Mu mpera z'iki cyumweru, kuri stade y'akarere ka
Bugesera hakinirwaga imikino y'icyiciro cya gatatu cya shampiyona, aho amakipe 10
y'abagabo ndetse na 10 y'abagore yari yitabiriye imikino ya kimwe cya kabiri
cy'irangiza (1/2).
Imikino yari iteganijwe kuwa gatandatu yose yabaye nta nkomyi, ahakinwe imikino itanu kuri buri kipe, indi igasigarira gukinwa ku cyumweru nk'uko byari biteganijwe.
Nyuma y'imikino yo kuwa gatandatu, abakinnyi
b'amakipe atuye kure y'umujyi wa Bugesera yacumbitse i Bugesera, mu gihe abo
hafi batashye bagaruka i Bugesera mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.
Imwe mu mikino yo kuri iki cyumweru yakinwe mu
bukonje ndetse n'imvura yanyuzagamo ikagwa, abakinnyi n'abatoza bakugama.
Hagati mu kiruhuko cyatewe n'imvura, abakinnyi bahawe ubutumwa butandukanye, aho abakinnyi bashishikarijwe kurangwa n'imico ndetse n'imigirire myiza, bakirinda ibiyobyabwenge ndetse no gutwita cyangwa gutera inda zitateganijwe.
Imvura yagendaga igaruka, bituma i Saa tanu n'igice (11:30), ubuyobozi
bw'ishyirahamwe ry'imikino y'abafite ubumuga, busaba abatoza gukora inama ku
cyakorwa kugira ngo irushanwa risorezwe aho ryari rigeze kuko imvura yari
nyinshi cyane.
Kuko imvura yagaragazaga ubukana, kandi hari
amakipe agomba gutaha kure, inama y'abatoza yanzuye ko imikino ihagararira aho
yari igeze, ubwo amenshi mu makipe yari asigaje imikino ibiri cyangwa itatu.
Hafashwe umwanzuro ko amakipe yari amaze kubona
itike y'imikino ya nyuma ndetse n'andi yari yatsinze imikino myinshi agomba
kuzahurira mu mikino ya nyuma izabera i Gisagara mu ntangiriro za Mata 2022.
Nyuma y’iyi mikino, Murema Wellars uyobora
ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga, yavuze ko n’ubwo imvura yarogoye
imikino, amakipe hafi ya yose yari yamaze kumenya niba azakina cyangwa
atazakina imikino ya nyuma.
Amakipe yabonye itike y’imikino ya nyuma;
Mu bagabo: Karongi, Gasabo, Musanze, Gisagara na
Nyamasheke
Mu bagore: Musanze, Bugesera, Gicumbi, Nyamasheke na Kayonza