Kigali

Ruger yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/02/2022 8:41
0


Kuri iki Cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022, umuhanzi w’umunya-Nigeria Ruger yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.



Uyu muhanzi yasobanuriwe byimbitse amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso.

Ruger [Mr Dior] yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, nyuma y’umunsi umwe akoreye igitaramo cye cya mbere mu Rwanda cyabereye kuri Canal Olympia ku Irebero.

Yashyize amashusho kuri konti ye ya Instagram azenguruka mu bafana baririmbana indirimbo ‘Dior’, yandika avuga ko yagiriye ibihe byiza mu Rwanda ashima buri wese witabiriye igitaramo cye.

Ati “Mwakoze cyane bantu beza bo mu Rwanda Mr Dior arabakunda cyane.” Mbere yo gutaramira i Kigali, uyu muhanzi yari yanditse kuri konti ye ya Instagram, agaragaza ko afite amashyushyu yo kuzataramira bwa mbere mu Rwanda.

Igitaramo Ruger yakoreye i Kigali yagihuriyemo n’abarimo umunya-Nigeria Av, Gabiro Guitar, Ariel Wayz, Afrique na Ish Kevin.    Ruger yafashe umwanya wo kunamira inzirakarengane zishyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali Ruger n’abari bamuherekeje bashyize indabo ku mva mu guha icyubahiro abashyinguye muri uru rwibutso Ruger yaririmbye mu gitaramo ‘Drip City’-Yari yambaye umupira wanditseho u Rwanda mu mugongo handitseho amazina ye Ruger/Ifoto: Visual Color






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND