Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ni umwe mu bakobwa 20 b’ubwiza, ubwenge n’umuco batangiye umwiherero uzamara ibyumweru bitatu muri Miss Rwanda 2022.
Uyu mwiherero watangiye kuri uyu wa
Mbere tariki 28 Gashyantare 2022 uzasozwa ku wa 20 Werurwe 2022 ubera kuri La
Palisse Hotel Nyamata mu Bugesera.
Ni mu gihe Nyampinga w’u Rwanda 2022,
azamenyekana ku wa 19 Werurwe 2022.
Kuri uyu wa Mbere, muri Intare
Conference Arena habereye ikiganiro n’abanyamakuru, cyitabiriwe n’abakobwa 20
ndetse n’ababyeyi babo.
Iki kiganiro cyagurutse ku gushimira
aba bakobwa babashije kugera muri iki cyiciro, uko bagiye kubaho mu mwiherero n’ibyo
bazakora. Ndetse, ababyeyi bizezwa ko umunsi ku munsi bazajya bamenya amakuru y’abana
babo.
Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo
kutumva no kutavuga yari kumwe na Uwinyange Beatha wamusemuririga ururimi rw’amarenga
kugira ngo yumve ibyo Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up, Miss Nimwiza
Meghan yabwiraga abakobwa mbere y’uko bajya mu mwiherero.
Beatha ni nawe wafashije Uwimana
ubwo yahatanaga muri 'PreSelection’. Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru
wa INYARWANDA, Miss Nimwiza Meghan yavuze ko ari bo bashatse uyu musemuzi w’ururimi
rw’amarenga kandi azafasha Uwimana mu mwiherero.’
Ati “Yego! Uyu musemuzi bari kumwe bazajyana no muri ‘Boot Camp’ bazaba bari kumwe. Kandi nk’uko nabivuze mu biganiro n’itangazamakuru Miss Rwanda yiteguye gufasha buri mukobwa mu byo akeneye byose.”
Akomeza ati “Si Jeannette gusa, umukobwa ufite icyo akeneye yumva cyamufasha mu mwiherero kandi
neza nk’abandi bose Miss Rwanda yiteguye kumufasha.”
Miss Nimwiza yakomeje avuga ko
ibijyanye no kwishyura uyu musemuzi mu gihe cy’ibyumweru bitatu bagiye kumarana
ari we bazabikora.
Ati "Ibyo byo kwishyura ni Miss
Rwanda izabyitaho. Ibyo abakobwa bekeneye, niba n’uwo musemuzi akenewe niba
hari n’ikindi cyose gikenewe biri mu nshingano za Miss Rwanda."
“Nk’uko nari nabisobanuye ubushize ni
inshingano zacu kwita ku mukobwa uhatanye uko yaba ameze kose, uko byaba bimeze
kose aca muri ‘Boot Camp’ cyangwa se abana n’abandi mu buryo bumworoheye
adahuye n’ibibazo. Yego Jeannette tuzamufasha.”
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UWIMANA JEANNETTE
Bizavugwa mu mateka! Niwe mukobwa wa
mbere ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga wateye intambwe yo kwinjira mu
irushanwa rya Miss Rwanda.
Uyu mukobwa w’imyaka 26 y’amavuko ahagarariye Intara y’Amajyepfo. Yize amashuri yisumbuye mu kigo gifasha abafite ubumuga cya HVP-Gatagara.
Uwimana aherutse kubwira INYARWANDA ko Nyina yamubwiye ko
yagize ubumuga afite amezi abiri, ndetse ko yagerageje kumuvuza bikanga.
Yavuze ko kuba ari we mukobwa wa mbere witabiriye Miss
Rwanda ufite ubumuga bisobanuye ikintu kinini kuri we.
Ati “[…] Bisobanuye ikintu kinini cyane. Kuko nabashije
kwerekana ko dushoboye abafite n’abadafite ubumuga. Kuko nabonye uburyo abantu
bagiye babyakira binyereka ko hari umusanzu ukomeye cyane natanze muri
sosiyete.”
“Kuko abantu barishimye, bagaragaza y’uko nanjye
nabashije kwigirira icyizere binyereka ko ari ikintu gikomeye cyane nakoze.”
Uwimana yavuze ko yahoze ashaka kwitabira Miss Rwanda
ariko ko inshuti ze n’abandi bamucaga intege. Akavuga ko yakuranye inzozi zo
kuba umugore ushoboye atatitaye ku bumuga yavukanye. Avuga ko binyuze muri Miss
Rwanda ashaka gutinyura abafite ubumuga.
Imibare y’ibanze mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022: Umujyi wa Kigali uhagarariwe n’abakobwa 10, Intara y’Iburasirazuba ihagarariwe n’abakobwa 4, Intara y’Amajyepfo ihagarariwe n’abakobwa 2, Intara y’Uburengerazuba ihagarariwe n’abakobwa 4 n’Intara y’Amajyaruguru 0.
Abategura Miss Rwanda batangaje ko bashatse umusemuzi w’ururimi rw’amarenga uzafasha Uwimana Jeannette mu mwiherero Uwimana Jeannette ufite ubumuga ari mu bakobwa 20 bagiye mu mwiherero w’ibyumweru bitatu wa Miss Rwanda
Miss Nimwiza Meghan yavuze ko Miss Rwanda yiteguye gufasha buri kimwe umukobwa wese witabiriye umwiherero Uwimana niwe mukobwa wenyine mu bana barindwi bavukana ufite ubumuga
Abakobwa 20 batangiye umwiherero w'ibyumweru bitatu
Aba bakobwa bahagurukiye muri Intare Conference Arena
Mu mwiherero bazigishwa ibintu binyuranye bibategura kuba Nyampinga
Uwimana Jeannette [Ubanza ibumoso] ufite ubumuga ari mu bakobwa 20 bitabiriye umwiherero wa Miss Rwanda
KANDA HANO UREBE UKO ABAKOBWA BEREKEJE MU MWIHERERO
">
TANGA IGITECYEREZO