Umukobwa wa Pasiteri Deborah, Keza Nadia yifuza kuba Miss Rwanda agafasha mu guhangana n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu n’ingaruka zabyo, ibintu asobanukiwe kuko nawe yabinyuzemo kandi agasanga amadini n’amatorero ari inkingi ikomeye mu guhangana nabyo, kuko Imana ari Rugira byose.
Keza Nadia uri mu bakobwa 70 bazatoranywamo 20 bazajya mu mwiherero, afite nimero 29 ndetse kumushyigikira akaba yabasha gukomeza kugira amahirwe amuganisha
ku kwambara ikamaba, ni ugukanda *544*1*29#.
Nadia kandi ni umukobwa w’imyaka 19, uvuka ari imfura mu
muryango w’abana bane.
Yasoje amashuri yisumbuye mu bijyanye n’imisoro na gasutamo.
Avuka ku mupasiteri Deborah uzwi cyane mu ivugabutumwa, n’uburyo agaruka ku buzima yanyuze bugoye mbere y’uko yakira Yesu Kristo, aho yanyoye ibiyobyabwenge, agacuruza agataro, akanicuruza mu bihugu bitandukanye.
Ibi bikaba byaraje nyuma y’uko asamye Keza Nadia afite imyaka 19
agatotezwa cyane.
Uyu mukobwa w’umukirisitu nka nyina, mu kiganiro yagiranye n’INYARWANDA
yagarutse ku buzima bwe n’impamvu yumva akwiriye kuba Miss Rwanda.
Yagize ati:”Muri macye, Nadia ndi umukobwa ukunda guhanga udushya n’umurava
mubyo nkora byose, kandi ntewe ishema n’umukobwa w’inzozi zagutse z’ejo hazaza
ndiwe none.”
Agaruka kuburyo yatangiye kurota kuba Miss Rwanda agira ati:”Natangiye
kurota kuzaba Nyampinga w’u Rwanda mfite imyaka 5. Nakundaga gusubiramo kenshi
ko ndi Nyampinga kandi n’ubu niyumvamo ko ndi Nyampinga.”
Akomoza ku gihe cye igihe yaba yambaye ikamba rya Miss Rwanda, agira ati:”Nka Miss Rwanda nahita nshyira mu bikorwa umushinga wanjye ujyanye no kurwanya inda ziterwa abangavu.”
Akomeza agira ati:”Hari kandi no guhangana n’ingaruka bitera, bizanira abana
bavuka muri ubwo buryo, ndifuza ko abantu bamenya cyane urubyiruko ikibategereje
nyuma yo guhitamo nabi.”
Yongeraho ati:”Ibi nzabigeraho mbinyujije mu babyeyi, mu nsengero, n’ayandi
matsinda kandi hamwe nabo tuzarushaho kubaka umuryango nyarwanda mwiza, ushingiye ku mahame n’indangagaciro.”
Asoza agaragaza kandi ko ubwangavu n’ubugimbi ari igihe kigoye, ariko ibyo yifuza ko abantu babikangukira binyuze mu matorero n’amadini kuko ngo Imana
ari urufatiro rwa byose.
Mubyo kandi Nadia akora byose, ashyigikirwa na Nyina banyuranye mu
bihe bikomeye kuva akiri muto.
Keza Nadia uri mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda, umushinga we ni uwo guhangana n'inda ziterwa abangavu
Kuri ubu afite imyaka 19 imwaka nyina yari afite ubwo yahuraga n’ibizazane
Kumutora ni ugukanda *544*1*29#
Pasiteri Deborah wibarutse Keza Nadia akiri muto, kuko yamusamye ku myaka 19 gusa.
TANGA IGITECYEREZO