Impanga Series Awards: Rukundo na Angelique bayoboye abandi mu matora

Cinema - 25/02/2022 9:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Impanga Series Awards: Rukundo na Angelique bayoboye abandi mu matora

Abakinnyi Aime Valens [Rukundo] na Uwamaliya Angelique [Mama Kami na Keza] ni bamwe mu bari imbere y’abandi mu matora azagaragaza ukwiye igihembo mu bakina muri filime ‘Impanga’ iri mu zikunzwe.

Filime ‘Impanga’ itegurwa na kompanyi ya BahAfrica Entertainment y’umukinnyi wa filime Usanase Bahavu Janet.

Amatora ari kubera kuri Inyarwanda.com yatangiye ku wa Kabiri tariki 22 Gashyantare 2022, azarangira tariki 25 Werurwe 2022. Nyuma hamenyekane abatsinze.

Mu cyiciro cy’abagabo [Best Actor] Aime Valens [Rukundo] ni we uyoboye abandi aho afite amajwi 1,790 akurikiwe na Israel Dusabimana [Mugabo] ufite amajwi 560.

Mu cyiciro cy’abasore [Best Actor] Niyonkuru Frank [Mike] ni we uyoboye abandi n'amajwi 366, Nteziryayo Cyprien [Martin] akaba ku mwanya wa kabiri n'amajwi 164.

Mu cyiciro cy’abakobwa [Best Actress] Nicole Uwase [Kelly] ni we uri imbere afite amajwi 1, 514 agakurikirwa na Urwibutso Pertinah [Lidia] ufite amajwi 1,216.

Mu cyiciro cy'umukinnyi ukunzwe [Best Popularity] Rehema Uwase [Tracy] ni we uri imbere mu majwi aho afite amajwi 426 agakurikirwa na Uwamurera Esperance [Mama Tracy] ufite amajwi 402.

Mu cyiciro cy'abagore [Best Actress] Uwamaliya Angelique [Mama Kami na Keza] ni we uri imbere n'amajwi 1740 agakurikirwa na Musabyeyezu Justine [Tante Dorcas] ufite amajwi 1, 630.

Ndayirukiye Fleury utunganya iyi filime, aherutse kubwira INYARWANDA ko batekereje gutanga ibi bihembo ku bakinnyi bayikinamo ‘mu rwego rwo kwizihiza imyaka ibiri ishize bashyize ahagaragara iyi filime’.

Yavuze ko bazakomeza gutanga ibi bihembo mu rwego rwo kuzirikana uruhare rw’abakinnyi bifashisha muri filime. Ati “Ni ibintu dutekereza ko tuzakomeza gukora kugira ngo tuzajye dushimira umuntu uko yitwaye buri mwaka, imyaka ibiri akina cyangwa indi."

Akomeza ati “N’ubwo aba ari akazi umwishyura, ariko buriya gushimira umuntu umubwira uti warakoze nawe muri cinema, ni ibintu muri cinema bitera imbaraga akabona y’uko nawe hari urwego agezeho."

Fleury avuga ko abakunzi b’iyi filime ari bo bazagira uruhare mu kwemeza umukinnyi witwaye neza mu cyiciro cy’abasore n’abagabo, abakobwa n’abagore n’icyiciro cy’umukinnyi ukunzwe.

Ati “Turasaba abantu gushyigikira abakinyi bakunda bakabatora kugira ngo bazegukane ibihembo. Gutora ku mafaranga 50 Frw si menshi cyane."

Yavuze ko hari ijanisha ry’amafaranga bazaha buri mukinnyi bitewe n’ayo abantu bakoresheje bamutora.

Fleury yavuze ko mu gihe gishize iyi filime isohoka, bishimira ko yabashije kugaragaza abakinnyi bashya muri cinema, kandi barangamirwa ku isoko.

Ati “Yadufashije kuzamura impano z’abantu, buriya muri ‘Impanga’ harimo abakinnyi benshi cyane kandi bitwaye neza abantu barabakunda, ni ikintu twishimira."

Uyu mugabo avuga ko iyi filime yabo ya mbere yanabahaye ubumenyi mu gutegura no gutunganya filime. Bagira amahirwe inanyuzwa kuri Televiziyo Rwanda.

‘Impanga’ ni imwe muri filime nyarwanda zifite amashusho meza, kandi yagaragaje abakinnyi bashya muri cinema bafite impano zikomeye. Ayitegura abifashijwemo n’umugabo we Ndayikingurikiye Fleury ari nawe ufata amashusho.

Iyi filime itambuka kuri Televiziyo Rwanda saa kumi n’ebyiri z’umugoroba buri wa Gatandatu. Kuri shene ya Youtube igeze ku gice (Season) cya Gatatu, ubu abakunzi bayo bategereje igice (Season) cya kane.

Kanda hano ubashe gutora umukinnyi ushyigikiye muri ‘Impanga Series Awards’ 

Aime Valens [Rukundo] ayoboye abandi mu cyiciro cy’abagabo ‘Best Actor’


Niyonkuru Frank [Mike] ayoboye abandi mu cyiciro cy’abasore [Best Actor]

Nicole Uwase [Kelly] ayoboye abandi mu cyiciro cy’abakobwa [Best Actress]

Rehema Uwase [Tracy] ari imbere mu majwi mu cyiciro cy'umukinnyi ukunzwe [Best Popularity]


Uwamaliya Angelique [Mama Kami na Keza] ni we uri imbere mu cyiciro cy'abagore [Best Actress] 

Ndayirukiye Fleury ni we uyobora ifatwa ry’amashusho y’iyi filime

Urutonde rw’abahataniye ibihembo ‘Impanga Series Awards’

1.Icyiciro cy’umusore wahize abandi [Best Actor]


1.Ingabire Davy Carmel [James]


2.Nteziryayo Cyprien [Martin]


3.Irakoze Billy Jaks [Rwema]

4.Niyonkuru Frank [Mike]

5.Kamatari Thierry [Racine]


2.Icyiro cy’umugabo wahize abandi [Best Actor]


1.Dusabimana Israel [Mugabo]


2.Valens Aime [Boss Rukundo]


3.Mugabo Yannick [Avocat Shyaka]


4.Ndayisenga Simon Pierre [Avocat Joel]


3.Icyiciro cy’umukobwa wahize abandi [Best Actress]


1.Uwase Rehema [Tracy]


2.Uwase Nicole [Kelly]


3.Kampire Sarah [Micky]


4.Byukusenge Adeline [Noella]


5.Iradukunda Aline [Vestine]


6.Urwibutso Pertinah [Lidia]


4.Icyiciro cy’umugore wahize abandi [Best Actress]


1.Nyirabagesera Lea [Mama James]


2.Uwamurera Esperance [Mama Tracy]


3.Uwamaliya Angelique [Mama Kami na Keza]

4.Mushimiyimana Passy [Jolie]


5.Musabyeyezu Justine [Tante Dorcas]


5.Icyiciro cy’umukinnyi ukunzwe [Best Popularity Nominees]


1.Irakoze Billy Jaks [Rwema]


2.Uwamurera Esperance [Mama Tracy]


3.Dusabimana Israel [Mugabo]


4.Ingabire Davy Carmel [James]

5.Uwase Rehema [Tracy]


6.Byukusenge Noella [Adeline]

1.Icyiciro cy’umusore wahize abandi [Best Actor]


2.Icyiro cy’umugabo wahize abandi [Best Actor]

3.Icyiciro cy’umukobwa wahize abandi [Best Actress]

4.Icyiciro cy’umugore wahize abandi [Best Actress]

5.Icyiciro cy’umukinnyi ukunzwe [Best Popularity Nominees] 

KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA FILIME 'IMPANGA'

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...