Abakinnyi bakina muri filime yitwa “Impanga” batangiye guhatana mu matora yo kuri internet (Online), aho azagaragaza ukwiye guhabwa igihembo muri buri cyiciro.
Aya matora ari kubera kuri www.Inyarwanda.com yatangiye kuri uyu wa
Kabiri tariki 22 Gashyantare 2022, azarangira tariki 25 Werurwe 2022.
Ndayirukiye Fleury utunganya iyi
filime, aherutse kubwira INYARWANDA ko batekereje gutanga ibi bihembo ku bakinnyi bayikinamo
‘mu rwego rwo kwizihiza imyaka ibiri ishize bashyize ahagaragara iyi filime’.
Yavuze ko bazakomeza gutanga ibi
bihembo mu rwego rwo kuzirikana uruhare rw’abakinnyi bifashisha muri filime. Ati
“Ni ibintu dutekereza ko tuzakomeza gukora kugira ngo tuzajye dushimira umuntu
uko yitwaye buri mwaka, imyaka ibiri akina cyangwa indi.”
Akomeza ati “N’ubwo aba ari akazi
umwishyura, ariko buriya gushimira umuntu umubwira uti warakoze nawe muri
cinema, ni ibintu muri cinema bitera imbaraga akabona y’uko nawe hari urwego
agezeho.”
Fleury avuga ko abakunzi b’iyi filime
ari bo bazagira uruhare mu kwemeza umukinnyi witwaye neza mu cyiciro cy’abasore
n’abagabo, abakobwa n’abagore n’icyiciro cy’umukinnyi ukunzwe.
Ati “Turasaba abantu gushyigikira
abakinyi bakunda bakabatora kugira ngo bazegukane ibihembo. Gutora ku mafaranga 50
Frw si menshi cyane.”
Yavuze ko hari ijanisha ry’amafaranga
bazaha buri mukinnyi bitewe n’ayo abantu bakoresheje bamutora.
Fleury yavuze ko mu gihe gishize iyi
filime isohoka, bishimira ko yabashije kugaragaza abakinnyi bashya muri cinema,
kandi barangamirwa ku isoko.
Ati “Yadufashije kuzamura impano
z’abantu, buriya muri ‘Impanga’ harimo abakinnyi benshi cyane kandi bitwaye neza
abantu barabakunda, ni ikintu twishimira.”
Uyu mugabo avuga ko iyi filime yabo
ya mbere yanabahaye ubumenyi mu gutegura no gutunganya filime. Bagira amahirwe
inanyuzwa kuri Televiziyo Rwanda.
‘Impanga’ ni imwe muri filime
nyarwanda zifite amashusho meza, kandi yagaragaje abakinnyi bashya muri cinema
bafite impano zikomeye. Ayitegura abifashijwemo n’umugabo we Ndayikingurikiye
Fleury ari nawe ufata amashusho.
Iyi filime itambuka kuri Televiziyo
Rwanda saa kumi n’ebyiri z’umugoroba buri wa Gatandatu. Kuri shene ya Youtube
igeze ku gice (Season) cya Gatatu, ubu abakunzi bayo bategereje igice (Season)
cya kane.
Kanda hano ubashe gutora umukinnyi ushyigikiye muri ‘Impanga Series Awards’
Urutonde rw’abahataniye ibihembo ‘Impanga Series Awards’
1.Icyiciro cy’umusore wahize abandi [Best Actor]
1.Ingabire Davy Carmel [James]
2.Nteziryayo Cyprien [Martin]
3.Irakoze Billy Jaks [Rwema]
4.Niyonkuru Frank [Mike]
5.Kamatari Thierry [Racine]
2.Icyiro cy’umugabo wahize abandi [Best Actor]
1.Dusabimana Israel [Mugabo]
2.Valens Aime [Boss Rukundo]
3.Mugabo Yannick [Avocat Shyaka]
4.Ndayisenga Simon Pierre [Avocat
Joel]
3.Icyiciro cy’umukobwa wahize abandi [Best Actress]
1.Uwase Rehema [Tracy]
2.Uwase Nicole [Kelly]
3.Kampire Sarah [Micky]
4.Byukusenge Adeline [Noella]
5.Iradukunda Aline [Vestine]
6.Urwibutso Pertinah [Lidia]
4.Icyiciro cy’umugore wahize abandi [Best Actress]
1.Nyirabagesera Lea [Mama James]
2.Uwamurera Esperance [Mama Tracy]
3.Uwamaliya Angelique [Mama Kami na Keza]
4.Mushimiyimana Passy [Jolie]
5.Musabyeyezu Justine [Tante Dorcas]
5.Icyiciro cy’umukinnyi ukunzwe [Best Popularity Nominees]
1.Irakoze Billy Jaks [Rwema]
2.Uwamurera Esperance [Mama Tracy]
3.Dusabimana Israel [Mugabo]
4.Ingabire Davy Carmel [James]
5.Uwase Rehema [Tracy]
6.Byukusenge Noella [Adeline]
1.Icyiciro cy’umusore wahize abandi
[Best Actor]
2.Icyiro cy’umugabo wahize abandi [Best Actor]
3.Icyiciro cy’umukobwa wahize abandi [Best Actress]
4.Icyiciro cy’umugore wahize abandi [Best Actress]
5.Icyiciro cy’umukinnyi ukunzwe [Best
Popularity Nominees]
TANGA IGITECYEREZO