Kigali

Abazasifura umukino wa Rayon Sports na APR FC bamenyekanye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/02/2022 17:20
0


Abasifuzi bayobowe na Ishimwe Jean Claude uzaba uri mu kibuga hagati, Mugabo Eric, Ishimwe Didier na Rulisa Patience nibo bazayobora umukino w’imbaturamugabo uzahuza Rayon Sports na APR FC mu mpera z’iki cyumweru.



Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hazabera umukino uruta indi yose mu Rwanda, uzahuza Rayon Sports na APR FC ku munsi wa 19 wa shampiyona.

Mbere y’amasaha 48 kugira ngo uyu mukino ukinwe, abasifuzi bazayobora uyu mukino bamaze kumenyekana, bakazaba bayobowe na Ishimwe Jean Claude uzasifura mu kibuga hagati.

Ishimwe Claude yaherukaga gusifura uyu mukino w’abakeba bo mu rw’imisozi 1000 mu 2019 ubwo Rayon Sports yatsindaga APR FC 1-0.

Ni umusifuzi udakunda kuvugwaho kubogamira ikipe imwe cyangwa iyindi nk’uko bikunze kugenda ku bandi baba bahawe gusifura uyu mukino mu bihe bitandukanye.

Mugabo Eric azaba afite igitambaro ku ruhande rumwe, mu gihe Ishimwe Didier nawe azaba afite igitambaro ku rundi ruhande.

Umusifuzi wa kane muri uyu mukino ni Rulisa Patience nawe ufite ubunararibonye muri uyu mwuga.

Uretse Ishimwe Claude, abandi basifuzi batatu ni ubwa mbere bazaba basifuye umukino uhuza Rayon Sports na APR FC.

Rayon Sports igiye kwakira umukino wo kwishyura nyuma yo gutsindwa na mukeba mu mukino ubanza ibitego 2-1, umukino nabwo wari wabereye kuri Stade ya Kigali mu mwaka ushize wa 2021.

Gusa aya makipe yombi agiye gukina ahagaze neza, nyuma yuko buri imwe yatsinze umukino iheruka gukina mbere yo guhura hagati yayo.

Aya makipe agiye guhura APR FC yaratsinze Rayon Sports mu mukino ubanza ibitego 2-1, magingo aya APR FC irusha amanota 8 Rayon Sports mu mikino 18 imaze gukinwa muri shampiyona.

Ishimwe Claude niwe uzasifura mu kibuga hagati ku mukino wa Rayon Sports na APR FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND