Kigali

Kigali: Umuganda rusange wari uteganyijwe wasubitswe bitewe n’isiganwa ry’amagare

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:25/02/2022 0:01
0


Itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali kuri uyu 24 Gashyantare 2022, rivuga ko umuganda wari uteganyijwe ku munsi wo kuwa gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022, wasubitwe bitewe n’ibikorwa by’isiganywa ry’amagare.



Iri yangazo riragira riti”Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buramenyesha abatuye Umujyi wa Kigali ko kubera igikorwa cy’isiganwa ry’amagare (Tour du Rwanda) rizabera mu mihanda inyuranye y’Umujyi wa Kigali, Umuganda rusange wari uteganyijwe mu Mujyi wa Kigali kuwa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022 utakibaye nk’uko byari biteganyijwe, ukaba wimuriwe ku wa Gatandatu tariki 12 Werurwe 2022 mu Mujyi wa Kigali.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n'umuyobozi w'umujyi wa Kigali Bwana Rubingisa Pudence.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND