeye cyane natanze muri sosiyete.”

“Kuko abantu barishimye, bagaragaza y’uko nanjye nabashije kwigirira icyizere binyereka ko ari ikintu gikomeye cyane nakoze.”

Uwimana yavuze ko yahoze ashaka kwitabira Miss Rwanda ariko ko inshuti ze n’abandi bamucaga intege. Akavuga ko yakuranye inzozi zo kuba umugore ushoboye atatitaye ku bumuga yavukanye. Avuga ko binyuze muri Miss Rwanda ashaka gutinyura abafite ubumuga.

Imibare y’ibanze mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022:  Umujyi wa Kigali uhagarariwe n’abakobwa 10, Intara y’Iburasirazuba ihagarariwe n’abakobwa 4, Intara y’Amajyepfo ihagarariwe n’abakobwa 2, Intara y’Uburengerazuba ihagarariwe n’abakobwa 4 n’Intara y’Amajyaruguru 0. 

Abategura Miss Rwanda batangaje ko bashatse umusemuzi w’ururimi rw’amarenga uzafasha Uwimana Jeannette mu mwiherero Uwimana Jeannette ufite ubumuga ari mu bakobwa 20 bagiye mu mwiherero w’ibyumweru bitatu wa Miss Rwanda 

Miss Nimwiza Meghan yavuze ko Miss Rwanda yiteguye gufasha buri kimwe umukobwa wese witabiriye umwiherero Uwimana niwe mukobwa wenyine mu bana barindwi bavukana ufite ubumuga 


Abakobwa 20 batangiye umwiherero w'ibyumweru bitatu 


Aba bakobwa bahagurukiye muri Intare Conference Arena 


Mu mwiherero bazigishwa ibintu binyuranye bibategura kuba Nyampinga




Uwimana Jeannette [Ubanza ibumoso] ufite ubumuga ari mu bakobwa 20 bitabiriye umwiherero wa Miss Rwanda 

KANDA HANO UREBE UKO ABAKOBWA BEREKEJE MU MWIHERERO

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND