RFL
Kigali

Nikita Imani yifuza gukemura ibibazo by’ibura ry’akazi no guta ishuri abaye Miss Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:25/02/2022 19:34
0


Nzobe Nikita Imani uhagarariye Intara y’Iburasirazuba muri Miss Rwanda 2022 arifuza gukemura ibibazo by'ibura ry’akazi no guta ishuri binyuze mu mushinga we wo guhanga udushya, akazabihera mu Rwanda ariko yifuza ko byazagera ku mugabane wose wa Africa yihebeye. Ibi ngo azabikora mu gihe yaba akabije inzozi z’ubuto akambara ikamba.



Umwe mu bakobwa 70 bagomba kuvamo 20 bazajya mu mwiherero kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022, yatangaje impamvu nyayo imutera guhatanira iri kamba anahishura ko inzozi ari ngali zitagarukira ku Rwanda kuko yifuza kuzandika ibigwi bizibukwa muri Africa yose.

Yabanje kuvuga muri macye uwo ari we ati: ”Nitwa Nzobe Nikita Imani nasoje amashuri yisumbuye mu ishami ry’Amateka, Ubucuruzi n’Ubukungu, nka ndi umunyabugeni wabigize umwuga.”

Agaruka ku gihe yaroteye kuzaba Miss Rwanda ati: ”Natangiye kwifuza kuzajya muri Miss Rwanda mu buto bwanjye nyamara ntabwo nakunze kubiganiriza abantu benshi.”

Akomoza ku nzozi afite zimutera ikibatsi cyo guhatanira ikamba, ati:”Mpamanya n’umutima wanjye ko nzaba nka bamwe mu bari n’abategarugori biteje imbere mbona kuri za televiziyo, nkazavamo kandi umugore w’intangarugero n’ingirakamaro ku Rwanda na Africa.”

Nikita agira inama abandi bakobwa akabasaba kutitinya, ati: ”Ntabwo biba byoroshye kuva aho uri ugafata umwanzuro wo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda, ariko nta kintu wageraho igihe cyose ugumye aho wumva ko byoroshye kandi utuje bisaba guhaguruka ugahangana.”

Akomeza agira ati: ”Kandi igihe cyose ufite inzozi uba ugomba kumva ko ntakigomba kugutangira kuko umuhate wawe wonyine uba ugomba kugutera kumva ko ntakidashoboka.”

Nikita asobanura umushinga we ati:”Umushinga wanjye ni uwo gufasha abantu kumenya kwihangira udushya, ukaba uje gukemura ikibazo cy'ibura ry’akazi, kubaka abakozi bashoboye kandi no guhangana n’ikibazo cyo kuva mu ishuri kwa hato na hato kw’abana.”

Yongeraho ati:”Uyu mushinga ukaba utagenewe igihugu cyanjye cyonyine ahubwo uje gufasha na Africa nk'uko nabivuze, nkunda Africa yose, mba nifuza ko itera imbere (Pan Africanist).”

Asoza agira ati: ”Kandi na none ndifuza ko imbuto z’umushinga wanjye zizaba, kuba umwana cyangwa umuntu mukuru yabasha kugira umwuga aho kugira akazi kuko burya ukora icyo akunda, yatorejwe ahanga umurimo n’udushya.”

Nikita Imani ni umwe mu bakobwa 14 bahagarariye Intara y’Iburasirazuba muri Miss Rwanda 2022. Abakobwa bose bahatanira iri kamba ku rwego rw'Igihugu ni 70 bazavamo abakobwa 20 bazajya mu mwiherero. Gutora aba bakobwa 20 biraba kuri uyu wa Gatandatu tariki 26/02/2022 mu muhango uzabera i Gikondo kuri Expo Ground. 

Nzobe Nikita Imani afite nimero 46 muri Miss Rwanda 

Yifuza gukemura ikibazo cy'ibura ry'akazi no guta ishuri kw'abana binyuze mu guhanga udushya

Ahagarariye Intara y'Iburasirazuba

Yatangiye kurota kuba Miss Rwanda kuva mu buto


Ni umunyabugeni wabigize umwuga 

Yifuza kuzandika amateka mu Rwanda na Africa

Ibihangano biri muri Savanna iherereye Nyamata ni Nikita wabikoze

Bimwe mu bitunganywa na Imani Fine Art ya Nikita Imani





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND