RFL
Kigali

Yabaye umunyarwenya n'umukinnyi wa filime kugeza mu 2019! Menya Perezida Volodymr wa Ukraine uhanganye na Putin

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:25/02/2022 16:45
0


Perezida wa Ukraine Volodymr Zelenskyy ukomeje guhangana na Vladimir Puti, yatangiriye politike mu gukina comedy na filime zanamubereye inzira yamugejeje ku ntebe y’Umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2019.



Kugera ubwo yatorwaga mu mwaka wa 2019, Volodymr Zelenskyy yakinaga nka Perezida kuri Televiziyo none ubu arimo guhangana n’ibitero by’u Burusiya ndetse ni we gipimo kandi yarahiye ko atazava mu murwa mukuru ngo ahunge.

Kuwa 23/02/2022, mbere y'umunsi umwe ngo Ukraine igabweho ibitero n'u Burusiya, Perezida wa Ukraine Zelenskyy yagaragaje ko yamaze kubimenya ko u Burusiya ariwe bwagize igipimo cya mbere, umuryango we ukaba igipimo cya kabiri.Yagize ati: "Barifuza kwangiza politike ya Ukraine bangiza umukuru w’igihugu.”

Ifoto yafashwe mbere gato y'ibitero by'u Burusiya ubwo Zelenskyy yatangazaga ko ariwe gipimo

Ubuzima bwa Zelenskky ni ikindi kintu ugereranije n'ubw'abandi bakuru b'ibihugu binyuranye. Ikindi ni uko kuva yakwinjira muri politike itari imikino ya filime yatangiye kunyura mu bihe bidasanzwe. Zelenskyy, ufite umugore n’abana babiri, yasoreje amasomo ye muri Kaminuza ya Kyiv mu 2000 mu ishami ry’amategeko ariko yahisemo kwigira mu bindi.

Ifoto ya Zelenskyy n'umufasha we Olena yafashwe kuwa 23 Ugushyingo 2019 ubwo bitabiraga ibikorwa byo kwibuka abazize inzara idasanzwe yo hagati ya 1932-1933

Yashinze itsinda ryitwa Kyartal 95 n’abandi bakinnyi ba filime mu mwaka wa 1997, maze mu mwaka wa 2003 iryo tsinda ritangira gushyira hanze ibihangano byanyuraga kuri televiziyo.

Mu mwaka wa 2015, Zelenskky, yatangiye gukina mu mwanya watumye atangira kugirirwa icyizere kandi wamwerecyeje ku mwanya w’ubu Perezida.

Muri iyi filime yiswe ‘Servant of the People’ yaje no kuvamo ishyaka, yakinnyemo yitwa Vasyl Petrovych Holoborodko aho akina ahanganye n’abayobozi barya ruswa birangira bimugejeje ku kuba Perezida.

Iyi filime yarakunzwe cyane ku buryo yatumye rya tsinda ry’abakinnyi ba filime rya Kvartal 95 ryemeza ko izina rya Filime yabo ribaye ishyaka rya polike.

Zelenskyy ari ku rubyiniro mu Burengerazuba bwa Ukraine kuwa 09 Gahyantare 2019

Mu mwaka wa 2018, Zelenskyy yaje kwinjira bya nyabyo muri politike ahita anatangaza ko aziyamamariza kuba Perezida wa Ukraine binyuze mu ishyaka ryavuye kuri filime rya 'Servant of the People'. Mu kwiyamamaza kwe yakomeje gufashwa n'aba Kvartal 95 b'abakinnyi batangiranye mu 1997.

Zelenskky kandi yifashishije imbuga nkoranyambaga mu ntero yo kurandura ruswa kimwe no kugira isaranganya mu buyobozi kandi bukegerezwa abaturage. Yaje gutsinda amatora ya Perezida ku kigero cyo hejuru n’amajwi angana na 73%, anasezeranya abaturage gukemura ibibazo bya Ukraine n’u Burusiya maze arahirira kuba Perezida muri Gicurasi 2019.

Kuwa 21 Mata 2019 ubwo Zelenskyy yishimiraga intsinzi yo mu gace ka Kiev

Nyuma y’amezi abiri, Zelenskyy yatangiye gushyirwaho igitutu na Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyane cyane Donald Trump wari Perezida icyo gihe aho byavuzwe ko yamuhamagaye akamutegeka gukorana na Rudy Giuliani n’Umunyamategeko Mukuru William Barr mu guperereza Joe Biden warimo yiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Amakuru avuga ko bagombaga no gukora iperereza ryimbitse kuri Hunter umuhungu wa Biden. Ibyo ariko ntibyaje gukorwa nku'ko Trump yari yabisabye, bikaba byaratumye ahagarika inkunga ya Miliyari 400 Frw iki gihugu cyageneraga Ukraine. Muri Gashyantare 2020, Trump yatumijwe n’inteko ya Sena kugira ngo asobanure neza iby'uwo mwanzuro.

Zelenskyy yaje kugirirwa icyizere cyo hejuru na Biden ku bw’umuhate yagaragaje no kwanga icyifuzo cya Trump. Mu mwaka wa 2021 Zelenskyy yasuye Biden muri Amerika by’umwihariko mu ngoro y’umukuru w’igihugu ya White House.

Zelenskyy kandi akomeje kunyurana n’igihugu cye mu bihe bikomeye bya COVID19 yanamuzahaje cyane mu mwaka wa 2020 mu Ugushyingo, bikaba ngombwa ko amara mu bitaro iminsi 3.

Zelenskyy wari warasezeranije Abanya-Ukraine ko azakora uko ashoboye agahosha amakimbirane y’iki gihugu n’u Burusiya, yaje kugerageza binyuze mu nzira ya Dipolomasi nyamara ananizwa n’abayobozi b’u Burusiya.

Mu mwaka ushize hamwe n’igitutu cya politike n’ingaruka z’icyorezo cya COVID19, Zelenskyy yatangiye guhangana n’abambari ba Putin muri Ukraine ahereye kuri soma mbike we Viktor Medvedchuk. Ibyo byatumye abasikare b’u Burusiya batangira kwikusanya ari na ko basatira imipaka ya Ukraine.

Zelenskyy yagiye akomeza gutera utwatsi ibirego n’ibyifuzo bya Putin wakomezaga kugaragaza ko Zelenskyy ari gushotorana ari na ko akurura intambara. Kuwa 23 Gashyantare 2022 Zelenskyy yongera gushimangira ko atifuza intambara, ati: "Ntidukeneye intambara yaba ikonje cyangwa ishyushye cyangwa y'akazuyaze.”

Nyamara ibi yabivuze ibintu byamaze guhindura isura mu minota micye Putin ahita atangaza ko yifuza gukuraho ibitekerezo bya kinazi, kandi ko amayeri y’u Burengerazuba aciciritse yuje ubushukanyi buganisha ku kukwikubira.

Zelenskyy mu busanzwe ni umuyahudi ndetse bamwe mu banyamuryango be (Uncles) baguye muri Jenoside yakorewe Abayahudi izwi nka Holocaust cyangwa Shoah.

Mu ijambo ryo kuwa 23 Gashyantare 2022 Zelenskyy yagaragaraga nk'uwihohora asaba ko ubuyobozi bw’u Burusiya bwaca inkoni izamba bugatanga amahoro. Ati: ”Ubuyobozi bw’u Burusiya bugiye kuduta mu ntambara idafite igisobanuro.”

Yongeraho ati: ”Ndabizi neza ko televiziyo zo mu Burusiya zitaza kwerekana ijambo ryanjye ariko abaturage b’u Burusiya byari bikwiye ko baribona bakabona ukuri icyo nkeneye ni uko byagahagaze amazi atararenga inkombe.”

Nubwo Zelenskyy abizi ko ari we gipimo yarahiye ko atazava mu murwa mukuru Kyiv

Ibi yabivugaga u Burusiya burimo bushyushya ibisasu byahise mu masaha macye biterwa mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND