Kigali

Tour du Rwanda 2022 yegukanwe n'umunya- Eritrea, Mugisha Moise atwara agace ka nyuma

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/02/2022 14:34
0


Natnael Tesfatsion Ocbit ukomoka muri Eritrea, niwe wegukanye Tour du Rwanda ya 2022, Mugisha Moise atwara agace ka nyuma.



Kuri iki cyumweru, nibwo hakinwaga agace ka Munani ari nako gace ka nyuma ka Tour du Rwanda. Abasiganwa bahagurutse kuri Canal Olympia ku isaha ya saa 10:30 za mugitondo, aho Perezida wa Repuburika Paul Kagame ariwe wafunguye aka gace ku mugaragaro.

Natnael Tesfatsion yegukanye Tour du Rwanda ya 2022

U Rwanda rwari rugihanze amaso abana barwo bari mu bakinnyi 68 bakinnye agace ka nyuma. Natnael Tesfatsion usanzwe ukinira ikipe ya Drone Hopper, niwe wegukanye Tour du Rwanda akoresheje amasaha 23, iminota 25 n'amasegonda  34.

Mugisha Moise yatwaye agace ka mbere akoresheje amasaha 2, iminota 8 n'amasegonda 15

Manizabayo Eric ni we munyarwanda waje hafi ku mwanya 9 arushijwe iminota 2 n'amasegonda 49. Mugisha Moise yakoze amateka yo kuba umunyarwanda wa mbere wegukanye agace ka Tour du Rwanda kuva yajya kuri 2,1. Natnael Tesfatsion yegukanye Tour du Rwanda ya kabiri, nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda ya mbere mu 2020.

Imyitozo yo gusoza Tour du Rwanda yari yose

Perezida wa Repuburika Paul Kagame yitabiriye umunsi wa nyuma wa Tour du Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND