Mu gihugu cy’Ubuhinde, haravugwa inkuru y’umugabo watawe muri yombi nyuma yo gushyingiranwa n’abagore barenga 18 ababeshya, ndetse akabarya n’utwabo akigendera. Aba bagore bahuraga n’uyu mugabo kuri murandasi harimo abafite amafaranga ariko badafite abagabo, abapfakazi cyangwa se abatadukanye n’abagabo ariko bari mu kigero cy’imyaka 4
Bibhu Prakash Swain wari umaze gushyingiranwa n’abagore
barenga 18 hirya no hino mu Buhinde, yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe
umutekano muri iki gihugu mbere y’ibyumweru bicye byari bisigaye ngo akore ibindi
birori bibiri byo gushyingiranwa n’abandi bagore.
Uyu mugabo w’imyaka 67 y’amavuko, ku mbuga zo kuri
murandasi zihuza abashaka gushinga urugo yavugaga ko afite imyaka 51 y’amavuko, akanakoresha
amazina atandukanye maze akajya avugana n’abagore batandukanye ababeshya ko
abakunda, ndetse bikarangira bashyingiranwe.
Umupolisi wari ukuriye ikipe yafashe uyu mugabo mu
kiganiro yagiranye n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), yavuze ko Swain
yakundaga kubeshya abagore bafite amafaranga gusa, abapfakazi cyangwa se
abatandukanye n’abagabo babo ariko bari mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko.
Yakomeje avuga ko ubwo hashiraga iminsi micye uyu
mugabo amaze gushyingiranwa n’aba bagore, yahitaga ababwira ko agize ikibazo cyihutirwa
bityo akeneye amafaranga cyangwa imikufi kugira ngo gicyemurwe.
Nyuma yo guhabwa ibyo yasabaga, yahitaga abura maze
akajya gushaka undi abeshya urukundo, bikarangira nawe bashyingiranwe.
Abakoze iperereza kuri uyu mugabo, bavuze ko ashobora
kuba yarashyingiwe inshuro zirenga 18 nyuma yo kureba nimero zitandukanye z’abagore
zari muri Telefone ye ngendanwa. Izi nimero zabaga zanditseho amazina
atandukanye arimo -- Madam Delhi, Madam Assam, n’ayandi atandukanye,…
bisobanura abagore bo mu mijyi itandukanye yabayemo.
Muri Gicurasi umwaka ushize 2021, nibwo uyu mugabo
yatangiye gushakishwa n’abashinzwe umutekano nyuma y’uko hari umugore muri aba
yabeshyaga waje kuvumbura ko amaze gushyingirwa n’abagore bagera muri barindwi.
Si ibi gusa kuko uyu mugabo ashinjwa no kwiba amabanki
13 agera kuri Miliyoni 10 z’amarupe akoreshwa mu Buhinde, akoresheje amakarita ya
Banki 128 atari aya nyayo, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Hindustan Times.
Swain yavukiye mu gace ko mu burasirazuba bwa leta ya
Odisha mu Buhinde, akaba yarashatse umugore we wa mbere mu mwaka 1978 ndetse
babyarana abana batatu. Nyuma uyu mugabo yaje guta urugo rwe, maze ashaka
umugore wa kabiri mu mwaka 2002.
TANGA IGITECYEREZO