Musa Esenu yongeye guheka Rayon Sports ibona amanota 3 itsinda Bugesera FC

Imikino - 21/02/2022 10:17 PM
Share:

Umwanditsi:

Musa Esenu yongeye guheka Rayon Sports ibona amanota 3 itsinda Bugesera FC

Rayon Sports yatsinze Bugesera FC igitego 1-0 ikomeza gukubana mu makipe ashaka igikombe cya shampiyona.

Bugesera FC yakiriye Rayon Sports ku mukino w'umunsi wa 18 wa shampiyona ukaba umunsi wa 3 mu mikino yo kwishyura. Umukino wagiye kuba Bugesera FC idahagaze neza imbere ya Rayon Sports kuko n'umukino ubanza bari baratsindiwe Kigali ibitego 3 kuri 1.


Umukino watangiye Bugesera FC ihererekanya neza ariko kugera imbere y'izamu rya Rayon Sports bikayigora kuko yaburaga abakinnyi benshi bakina imbere barimo Sadick Sulley ufite imvune Odili umutoza yari yahisemo kubanza hanze ndetse na Muniru. Ku mupira wari utakajwe na Didier, Muhire Kevin yazamukanye umupira yubura amaso ahereza Musa Esenu wahise utsinda igitego cy'umutwe ku munota wa 33.

Muri Rayon Sports ibisubizo biri kuva kuri Musa Esenu 

Igice cya mbere cyarangiye nta kindi gitego kibonetse, Bugesera FC ikomeza gukina agapira keza ariko kadatanga umusaruro abafana bamaze iminsi baririmba. Mu gice cya kabiri ku munota wa 52, Steven myugariro wa Bugesera yaje gukora umupira mu rubuga rw'amahina, Rayon Sports ihabwa penariti yatewe hanze na kwizera Pierre, buba n'uburyo bwa nyuma iyi kipe yari ibonye.

Abafana bari babukereye 

Umukino waje kurangira Rayon Sports itahanye amanota atutu ikomeze kwitegura umukino izahuramo na APR FC.

Umutoza mukuru wa Rayon Sports cyera kabaye yambaye ipantaro

Musa Esenu watsindiye Rayon Sports, akomeje kwerekana ko azi gutsinda ibitego by'umutwe, ndetse igitego yatsinze cyabaye icya kabiri muri shampiyona nyuma yo kugera muri Rayon Sports mu mikino yo kwishyura.

Habura isaha ngo umukino utangire

Abafana bagiye baza buhoro buhoro

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...