RFL
Kigali

Tsindira igihembo cya Inyarwanda.com ku mukino wa Rayon Sports na APR FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/02/2022 13:57
248


Inyarwanda.com yashyize igorora abakunzi ba siporo mu Rwanda ndetse n’abari hanze yarwo, aho Umunyamahirwe azatsindira ibihembo bitandukanye nahuza n’ibizava mu mukino w’abakeba bo mu rw’Imisozi Igihumbi, uzahuza Rayon Sports na APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022.



Uyu mukino uba uhanzwe amaso n’Abanyarwanda benshi ndetse no mu karere hose, uzatangira saa Cyenda n’igice z’umugoroba (15h30’) ukazabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Umunyamahirwe utanga abandi kuvuga umusaruro uzava muri uyu mukino aratsindira ibihembo bishimishije Inyarwanda.com yabashyiriyeho binyuze muri Sports Room n’umuterankunga mukuru ‘Noneho Events’.

Gutsindira ibi bihembo, umufana cyangwa umukunzi wa siporo arasabwa kuvuga ikipe itsinda hagati ya Rayon Sports na APR FC ndetse akanavuga umubare w’ibitego amakipe atsindana.

Biroroshye, ukimara kubona iyi nkuru urajya ahagenewe kwandikwa ibitekerezo (Comments) uvuge uko umukino uzarangira. Umufana cyangwa undi mukunzi wa siporo arasabwa gukoresha amazina ari ku Irangamuntu ye.

Iki gikorwa kirabera gusa ku rubuga rwa InyaRwanda.com, ni ukuvuga ko ibitekerezo biri buhabwe agaciro ni ibiri butangwe munsi y'iyi nkuru (Ntabwo turi bubariremo ibyo ku mbuga nkoranyambaga zacu). Uwatsinze azatangazwa umukino umaze kurangira.

Kugerageza amahirwe yo gutsindira ibi bihembo, abafana cyangwa abakunzi ba siporo barashishikarizwa kubikora mbere ya saa cyenda n’igice zo ku wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022, kuko ari bwo bizafungwa, hagategerezwa iminota 90 y’umukino amakipe akisobanura.

Aya makipe agiye guhura nta n’imwe ifite ibibazo by’abakinnyi bafite imvune nshya, ndetse amakipe yombi ahagaze neza, aho buri kipe yatsinze umukino iheruka gukina muri shampiyona.

APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 40, ikaba irusha Rayon Sports ya gatatu amanota 8.

Tsindira igihembo cya Inyarwanda.com ku mukino wa Rayon Sports na APR FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyobuhungiro Pacifique 2 years ago
    Rayon sport Izatsinda Apr 2goal uit of zero Rayon2-0Apr
  • Ishimwe patrick2 years ago
    Rayon sport 2-1 APR
  • Ishimwe Aimable2 years ago
    Rayon1:2APR
  • Nikoyambwiyefelcien2 years ago
    Apr1-rayon2
  • Prince GASASIRA 2 years ago
    APR izatsinda 2/1cya Rayon sport
  • Mudaheranwa Jean Bosco 2 years ago
    APR fc 1 reyon sport 0
  • Eric ndayambaje2 years ago
    Apr 1 Rayon 2
  • Uwimana jean marie vianney2 years ago
    Rayon sports 1- 0 APR FC niko umukino uzarangira hagati derby
  • UWUMUREMYI Emmanuel Celeste 2 years ago
    Rayon Sports 0-1 Apr Fc Winner Team is APR FC
  • Nyirabagenzi Odette2 years ago
    APR izatsinda 2_1 Rayon sport
  • Ndamushimye Jean de Dieu2 years ago
    Rayon sports 1-1 APR FC
  • Mugabe gerard2 years ago
    Rayon sport na APR FC bazanganya 0-0 Murakoze
  • KIBERINKA FIACRE2 years ago
    Rayon sport 0 : 2 Apr fc
  • RUKUNDO Samson2 years ago
    APER 3:0 Rayon Sport
  • Mukamugunga Jeannette2 years ago
    Aprfc1 rayon sports1
  • Mbabazi Shallon2 years ago
    Rayon Sports 0-0 APR
  • Uwizeyimana jean pascal2 years ago
    Apr fc 1 - 2 rayosport
  • Ubahigimyato2 years ago
    RAYONSPORT 2-1 APR
  • Manirakiza sylvie2 years ago
    Aperi 1 rayorsport 1 zizanganya 90minutse ya mutch
  • biziyaremye Dismas2 years ago
    Apr izatsinda ibitego 2 kuri 0 ya lionsport.





Inyarwanda BACKGROUND