Kigali

Amakipe 23 niyo azitabira igikombe cy'amahoro

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/02/2022 12:22
0


Amakipe 23 harimo 16 yo mu cyiciro cya mbere ndetse n'amakipe 7 yo mu cyiciro cya kabiri niyo azitabira imikino y'igikombe cy'amahoro.



Tariki 25 nibwo byari biteganyijwe ko amakipe azakina igikombe cy'amahiro agomba kuba yaramaze kwiyandikisha ndetse yaranatanze ibihumbi 100 kugira ngo yemererwe. FERWAFA yari yandikiye amakipe y'icyiciro cya mbere n'icya kabiri bivuze ko ariyo makipe yari yemerewe kwiyandikisha.

Amakipe y’Icyiciro cya mbere ’’Primus National League’’ yiyandikishije kugira ngo azitabire imikino y’Igikombe cy’Amahoro 2022: APR FC, AS Kigali, Bugesera FC, Espoir FC, Etincelles FC, Etoile de l’Est FC, Gasogi United, Gicumbi FC, Gorilla FC, Kiyovu SC, Marine FC, Mukura VS&L, Musanze FC, Police FC, Rayon Sports FC, Rutsiro FC.

Amakipe y’Icyiciro cya kabiri yiyandikishije kugira ngo azitabire imikino y’Igikombe cy’Amahoro 2022: Amagaju FC, Heroes FC, Intare FC, Interforce FC, Nyanza FC, Sunrise FC, University of Rwanda FC.

Imikino y’amajonjora: Tariki 9 na 15 Werurwe 2022, 1/8 cy’irangiza: Tariki 4, na 19 Mata 2022, 1/4 cy’irangiza: Tariki 26 Mata na 4 Gicurasi 2022, 1/2 cy’irangiza: Tariki 11 na 18 Gicurasi 2022, Umwanya wa 3: Tariki 17 Gicurasi 2022, Umukino wa nyuma: Tariki 18 Gicurasi 2022.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND