RFL
Kigali

U Burusiya ku isonga! Ibihugu 9 bitunze intwaro za kirimbuzi nyinshi ku Isi mu 2022

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:28/02/2022 10:15
0


Ahagana mu mwaka 1945 ni bwo umugabo wiswe papa w’ibisasu kirimbuzi, Robert Oppenheimer, yakoze 'Atomic bomb' ya mbere. Mu gihe intambara iri hagati ya Ukraine na Russia irimbanije, benshi mu batuye Isi bafite ubwoba ko ishobora kuba intambara ya gatatu y’Isi. Ese ni ibihe bihugu bifite intwaro nyinshi nyuma y’u Burusiya?.



Kuvuga igisasu cyangwa ukavuga intwaro kirimbuzi hari uburyo umuhanga cyangwa usobanukiwe ibijyanye n’imikorere yabyo ahita yumva ko uvuze ibintu bibiri bitandukanye ndetse ijambo kirimbuzi ni ryo rifite izingiro ndetse rikanatanga itandukaniro rihambaye.

Ese iyo uvuze ibisasu kirimbuzi umuntu uri mu Buyapani cyangwa uwasomye amateka y’intambara ya kabiri y’Isi yumva iki?

Magingo aya, uvuze intwaro kirimbuzi uri kumwe n’umuntu ufite inkomoko mu Buyapani ahita yumva ikintu gihambaye cyane ko benshi mu baturage bo muri iki gihugu bagiye bahura n’ingaruka nyinshi kubera ibisasu kirimbuzi byahatewe mu 1945. Igisasu kimwe cyatewe mu mujyi wa Nagasaki (Fat Man), ikindi giterwa mu mujyi wa Hiroshima (Little Boy), gusa n'ubu baracyazahazwa n’ingaruka zabyo.

Ingaruka z'ibi bisasu byatewe mu Buyapani mu myaka 77 ishize, n'umwana uri kuvuka muri 2022 hari igihe avuka zaramugezeho kuko umuyapani ashobora kubyara umwana udafite zimwe mu ngingo z’umubiri, urugero nk'akaguru cyangwa umutwe. 

Kuki Isi yahiye ubwoba? Byaba ari ibi bihumbi by’ibisasu u Burusiya bufite bushobora guturitsamo bimwe?

Kuri uyu munsi Isi yose ihangayikishijwe n'intambara iri hagati y'u Burusiya na Ukraine ndetse buri muntu wese ku Isi arajwe ishinga no kumva ijambo riva mu munwa wa Perezida Putin uyobora u Burusiya, gusa kurundi ruhande hari n'abarajwe ishinga no kumva icyo Perezida Joe Biden uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika atangaza n'icyo yiyemeza gukora mu maguru mashya. 

Joe Biden uyobora America arasa n'utiteguye kujya muri iyi ntambara, gusa iki gihugu cyatanze asaga Miliyoni $54 zo gufasha Ukraine guhangana n'ibibazo irimo.

Kuwa 27 Gashyantare 2022, Volodymyr Zelenskiy uyobora Ukraine yemeje ko igihugu cye n’u Burusiya bagiye kugirana ibiganiro bigamije guhagarika intambara, gusa ibi byaje nyuma y'uko Putin yari yatangaje ko nihagira ikindi gihugu kiza muri iyi ntambara azahita akora ikintu kitigeze kiba mu mateka y’Isi ndetse anaca amarenga y'uko ashobora gukoresha intwaro kirimbuzi.

                                 Perezida wa Ukraine 

Ese ni nde ugiye gutsinda hagati y'Abarusiya n'Abanya-Ukraine bashyize abaturage batazi ibya gisirikare mu ntambara? 

Bamwe bari kwibaza icyo iyi ntambara yabyara mu gihe Perezida Putin yaba ateye utwatsi ibiri buve muri iyi nama igamije amahoro iba kuri uyu wa Mbere. Hari n'abibaza bati "Mu gihe mu bitwaro kirimbuzi bisaga ibihumbi 6 hagira icyo Putin ategeka ingabo ze gukoresha na cyane ko yabasabye kuryamira amajanha, hakurikiraho iki ku batuye Isi? Benshi mu basesenguzo bari kurebera hafi iyi ntambara, bavuga ko iyi ari intangiriro y’intambara ya gatatu y’Isi.

Ese igihugu cya Ukraine cyaba hari intwari kirimbuzi gifite? 

Iki gihugu cya Ukraine kigaragara ku rutonde rw'ibihugu bifite intwaro kirimbuzi (Nuclear weapons) ndetse bivugwa ko ahagana mu 1994 ni bwo iki gihugu cyari kigiye gutangira umushinga wo gukora intwaro kirimbuzi, gusa ntabwo umushinga wakomeje kuko iki gihugu cyahise kijya mu muryango ugamije kurwanya ibisasu kirimbuzi wa NPT (The Nuclear Non-Proliferation Treaty). 

Benshi mu basesenguzi bavuga kuri iyi ntambara, baravuga ko mu gihe ibi bihugu byaba binaniwe kumvikana ndetse amahanga akaramuka agiye gutabara Ukraine, nta kabuza iyi yahita iba intambara hafi y’Isi yose ndetse igahita iba intambara ya gatatu y’Isi. Mu gihe amahanga yagomeza kurebera ntagutabara nabwo Igihugu cya Ukraine cyahura n'akaga ndetse bikaba agatereranzamba mu gihe Putin yaba arashe akoresheje intwaro kirimbuzi.

Ibihugu 9 bitunze intwaro kirimbuzi nyinshi ku isi

1.      Russia

Umubare w’ibitwaro kirimbuzi: 6,257

2.      United States

Umubare w’ibitwaro kirimbuzi: 5,550

3.      China

Umubare w’ibitwaro kirimbuzi: 350

4.      France

Umubare w’ibitwaro kirimbuzi: 290

5.      United Kingdom

Umubare w’ibitwaro kirimbuzi: 225

6.      Pakistan (165)

Umubare w’ibitwaro kirimbuzi: 165

7.      India

Umubare w’ibitwaro kirimbuzi: 156

8.      Israel

Umubare w’ibitwaro kirimbuzi: 90

9.      North Korea

Umubare w’ibitwaro kirimbuzi: 50 

Src: worldpopulationreview

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND