Abasifuzi bayobowe na Ishimwe Jean Claude uzaba uri mu kibuga hagati, Mugabo Eric, Ishimwe Didier na Rulisa Patience nibo bazayobora umukino w’imbaturamugabo uzahuza Rayon Sports na APR FC mu mpera z’iki cyumweru.
Ku
wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
hazabera umukino uruta indi yose mu Rwanda, uzahuza Rayon Sports na APR FC ku
munsi wa 19 wa shampiyona.
Mbere
y’amasaha 48 kugira ngo uyu mukino ukinwe, abasifuzi bazayobora uyu mukino
bamaze kumenyekana, bakazaba bayobowe na Ishimwe Jean Claude uzasifura mu kibuga
hagati.
Ishimwe
Claude yaherukaga gusifura uyu mukino w’abakeba bo mu rw’imisozi 1000 mu 2019
ubwo Rayon Sports yatsindaga APR FC 1-0.
Ni umusifuzi
udakunda kuvugwaho kubogamira ikipe imwe cyangwa iyindi nk’uko bikunze kugenda
ku bandi baba bahawe gusifura uyu mukino mu bihe bitandukanye.
Mugabo
Eric azaba afite igitambaro ku ruhande rumwe, mu gihe Ishimwe Didier nawe azaba afite igitambaro ku rundi ruhande.
Umusifuzi wa kane muri uyu mukino ni Rulisa Patience nawe
ufite ubunararibonye muri uyu mwuga.
Uretse Ishimwe Claude, abandi basifuzi batatu ni ubwa mbere
bazaba basifuye umukino uhuza Rayon Sports na APR FC.
Rayon
Sports igiye kwakira umukino wo kwishyura nyuma yo gutsindwa na mukeba mu
mukino ubanza ibitego 2-1, umukino nabwo wari wabereye kuri Stade ya Kigali mu
mwaka ushize wa 2021.
Gusa
aya makipe yombi agiye gukina ahagaze neza, nyuma yuko buri imwe yatsinze
umukino iheruka gukina mbere yo guhura hagati yayo.
Aya
makipe agiye guhura APR FC yaratsinze Rayon Sports mu mukino ubanza ibitego
2-1, magingo aya APR FC irusha amanota 8 Rayon Sports mu mikino 18 imaze
gukinwa muri shampiyona.
TANGA IGITECYEREZO