Ngenzi Gaga yiyemeje gufasha abifuza kwagura impano mu mwuga wo gukina filime

Cinema - 26/02/2022 11:40 AM
Share:

Umwanditsi:

Ngenzi Gaga yiyemeje gufasha abifuza kwagura impano mu mwuga wo gukina filime

Ngenzi Gaga wamamaye muri filime nyarwanda yiyemeje gufasha abifuza kwagura impano mu mwuga wo gukina filime ku buryo bagera ku rwego rwiza kandi bitabagoye.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Ngenzi Gaga yagarutse ku buryo yashyizeho bwo gufasha abifuza kwagura impano bifitemo yo gukina ama filime bakabasha kugera ku nzozi zabo bitabasabye gushora byinshi. Aha yavuze ko abo yibandaho cyane ari abifuza kuzamuka bamugendeyeho mbese ba bandi bakuruwe n'imikinire ye abereye ikitegererezo. Yavuze ko abo abigisha ariko na none ngo ntabwo ari imyigishirize nk'iyo mu ishuri kuko nta bushobozi buhagije aragira bwo kurishinga.


Abisobanura muri aya magambo "Ni nko kwigisha ariko ntiwabifata nk'ishuri kuko ntabwo nashinze ishuri, nta shuri ngira ariko umuntu ushaka kuba yazamuka uwo ariwe wese angendeyeho uwo nguwo ndamufasha, nkamufasha kuzamura iyo mpano ye nkayishyira ku rwego wenda rwagira icyo rwamumarira". Yongeyeho ko uwo afasha atamusangiza ubumenyi mu gukina gusa ahubwo amufasha no kumenya uko filime zikinwa, zandikwa, ziyorwa n'ibindi. Ubumenyi atamusangiza ngo ni ubujyanye no gutunganya filime ndetse no gufata amashusho.

Yakomeje avuga ko kuko ababikeneye ari benshi, yagerageje gushaka abamufasha gutanga ubwo bumenyi ari nayo mpamvu ubikeneye yishyura amafaranga macye kugira ngo abamwigisha nabo bashobore kubona insimburamubyizi. Yagize ati: "Ntabwo ari ibanga ushaka kuzamura impano ye cyangwa se ushaka kwinjira muri filime araza akishyura ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000 Frw) hanyuma tukamufasha bigafata amezi atatu yonyine kugira ngo agere ku rwero rwiza hanyuma akaba yagenda nawe agakora".

Yakomeje avuga ko iki gikorwa cye nicyaguka azagera aho agashinga ishuri ryigisha ibijyanye na sinema. Yashimangiye ko iri shuri ashobora kurishinga mu mpera z'uyu mwaka cyangwa umwaka utaha Imana imufashije. Ngenzi yamamaye muri filime nyinshi zirimo iyitwa "6:00 PM", "INZIKA BWIRU", "AGAHINDA KA LIZA" ari nayo nshya ari kugaragaramo muri iyi minsi, n'izindi.

REBA HANO FILIME AGAHINDA KA LIZA AKINAMO



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...