Mutoni Assia yashyize hanze igice gishya cya filime ye yanditse imyaka ibiri

Imyidagaduro - 22/02/2022 11:42 AM
Share:

Umwanditsi:

Mutoni Assia yashyize hanze igice gishya cya filime ye yanditse imyaka ibiri

Mutoni Assia yashyize hanze igice gishya cya filime ye "GATARINA" y'uruhererekane, ikubiyemo inkuru amaze imyaka ibiri yandika.

Mutoni Assia ni umukinnyi wa Filime umaze gutera intambwe, kandi ufite inyota yo gukomeza gukora no guteza imbere igisata cya sinema nyarwanda abarizwamo. Ubu afite filime y'uruhererekane yitwa "Gatarina", ndetse aherutse no gutangira undi mushinga wa filime ye yise "LONGDISTANCE" amaze gukorera epizode ebyiri. Kuri ubu yamaze gushyira hanze epizode nshya ya "GATARINA", ikaba igaragara n'ubundi kuri shene ye ya Youtube asanzwe ashyiraho ama filime ye [ASSIA FILMS ].


Iyi filime ikubiyemo inyigisho zafasha buri wese, ariko cyane cyane ikibanda ku buzimi bwo mu ngo bushingiye ku mibanire by'umwihariko hagati y'umugabo n'umugore. Ku bafite ingo, iyi ni filime yabafasha kumenya uko bashobora kubana neza n'igihe haje ibibazo bakamenya uko babyitwaramo kugira ngo babashe bakubikemura.

Mu kiganiro yagiranye na Inyawanda.com, Mutoni Assia yagarutse ku mvune zikomeye ahura nazo cyane cyane mu guhimba inkuru z'iyi filime yanditse imyaka ibiri. Hari aho yagize ati" Birangora cyane inkuru nkora, ubu uyu ni umwaka wa akabiri ngiye kumara iyo nkuru nyandika urumva biragora, hari igihe ubura umukinnyi wamwanditseho cyangwa waramwanditseho uburyo agomba guhindura abantu".

Yatanze urugero avuga ko kenshi bikunze kuba ngombwa ko ahidundura abakinnyi ku munota wa nyuma bageze aho bakinira, bitewe n’uko uwo yashakaga uza gukina wenda sene runaka imikinire ye itajyane n'uko abishaka. Akenshi ngo ibi bituma igitekerezo cy'inkuru gihinduka!

ibindi bicantege ahura nabyo, yavuze ko ahanini ari uko abantu bigoranye kubumvisha ko gukina filime ari umwuga n'akazi gatunga umuntu. Akenshi ngo rubanda bavuga ko gukina filime ari uburara, uburayi n'ibindi. Gusa ngo kugira ngo umuntu yerakane ko ibyo rubanda batekereza ataribyo, bimusaba gukora cyane! Ubu uyu mwuga yahisemo avuga ko ari byo bimutunze akandi akaba yifuza kubyagura, filime akina zikaba mpuzamahanga bikarushaho kumutunga bikabyara umusaruro.

Yasabye abanyarwanda gukomeza kumushigikira kuko ibyo akora ari bo abikorera.

REBA HANO EPIZODE NSHYA YA FILIME GATARINA YASHYIZE HANZE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...