RFL
Kigali

Keza Nadia wa Pasiteri Deborah yifuza kuba Miss Rwanda agafasha guhangana n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:20/02/2022 11:28
1


Umukobwa wa Pasiteri Deborah, Keza Nadia yifuza kuba Miss Rwanda agafasha mu guhangana n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu n’ingaruka zabyo, ibintu asobanukiwe kuko nawe yabinyuzemo kandi agasanga amadini n’amatorero ari inkingi ikomeye mu guhangana nabyo, kuko Imana ari Rugira byose.



Keza Nadia uri mu bakobwa 70 bazatoranywamo 20 bazajya mu mwiherero, afite nimero 29 ndetse kumushyigikira akaba yabasha gukomeza kugira amahirwe amuganisha ku kwambara ikamaba, ni ugukanda *544*1*29#.

Nadia kandi ni umukobwa w’imyaka 19, uvuka ari imfura mu muryango w’abana bane.

Yasoje amashuri yisumbuye mu bijyanye n’imisoro na gasutamo.

Avuka ku mupasiteri Deborah uzwi cyane mu ivugabutumwa, n’uburyo agaruka ku buzima yanyuze bugoye mbere y’uko yakira Yesu Kristo, aho yanyoye ibiyobyabwenge, agacuruza agataro, akanicuruza mu bihugu bitandukanye.

Ibi bikaba byaraje nyuma y’uko asamye Keza Nadia afite imyaka 19 agatotezwa cyane.

Uyu mukobwa w’umukirisitu nka nyina, mu kiganiro yagiranye n’INYARWANDA yagarutse ku buzima bwe n’impamvu yumva akwiriye kuba Miss Rwanda.

Yagize ati:”Muri macye, Nadia ndi umukobwa ukunda guhanga udushya n’umurava mubyo nkora byose, kandi ntewe ishema n’umukobwa w’inzozi zagutse z’ejo hazaza ndiwe none.”

Agaruka kuburyo yatangiye kurota kuba Miss Rwanda agira ati:”Natangiye kurota kuzaba Nyampinga w’u Rwanda mfite imyaka 5. Nakundaga gusubiramo kenshi ko ndi Nyampinga kandi n’ubu niyumvamo ko ndi Nyampinga.”

Akomoza ku gihe cye igihe yaba yambaye ikamba rya Miss Rwanda, agira ati:”Nka Miss Rwanda nahita nshyira mu bikorwa umushinga wanjye ujyanye no kurwanya inda ziterwa abangavu.”

Akomeza agira ati:”Hari kandi no guhangana n’ingaruka bitera, bizanira abana bavuka muri ubwo buryo, ndifuza ko abantu bamenya cyane urubyiruko ikibategereje nyuma yo guhitamo nabi.”

Yongeraho ati:”Ibi nzabigeraho mbinyujije mu babyeyi, mu nsengero, n’ayandi matsinda kandi hamwe nabo tuzarushaho kubaka umuryango nyarwanda mwiza, ushingiye ku mahame n’indangagaciro.”

Asoza agaragaza kandi ko ubwangavu n’ubugimbi ari igihe kigoye, ariko ibyo yifuza ko abantu babikangukira binyuze mu matorero n’amadini kuko ngo Imana ari urufatiro rwa byose.

Mubyo kandi Nadia akora byose, ashyigikirwa na Nyina banyuranye mu bihe bikomeye kuva akiri muto.

Keza Nadia uri mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda, umushinga we ni uwo guhangana n'inda ziterwa abangavu

Kuri ubu afite imyaka 19 imwaka nyina yari afite ubwo yahuraga n’ibizazane

Kumutora ni ugukanda *544*1*29#


Pasiteri Deborah wibarutse Keza Nadia akiri muto, kuko yamusamye ku myaka 19 gusa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Justin Amani 2 years ago
    None se igitekerezo





Inyarwanda BACKGROUND