Amateka ya Musenyeri Nzakamwita Servilien w'imyaka 79 wemerewe na Papa Francis kujya mu kiruhuko cy'izabukuru

Iyobokamana - 28/02/2022 3:38 PM
Share:
Amateka ya Musenyeri Nzakamwita Servilien w'imyaka 79 wemerewe na Papa Francis kujya mu kiruhuko cy'izabukuru

Ibiro by'Intumwa ya Papa mu Rwanda biratangaza ko Papa Fransisiko yemereye Musenyeri Serviliyani Nzakamwita wayoboraga Diyoseze ya Byumba kujya mu kiruhuko cy'izabukuru, anatorera Musenyeri Musengamana Papias wari umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda, kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba.

Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien Nzakamwita wagiye mu kiruhuko cy'izabukuru, yavutse tariki 20 Mata 1943 i Gatsirima, paruwasi ya Nyarurema dioyoseze ya Byumba. Yavukiye mu yahoze ari Komini Kiyombe, Perefegitura ya Byumba ubu ni mu karere ka Nyagatare mu Ntara y'Iburasirazuba.

Mu 1952-1957 nibwo yize amashuri abanza i Kabare, Rushaki na Rwaza. Mu 1958 yinjiye mu iseminari nto Mutagatifu Dominiko Savio ku Rwesero arangiriza amasomo ye muri Saint Paul i Kabgayi mu 1965. Muri Nzeri 1965 yinjiye mu i Seminari Nkuru ya Nyakibanda ahabwa ubusaserdoti ku ya 11 Nyakanga 1971 i Rushaki.

INKURU WASOMA: #Kwibuka24:Musenyeri Nzakamwita ashavuzwa no kuba yaratanze imbabazi ku bamwiciye umuryango akabura uzakira

Kuva 1971-1975, yari padiri wungirije muri paruwasi ya Ruhengeri, aho yavuye mu 1975 agiye kuba padiri mukuru wa Paruwasi ya Janja kugeza 1986. 1986-1989, yabaye umwarimu muri Seminari Nto ya Rwesero nyuma ayibera umuyobozi. Kuva Nzeri 1989 kugeza mu Ukwakira 1991, yari i LUMEN VITAE mu Bubiligi. Agarutse, yagizwe umwarimu n'ushinzwe umutungo mu i Semimari Nkuru ya Rutongo yaje kubera umuyobozi muri Nzeri 1994.

Nk'uko tubicyesha urubuga rwa Diyoseze ya Byumva, Musenyeri Nzakamwita yagizwe umwepiskopi wa Byumba ku ya 25 Werurwe 1996, ahabwa inkoni y'ubushumba ku ya 2 Kamena 1996 n'intego igira iti: "FIAT VOLUNTAS TUA". Yagizwe Umwepiskopi nyuma y'uko mu 1989 yari yagiye kongera ubumenyi i Lumen Vitae mu Bubiligi agaruka mu mwaka wa 1991 ajya kwigisha mu Iseminari Nkuru ya Rutongo.

Musenyeri Nzakamwita agiye mu kiruhuko cy'izabukuru nyuma y'imyaka 27 yari amaze ari Umushumba wa Diyosezi ya Byumba yashinzwe mu mwaka wa 1981 ibyawe n’iya Ruhengeri. Iyi Diyosezi ni yo nini kurusha izindi mu Rwanda dore ko ituruka kuri Base muri Rulindo ikagera Kagitumba muri Nyagatare. Musenyeri Nzakamwita yasanze igizwe na Paruwasi 13 ariko kuri ubu ikaba ifite Paruwasi 21.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu 2018, Musenyeri Nzakamwita wari ushinzwe urubyiruko mu nama y’Abepisikopi mu Rwanda, yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye gushishikarira indangagaciro. Ati: “Urubyiruko rwacu ni rwo rwinshi muri iki gihugu, turabyiruye koko nkaba narushishikariza gukurana umutima mwiza bashishikarira indangagaciro ari iza kimuntu, iza Kinyarwanda n’iza gikirisitu kugira ngo bazashobore kwigirira akamaro, bakagirire igihugu cyabo na Kiliziya ". Agira inama urubyiruko yo kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byonyi byonona ubuzima bwabo bakiri bato bikaba byabatesha ejo habo heza.

Ibanga ry’ubuzima rya Musenyeri Nzakamwita


Musenyeri Nzakamwita yize mu ishuri rimwe na Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa na nyakwigendera Musenyeri Augustin Misago. Mu bapadiri batandatu batangiranye umurimo w’ubupadiri mu Nyakibanda, aba batatu nibo babashije kugera ku rwego rwa Musenyeri abandi bakomeje kuba abapadiri.

Uyu musaza ubona agifite agatege ugereranyije n’imyaka afite, avuga ko ibanga ry’ubuzima bwe ari ukumenya kwita ku buzima no kuburinda ibyonnyi. Ati “Ibanga rero ubanza ntan’irihari! Ni Imana idutiza ubuzima umuntu akagerageza kubufata neza uko ashoboye yirinda ibyonona ubuzima, yivuza igihe kigeze naho ubundi tubuhabwa n’Imana kandi ntawe uzi igihe azabuviramo ".

Ibintu Musenyeri Nzakamwira atazibagirwa

Musenyeri Nzakamwita avuga ko mu mirimo ye hari ibyo atazibagirwa birimo kuba yaratangiye kuyobora Diyosezi ya Byumba nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, rwakurikiwe n’intambara y’abacengezi yabangamiye bikomeye umurimo w’Imana. Yagize ati “Muri iyi diyosezi intambara yahamaze imyaka irindwi. Nyuma y’intambara yo kubohoza igihugu haje iy’abacengezi nayo yaratujegeje isenya amashuri isenya Kiliziya ".

Yemeza ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari intambwe ikomeye imaze guterwa, agashishikariza abanyarwanda gukomeza kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

Muri Kiliziya Gatolika, Umupadiri ufite imyaka 40 y’amavuko akaba amaze imyaka 10 muri iyi mirimo ashobora gutorerwa kuba Umwepisikopi, ugeze ku myaka 75, ajya mu kiruhuko cy’izabukuru ariko agakomeza ari umupadiri udafite inshingano zo kuyobora Diyosezi.

Bivuze ko Musenyeri Nzakamwita wizihije Yubile y’imyaka 75 tariki 14 Nyakanga 2018 mu birori byabereye muri Sitade ya Byumba, yahise asaba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru hagategerezwa uzamusimbura muri izi nshingano zo kuyobora Diyosezi ya Byumba.


Musenyeri Nzakamwita yemerewe na Papa kujya mu kiruhuko cy'izabukuru


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...