Inyarwanda.com yashyize igorora abakunzi ba siporo mu Rwanda ndetse n’abari hanze yarwo, aho Umunyamahirwe azatsindira ibihembo bitandukanye nahuza n’ibizava mu mukino w’abakeba bo mu rw’Imisozi Igihumbi, uzahuza Rayon Sports na APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022.
Uyu
mukino uba uhanzwe amaso n’Abanyarwanda benshi ndetse no mu karere hose, uzatangira
saa Cyenda n’igice z’umugoroba (15h30’) ukazabera kuri Stade ya Kigali i
Nyamirambo.
Umunyamahirwe
utanga abandi kuvuga umusaruro uzava muri uyu mukino aratsindira ibihembo
bishimishije Inyarwanda.com yabashyiriyeho binyuze muri Sports Room n’umuterankunga
mukuru ‘Noneho Events’.
Gutsindira
ibi bihembo, umufana cyangwa umukunzi wa siporo arasabwa kuvuga ikipe itsinda
hagati ya Rayon Sports na APR FC ndetse akanavuga umubare w’ibitego amakipe
atsindana.
Biroroshye,
ukimara kubona iyi nkuru urajya ahagenewe kwandikwa ibitekerezo (Comments)
uvuge uko umukino uzarangira. Umufana cyangwa undi mukunzi wa siporo arasabwa
gukoresha amazina ari ku Irangamuntu ye.
Iki
gikorwa kirabera gusa ku rubuga rwa InyaRwanda.com, ni ukuvuga ko ibitekerezo
biri buhabwe agaciro ni ibiri butangwe munsi y'iyi nkuru (Ntabwo turi
bubariremo ibyo ku mbuga nkoranyambaga zacu). Uwatsinze azatangazwa umukino
umaze kurangira.
Kugerageza
amahirwe yo gutsindira ibi bihembo, abafana cyangwa abakunzi ba siporo
barashishikarizwa kubikora mbere ya saa cyenda n’igice zo ku wa Gatandatu
tariki ya 26 Gashyantare 2022, kuko ari bwo bizafungwa, hagategerezwa iminota
90 y’umukino amakipe akisobanura.
Aya
makipe agiye guhura nta n’imwe ifite ibibazo by’abakinnyi bafite imvune nshya,
ndetse amakipe yombi ahagaze neza, aho buri kipe yatsinze umukino iheruka
gukina muri shampiyona.
APR
FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 40, ikaba irusha Rayon Sports
ya gatatu amanota 8.
TANGA IGITECYEREZO