Kari akazi katoroshye! Akanama Nkemurampaka kamaze isaha yuzuye gahitamo abakobwa 20 bagomba kwinjira mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022.
Aba bakobwa bamenyekanye mu ijoro ry’uyu
wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2022 kuri Expo Ground ahasanzwe habera
imurikagurisha.
Ni nyuma y’uko buri umwe anyuze
imbere y’Akanama Nkemurampaka, yivugaho, akavuga ku mushinga we n’impamvu abona
akwiye gukomeza muri Miss Rwanda.
Bamwe mu bakobwa bagiye barangwa n’ubwoba
bakananirwa kuvuga, abandi bagacurikiranya amagambo cyangwa se akava ku ndangururamajwi
atumvikanishije neza ibitekerezo bye.
Hari n’abandi bagiye bavuga bakarenza
igihe bari bagenewe n’Akanama Nkemurampaka cyari hagati y’amasegonda 45’ n’umunota
umwe.
Ibi byatumaga abagize akanama bamuca
mu ijambo bakamubwira ko igihe yahawe cyarenze. Hari n’abakobwa bagiye kuvuga,
abafana babo bagakaza umuriri bigasaba ko Ingabire Egidie Bibio ukuriye akanama
abasaba gutuza.
Akanama Nkemurampaka kari kagizwe
n’abantu batanu: Ingabire Egidie Bibio [Ni we ukuriye akanama], Marcel
Ntazinda, Dr. Jean Pierre Higiro, Fiona Muthoni Ntarindwa na Irizabimbuto
Fidele.
Abakobwa 20 babonye itike yo gukomeza mu mwiherero wa Miss
Rwanda 2022 ni:
1.Ruzindana Kelia [Nimero 47] yakomeje
kubera amajwi menshi yagize- Ahagarariye Umujyi wa Kigali
2.Nshuti Divine Muheto [Nimero 44]
yakomeje kubera amajwi menshi yagize-Ahagarariye Uburengerazuba
3. Uwimanzi Vanessa [Nimero 70]- Ahagarariye
Umujyi wa Kigali
4.Bahali Ruth [Nimero 3]-Ahagarariye
Umujyi wa Kigali
5. Uwimana Marlène [Nimero 69]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali
6. Ikirezi Musoni Kevine [Nimero 10]-Ahagarariye Uburasirazuba
7. Mutabazi Isingizwe Sabine [Nimero 38]-
Ahagarariye Umujyi wa Kigali
8. Kalila Leila France [Nimero 23]-Ahagarariye
Umujyi wa Kigali
9. Uwikuzo Marie Magnificat [Nimero
67]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali
10. Kayumba Darina [Nimero 25]- Ahagarariye
Umujyi wa Kigali
11. Umurerwa Bahenda Arlette [Nimero 55]- Ahagarariye
Umujyi wa Kigali
12. Kazeneza Marie Merci [Nimero 26-Ahagarariye
Uburengerazuba
13. Umuhoza Emma Pascaline [Nimero 53]-Ahagarariye
Uburasirazuba
14. Keza Maolithia [Nimero 27]-Ahagarariye Uburengerazuba
15. Saro Amanda [Nimero 48]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali
16. Keza Melissa [Nimero 28]-Ahagarariye Intara y’Amajyepfo
17. Nkusi Lynda [Nimero 43]-Ahagarariye Uburasirazuba
18. Muringa Jessica [Nimero 37]- Ahagarariye
Uburengerazuba
19. Ndahiro Mugabekazi Queen [Nimero 42]- Ahagarariye
Uburasirazuba
20. Uwimana Jeannette [Nimero 68]- Ahagarariye Intara y’Amajyepfo
Imibare y’ibanze mu mwiherero:
Umujyi wa Kigali uhagarariwe n’abakobwa
10
Intara y’Iburasirazuba ihagarariwe n’abakobwa
4
Intara y’Amajyepfo ihagarariwe n’abakobwa
2
Intara y’Uburengerazuba ihagarariwe n’abakobwa
4
Intara y’Amajyaruguru 0
Abakobwa 20 babonye itike yo gukomeza
muri Miss Rwanda iri kuba ku nshuro ya 12
Byari ibyishimo ku bakobwa babonye
itike yo gukomeza muri Miss Rwanda 2022
TANGA IGITECYEREZO