Kigali

Iyo ngira inkoni mba naramukubise: Ukuri gusharira twibuka kwa Apotre Dr. Gitwaza ku ba Bishop bashaka kumuhirika ku buyobozi bwa Zion Temple

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/02/2022 8:27
0


Hari hashize imyaka 5 muri Zion Temple hatumvikana umwuka mubi, gusa kuri ubu byageze ku rundi rwego aho abari ibyegera bya Apotre Dr Gitwaza banditse ibaruwa imukura ku buyobozi bakanayimenyesha inzego za Leta, mu gihe mbere ho yari intambara y’amagambo yarwanwaga bucece.



Uyu mwuka mubi ujya gutangira, hakoreshejwe cyane imbuga nkoranyambaga, hatangazwa ko Apotre Dr Gitwaza ajya ikuzimu, akorana na satani, ari umusambanyi, umuhemu, kwiyita Papa, n’ibindi. Igihe kimwe ubwo Apotre Gitwaza yari yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho anafite Itorero rikomeye, hatangajwe inkuru yamubabaje cyane y’uko umugore we afite agahinda kubera ko umugabo we ngo arara mu isanduku y’abapfu kandi ko atajya akandagira mu cyumba cye (icyumba cya Gitwaza).

Icyo gihe bari banditse ko umugore wa Apotre Gitwaza yari ari mu Rwanda akaba yaratawe n’umugabo we wigiriye muri Amerika. Icyakora byaje kumenyekana ko iyo nkuru ari impimbano ndetse ko umugore wa Apotre Gitwaza atari ari mu Rwanda ahubwo ko bari bari kumwe muri Amerika hamwe n’abana babo batatu. Mu 2018 umukobwa witwa Mutoniwase uzwi nka Queen, yatanze ubuhamya bw’uko ari we wahimbye amakuru y’uko Gitwaza ajya ikuzimu. Ni ubuhamya yatangiye mu rusengero rwa Zion Temple Gatenga.

Mu mpera za 2016 ubwo Gitwaza yagarukaga mu Rwanda avuye muri Amerika, yaje vuba na bwangu kuko yari agiye guhirikwa ku buyobozi bwa Zion Temple n’abari bamwungirije. Avuga ko iyo atindaho gato yari gusanga byarangiye. Bamushinjaga kumara igihe kinini atabahemba, ndetse batanishimiye umushakaha bahabwa wa 400,000 Frw ku kwezi kuko bifuzaga guhembwa Miliyoni, bakamushinja kandi guhunga igihugu dore ko yari amaze amezi agera ku 8 muri Amerika, n’ibindi. Icyo gihe yatangaje ukuri kwe ku byagiye bimuvugwaho byose anavuga intandaro yo kutumvikana n’abari ibyegera bye.

Umwuka mubi wari umaze imyaka 5 utumvikana muri Zion Temple wagarutse!

Kuwa Gatandatu tariki 19 Gashyantare 2022 ni bwo hamenyekanye mu itangazamakuru ko hari abapasiteri batangaje ko bavanye Apotre Dr Paul Gitwaza ku buyobozi bwa Zion Temple abereye Umuyobozi Mukuru ku Isi. Abateye umukono kuri iyi baruwa yo kuwa 14/02/2022 yandikiwe Apotre Gitwaza, kopi zayo zikagenerwa abayobozi bakuru b'igihugu barimo na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ni abahoze mu buyobozi bukuru bwa Zion Temple bakaza guhagarikwa burundu.

Mu 2017 ni bwo Zion Temple yatangaje byeruye ko yahagaritse Aba Bishops 5 bari bungirije Apotre Gitwaza. Abo uko ari batanu ni Bishop Claude DJessa, Bishop Dieudonné Vuningoma, Bishop Pierre Kaberuka, Bishop Richard Muya na Bishop Paul Daniel Kakimunu. Ikintu kigaragaza ko inkubiri yo kweguza Apotre Dr Gitwaza yafashe indi ntera, ni uko aba Bishops 5 bahagaritswe mu 2017 atari bo gusa banditse iyi baruwa, ahubwo hiyongereyeho na Bishop Charles Mudakikwa wari wizewe na Apotre Gitwaza akamugira Umuvugizi Wungirije wa Zion Temple nyuma y’uko yirukanye abashakaga kumuhirika ku buyobozi.

Abanditse iyi baruwa bavuga ko ari abagize "Inama y’Abashinze Umuryango Authentic World Ministries / Zion Temple Celebration Center". Muri iyi baruwa bashinja Apotre Gitwaza kunyereza imitungo y'itorero, imwe akayikoresha mu nyungu ze bwite, indi akayimurira mu mahanga mu buryo budakurikije amategeko shingiro y’umuryango ndetse ngo akabikora nta rwego na rumwe agishije inama cyane cyane "twebwe twawushinganye namwe.”

INYARWANDA yabonye ibaruwa yanditswe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) isubiza abapasiteri twavuze haruguru bari bayimenyesheje ko Apotre Gitwaza akuwe ku buyobozi bwa Zion Temple. RGB yanditse iyi baruwa tariki 18 Gashyantare 2022 iterwaho umukono na Dr. Usta Kayitesi Umuyobozi Mukuru w'uru rwego. Muri iyi baruwa harimo ingingo ivuga ngo "Icyemezo mwafashe nta shingiro gifite kuko mutari inteko rusange ari rwo rwego rw'umuryango rufite ububasha bwo gufata icyo cyemezo".

Ku ruhande rwa Zion Temple, nta kintu Apotre Dr Paul Gitwaza aravuga kuri iyi baruwa yandikiwe imukura ku buyobozi, gusa Umuvugizi wa Zion Temple, Tuyizere Jean Baptiste yatangaje ko batahungabanyijwe n’iyi baruwa y’aba bashaka kweguza Gitwaza. Yavuze ko abanditse iyi baruwa batari mu batangije Zion Temple nk’uko babitangaza, ahubwo ngo bari abanyamuryango shingiro batangiranye nayo ndetse bahoze no mu banyamuryango bahagaririye abandi. Kuri ubu ariko ntibakibarizwa muri Zion Temple kuko Apotre Dr. Gitwaza yabahagaritse.

UKURI TWIBUKA APOTRE GITWAZA YABWIYE ABASHAKA KUMUKURA KU BUYOBOZI


Twifashishije inkuru ziri mu bubiko bwa InyaRwanda.com, tugiye kukubwira icyo Apotre Dr Gitwaza yavuze kuri aba bapasiteri ahanganye nabo mu ntambara imaze imyaka hafi 7. Nyuma yo kubona inzandiko nyinshi z’abakristo ba Zion Temple bamusabaga ko yababwiza ukuri ku bivugwa kuri we no ku ba Bishops aherutse guhagarika burundu muri Zion Temple, Apotre Gitwaza yavuye ku izima ababwira ukuri gucye kuko ngo iyo ababwira ukuri kose bari gutakariza icyizere abakozi b’Imana. Ati “Uko kuri sinkubabwira kose ndababwira gucyeya kuko nkubabwiye kose, nasenya umurimo, ikindi byabababaza cyane, ikindi na none ntimwakongera kutwizera, reka mvuge ibyatuma mukomeza kutwizera”.

Tariki 7 Gicurasi 2017 ni bwo Apotre Dr Paul Gitwaza yatangarije muri Zion Temple Gatenga amagambo akomeye ndetse ahita anamenyesha abakristo ko yirukanye muri Zion Temple aba Bishops bahoze ari ibyegera bye. Nubwo ntacyo yavuze ku bijyanye no kuba barendaga kumuhirika, mbere yaho byari byavuzwe ko hari aba Bishops bendaga kumuhirika akaba ari yo mpamvu na we yanze kubagarura muri komite nkuru ya Zion Temple ahubwo akabahagarika burundu.

Kumenyerana cyane n’aba Bishops ntibubahane ni byo Gitwaza afata nk’ipfundo ry’ikibazo

Apotre Gitwaza ubwo yavugaga icyo yapfuye n’aba ba Bishops yahagaritse burundu, yaragize ati: "Hari igihe ubana n’umuntu nta be iki, nta be umukozi, mukaba abavandimwe, uko ni ko nari mbanye n’aba Bishops … Ikintu cya mbere gikomeye mbona njyewe naba narazize, ni ukumenyerana ntitwubahane kuko numvaga itorero twarigira umuryango. Uyu munsi mpagaze aha nk’umuyobozi wa Zion Temple, mpagaze aha nk’umuntu waciye muri ibi bintu byose ariko nkagerageza gutuza, guceceka no kwihangana no kwirinda kuvugavuga, mpagaze aha ngo mberurire ukuri."

Havuzwe amakuru ko Gitwaza ajya ikuzimu ndetse ko agambanira Leta

Muri icyo gihe ubwo yari muri Amerika, Apotre Gitwaza yavuze ko ari bwo handitswe inkuru z’ibihuha zivuga ko ajya ikuzimu, ko agambanira igihugu n’ibindi ngo atasubiramo. Icyamubabaje cyane ni uko muri ibyo byose hari abakozi b’Imana bagenzi be bari inyuma yabyo. Ibyo byaje gutuma afata umwanzuro wo kugaruka mu Rwanda kugira ngo yereke abantu ko ibivugwa ari ibinyoma na cyane ko bavugaga ko atazagaruka mu Rwanda.

Ati: “Muri icyo gihe ndiyo, hazamo inkuru nyinshi z’ibihuha rero si n’ibihuha birandikwa mu binyamakuru, ibyo mwasomye byinshi ntasubiramo, mu byo mwasomye bimwe harimo ibyavugaga ko mba mu isanduka, njya ikuzimu, ntari umuntu mwiza, ngambanira Leta, ...icyaje kumbabaza ni uko nasanze hari bene data bari babirimo. Icyo gihe nabonye ko ninkomeza gutinda muri Amerika, abantu bazafata igihuha nk’ukuri, mbwira madamu nti ndatashye!”.

Apotre Gitwaza avuga ko yandikiye aba Bishops bagenzi be ko agiye kugaruka mu Rwanda, bamugira inama yo kutagaruka kuko ngo ashakishwa n’inzego za Leta bityo ko naramuka agarutse ari bwitabe izo nzego zirimo urwego rw’iperereza, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Polisi y’igihugu n’izindi nzego zinyuranye. Mu buhamya bwe Gitwaza avuga ko yahise afata umwanzuro wo kugaruka mu Rwanda ndetse kugeza igihe yatangazaga ibi ngo nta rwego na rumwe yitabye. Aha ni ho ahera akibaza niba izo nzego zaramubuze.

Ubukene muri Zion Temple no gushaka umushahara ungana na miliyoni ku kwezi w’aba Bishops byateje intambara muri Zion Temple

Apotre Gitwaza avuga ko abakozi benshi ba Zion Temple bari bamaze amezi agera kuri atanu badahembwa. Aba Bishops babwiye Gitwaza ko bibaye byiza bajya bahembwa miliyoni ku kwezi bakava ku bihumbi 400 ku kwezi. Gitwaza avuga ko Zion Temple yari iri mu bihe by’ubukungu bitifashe neza, gusa yaje kubemerera kujya abahemba miliyoni ku kwezi, atangira kwiga n’aho ayo mafaranga azajya ava. Icyakora nyuma yo kongezwa umushahara aba Bishops ngo ntibishimiye inzira amafaranga bahembwa abonekamo kuko bahise bahaguruka barwanya Gitwaza ndetse umwe muri bo witwa Bishop Bienvenue ashaka kuvuma salon yahembaga abakozi batari bacye.

Uko Gitwaza yashinze Alimentation kuri Zion Temple mu gushakisha ayo guhemba abakozi

Apotre Gitwaza ati: "Nashatse umudamu ufite Alimentation ndamubwira nti ko abakristo bagukunda, baza kukugurira barangije amateraniro, wazanye ka Alimentation kawe, aho kugira ngo abantu bagusange i Remera n’ijoro barangije amateraniro, watubabariye ukakazana hariya (kuri Zion Temple), basi niba umugati wungukaho 100F ukaduhaho 50Frw, kugira ngo tubashe nibura guhemba abakoropa urusengero n’abazamu, abandi tuzaba tubimenya nyuma, mbwira ubuyobozi nti ‘Muzirinde gukora ku mushahara w’aba Bishops, mubareke bakomeze bahembwe nta kibazo ariko dushakishe uburyo abo bandi bajya bahembwa. Njyewe nanjye nari maze ayo meze (5) ntahembwa kuko nta cyo nari buhembwe nabonaga nta kintu gihari’. Uwo mu mama yahise ambwira ngo njyewe nzabazanira igishoro, hanyuma ibyo mwungutse, mwishyure abantu."

Uko Gitwaza yafashe icyumba cy’amasengesho akagihinduramo Salon abagore bakoresherezamo imisatsi


Tariki 15/08 ku isabukuru ye, Apotre Gitwaza yahuye n’abo mu muryango we umwe muri bo amubwira inzozi yaraye abonye z’ukuntu ababaye cyane kubera imyenda y’abakozi ba Zion Temple. Bamuhaye ibahasha irimo Miliyoni imwe y'amanyarwanda ndetse bamugira inama yo gushinga Salon itunganya imisatsi y’abagore kuko ari Business yunguka cyane. Iyo salon yaje kuyitangiza ayishyira mu cyumba cyari icy’amasengesho kuko ngo yabonaga gipfa ubusa dore ko hari harimo ka matora kamwe, nta kindi kintu kirimo.

Gitwaza yashinze salon kuri Zion Temple kugira ngo abone ubushobozi bwo guhemba aba Bishops n’abakozi

Nyuma y’aho Gitwaza yagiye muri Israel, yandikirwa na Bishop Bienvenue amubwira ko bazamurwanya kuko yafashe icyumba basengeramo akagihindura Salon de coiffure. Nyuma y’iminsi ibiri Salon ikora, ngo bakuyemo amafaranga yo guhemba abakozi mu mezi atatu: Apotre Gitwaza ati: “Ngeze muri Israel, Bishop Bienvenue yaranyandikiye arambwira ati ndagira ngo nkubwire ko tugiye guhagurukira kukurwanya, ntabwo uzahaguruka ngo uhindure icyumba cy’amasengesho ngo ugihinduremo salon”.

“Icya kabiri warahagurutse mu rusengero uravuga ngo utariho, Zion Temple ntizabaho, uri Imana yacu, ni wowe twakurikiye? Narabisomye twari tugiye i Kana y’i Galilaya numva imennye umutima, ndavuga nti uyu ni Bienvenue? Kuko twari twavuganye ejo hashije duseka. Naramwandikiye ndamubwira nti 'Bigenze gute ko unyandikiye ibintu biremereye ukaba umbwira nk’ubwira umuhungu wawe, habaye ik'i? Noherereje Claude Djessa ibyo nahawe na Bienvenue kuko bari kumwe, na we arambwira ngo umwumve ni mwese so kandi ibyo avuga bifite ishingiro".

Ibikubiye mu ibaruwa yandikiwe Gitwaza igaterwaho umukono n’aba Bishops hafi ya bose

N’ubwo ibaruwa yandikiwe Gitwaza mu 2022 yaciye igikuba mu bakristo, si ubwa mbere Aba Bishops bakoranye na Gitwaza bamwandikira ibaruwa imunenga kuko bigeze kubikora mu 2016 ari nabwo bateguraga bwa mbere kumuhirika. Iyo baruwa yanengaga Gitwaza "Gufata aba Bishops akabahindurira aho bakorera, akabikora atabyumvikanyeho n’aba Bishops bose". Kuri iyi ngingo Gitwaza avuga ko yasanze atari byiza kuba Gatenga yagira aba Bishops 8 bose bakorera muri paruwasi imwe ahubwo asanga byaba byiza bagiye gukorera hirya no hino mu gihugu. Ikindi bamunenze muri iyi baruwa ni "ugushinga Salon de Coiffure, aba Bishops bose batabishaka".

Muri iyi baruwa bakomeje bagira bati “N’ibindi byose wakoze utatugishije inama, aka kanya birahagaze, ikindi turategetse ngo Bishop Dieudonne ejo mu gitondo azafunge iriya Salon de Coiffure, ikindi dutumije inama yihutirwa tariki 14/10/2016 wayibamo utayibamo izaba, igiye kwiga ejo hazaza h’uyu murimo kuko turabona wawishe". Gitwaza ati: "Icyo gihe nari muri Israel”.

Gitwaza yabasubije ko salon yashinzwe mu cyumba cy’amasengesho, yavaho ari uko babanje kumwica!

Apotre Gitwaza yumvise ko bagiye gukuraho Salon de coiffure yashize ngo ifashe itorero kubona uko ahemba abapasiteri, yavuze ko yavaho ari uko babanje kumwica. Ati “Narababwiye nti iyo nama ntiyemewe kuko ni njye Perezida, icya kabiri iyo salon ntishobora gufungwa keretse nimwiyemeza kunyica, nimara gupfa muzayifunga. Cyangwa niba mushaka ko ifungwa, nimusubire kuri 400 (guhembwa ibihumbi 400 Frw ku kwezi), kuko si abana banjye ndimo ndwanirira ni abantu bakora mu rusengero, ndarwana n’ama salon y’iki, ko ntajyamo ngo bandefirize, si ndi umurasita ngo babohe (umusatsi), mu by’ukuri nta nyungu y’ako kanya mbifitemo. Narabandikiye nti 'nzemera no gupfa ariko iyo salon ntizafunga'”.

Apotre Gitwaza akomeza avuga ko yaje kwemera ko bakorana inama, kuko na we yashakaga kuvugana nabo ku bibazo bitandukanye. Tariki 1/11/2016 ni bwo bakoze iyo nama bahurira kuri Amani Guest house mu Karere ka Kicukiro. Kuri uwo munsi w’inama ni bwo Apotre Gitwaza yamenye ko aba Bishops bakorana bamaze ukwezi bateranira kuri Amani guest house iherereye Kicukiro Centre. 

Muri iyo nama Gitwaza yababajije iki kibazo ati ‘Ndi nde’, ababwira ko bakomeza inama nibamusubiza icyo kibazo kuko yabonaga bari kwirengagiza ko Imana yabamuhaye ngo abayobore. Inama yarangiye babuze igisubizo, bucyeye bahurira mu yindi nama hamwe n’abandi bapasitori bose ba Zion Temple, Gitwaza ababwira ko yananiranywe n’aba Bishops. Bicaye hamwe basasa inzobe, bemeza ko uri butsindwe asaba imbabazi. Aba Bishops ngo baratsinzwe basaba imbabazi ariko Bishop Bienvenue arahaguruka avuga ko nk’umuhanuzi w’Imana agiye kuvuma salon de coiffure iri kuri Zion temple ikorera ahari icyumba cy'amasengesho.

Apotre Gitwaza avuga ko iyo agira inkoni yari gukubita Bishop Bienvenue

N’ubwo byavuzwe ko muri iyo nama Apotre Gitwaza yakubise Bishop Bienvenue, mu buhamya Gitwaza yatanze mu rusengero, yavuze ko atigeze amukubita, gusa ngo iyo aza kugira inkoni aba yaramukubise. Yongeyeho ko atari igitangaza kuko na Yesu hari abo yakubise. Kuba Bishop Bienvenue yari agiye kuvuma salon, ni byo byarakaje cyane Apotre Gitwaza. Gitwaza yavuze ko ari ikosa rikomeye kubona hari umuhanuzi w’umwana ushaka guhanura ku ngufu imbere y’Intumwa imubereye umuyobozi.

Yagize ati: “Narahagurutse ndamucyaha, sinamucyashye nk’ubabaye, namucyashye nka Apotre, nk’Intumwa, ndamubwira nti 'ceceka muri uyu mwanya, ntabwo ufite ububasha bwo guhanura aho ndi ntuzongere no kwibeshya ngo uri Prophet (umuhanuzi) imbere yanjye, ni njye wakwigishije uko bahanura, ni njye wakwigishije gusoma ijambo, nkwigisha uko bigisha ijambo ry’Imana, ndagusengera imizimu ikuvamo. Ujye wifatira abandi uhanure imbere yabo apana imbere yanjye, nta muhanuzi muto uhanura imbere y’umuhanuzi mukuru cyeretse yabimwemereye. Ku bw’izo mpamvu ndagutegetse icara'. Aho ni ho havuye induru bababeshya ngo nakubise Bishop Bienvenue”.

Apotre Gitwaza yarakomeje ati “Ibyo ni byo bujuje i Burayi ngo nakubise Bienvenue, iyo ngira inkoni mba naramukubise, ariko si cyo nari ngambiriye kuko na Yesu na we yarabakubise. Si byo nari ngambiriye nashakaga kumwereka ko biriya bamenyereye ngo turareshya si byo. Abantu barahagurutse basaba imbabazi, we arahaguruka ngo agiye kuvuma nk’umuhanuzi. Yahanuraga imbere ya nde, imbere y’abana be nta kibazo, ariko imbere ya Gitwaza ntibishoboka”.

Apotre Gitwaza arashimira Leta y’u Rwanda kuba ishishoza cyane

Apotre Gitwaza yavuze ko banamushinjaga gukorana n’imitwe y’iterabwoba, kuba umugambanyi n’ibindi. Yavuze uburyo RGB yamurenganuye ubwo aba Bishops bamucaga inyuma kugira ngo status nshya y’itorero itemerwa muri Leta ariko Umuyobozi Mukuru wa RGB ahamagara Gitwaza akamubwira ko ibaruwa yandikiwe Zion Temple ivuga ko icyemezo ishaka kitaboneka atari RGB yagitanze. Gitwaza ati “Ndagira ngo mbabwize ukuri bene data ni ukuri simbabeshya dufite igihugu gishishoza pe”.

Yakomeje agira ati: “Kuko ntiwaregwa n’ibyegera byawe bitatu, ukungirije bwa mbere, ukungirije bwa kabiri, umunyamabanga, bavuga ngo turabana turamuzi, ibyo akora ni ibi, ubugambanyi ni ubu n’ibindi, atari Imana yakuburaniye ngo ubeho. Imana nagize ni ugushishoza kw’abayobozi ba Leta yacu, basanga ibyavuzwe byose ari ibinyoma, ni yo mpamvu igihugu cyemeye ko nkomeza kuyobora uyu muryango kandi bemera ko nkomeza kuba Visionaire w’uyu muryango (kuba umuyobozi udasimburwa) kandi binyomoza ko mfitanye ikibazo na Leta kuko sinaba mfitanye ikibazo na Leta ngo inyizerere kuyobora amatorero mu Rwanda arimo abaturage bayo”.

Aba Bishops ba Zion Temple ngo bandikiye Minisitiri ufite abakozi mu nshingano ze bamubwira ko batagihembwa

Mu kiganiro kirekire Apotre Gitwaza yagiranye n’abakristo be mu kubabwira ukuri ku byavuzwe byose, yavuze ko aba Bishops bari bamwungirije bageze aho bandikira Minisitiri ufite abakozi mu nshingano ze bamubwira ko badahembwa. Iburayi ho ngo yagezeyo asanga hari abakristo bajyana ibiryo kwa Bishop wabo kuko ngo inzara yari imumereye nabi bitewe n'uko yari amaze igihe adahembwa muri Zion Temple.

Apotre Gitwaza yanyomoje ibyo kudahembwa kw'aba Bishops avuga ko bahembwaga usibye igihe gito bagizemo ibibazo by’ubukene. Ati "Abakristo (bakorera Zion) bamaze amezi 5 badahembwa ntibatureze, ni gute umuntu w’umuyobozi arega ikigo cye, nasanze nta mpuhwe bamfitiye, mbona ko ibintu atari bizima”. Mu kababaro kenshi Gitwaza yavuze uburyo aba Bishops bamaze amezi agera kuri ane batagera ku kazi nta kintu bakora, za biro zabo zihora zifunze, ariko itariki 28 yagera bagahita basakuza ngo kuri konti nta mafaranga arageraho.

Gitwaza ashavuzwa no kuba aba Bishops bahoze ari ibyegera bye ari bo bagendaga babwira abantu ko ari umusambanyi

Byaje kuba ihame tariki 20 za buri kwezi, amafaranga yabo akaba yageze kuri konti, uwitwa Bulambo wari ushinzwe kubaha imishahara yari yarahawe itegeko na Gitwaza ryo kubyubahiriza akamenya umushahara w’aba Bishops kandi bakawubonera igihe. Ibyo ngo yabikoze ku bwo kububaha no kubakunda nk’abana be mu gihe bo bakoraga mu yo bahembwe bakaguramo lisansi ibajyana guharabika Zion Temple hirya no hino.

Gitwaza ati: “Nari narabihanangirije nti ntihazagire umu Bishop ubura umushahara kandi ntibakora ahubwo baririrwa bahamagara abantu bababwira ngo Gitwaza ni mubi, akorana na satani, ni umusambanyi, barangiza kubarundamo ibintu bati none muzaze abadukumbuye tujye kuri Amani Guest house, ubwo namwe ku mugoroba mukajyayo, kubera iki? Mufite raison, ibyo bababwiye ni byo muzi nta cyo nababwiye njye (...) nari naranze kubambika ubusa (gushyira hanze aba Bishops)”.

Aba Bishops birukanywe ngo bari bakwiye kwamburwa ubushumba bahawe na Gitwaza


Nubwo aba Bishops twavuze haruguru birukanywe muri Zion Temple ku isi, ntabwo Apotre Dr.Gitwaza yigeze abambura ubu Bishops bwabo mu gihe ari ko amahame ya Tewoloji abivuga. Avuga ko yabikoze kubera ko ari umubyeyi mwiza, akaba yarabirukanye nk’umubyeyi. Ati: “Ndabarekuye ariko si uku nakabikoze, dore uko bigenda; Iyo ibintu byagenze gutyo, uhamagaza certificate y’igipasitori wamusengeye, ukamwambura certificate y’ubu Bishop, akagarura wa mwenda na ya nkoni na wa musaraba. Uyu munsi ni ko nari kubigenza, narangiza nkandika inzandiko zijya ku isi hose mu matorero ya Alliance n’ahantu hose dukorana nkababwira ko batakiri aba Bishops. (…) Ariko kuko ndi umubyeyi nabibarekeye, kugira ngo nabo amahirwe bazagira badakoranye na Gitwaza wabananije, azabeho”.

Nyuma yo kubona ko mu Itorero harimo umwuka mubi wazanywe n’abari ibyegera bye, Apotre Gitwaza yaje gushyiraho ubuyobozi bushya bwa Zion Temple. Izi mpinduka zabaye nyuma y’inama yabaye taliki ya 28/12/2016 yemeje status nshya yashyizweho umukono n’aba Bishops bose, abashumba bose ba Zion Temple mu Rwanda ndetse banabisinyira imbere ya Noteri mu rwego rwo kugaragaza ko nta gahato ahubwo bibavuyemo kandi bayishyigikiye. Muri Zion Temple bemeje ko buri myaka ibiri bazajya bahindura abayobozi bakuru ariko Apotre Gitwaza akaba afite umwanya udasimburwa ari wo kuyobora iri torero ku rwego rw'isi.

Nyuma y’ihinduka rya Status za Zion Temple, taliki ya 05/01/2017 hatangajwe ubuyobozi bushya bwasimbuye ubucyuye igihe. Abayobozi bashya ba Authentic Word Ministries na Zion Temple batangajwe batarimo abashakaga guhirika Apotre Gitwaza, ni: Apotre Gitwaza, Bishop Charles Mudakikwa, Rev Dr.David Bulambo, Pasteur Robert Runazi, Pasteur Hubert Kagabo, Pasteur Vincent Hakizimana, Pasteur Kamanzi Symphorien, Pasteur Karengera Ildephonse na Pasteur Uwera Egidia. Ku mwanya wa Visionnaire yakomeje kuba Apotre Dr. Paul Muhirwa Gitwaza.

Bishop Vuningoma uri mu bashaka kuvana Apotre Gitwaza ku buyobozi hari icyo yatangarije InyaRwanda.com

Tariki 12/11/2017 ni bwo InyaRwanda yagiranye ikiganiro na Bishop Vuningoma wadutangarije ko agiye gusubira muri Zion Temple akubahwa nk'umuntu watangije iri torero na cyane ko atemera ko yirukanywe. Twaganiriye nawe tumusanze i Kanombe mu muhango wo kwimika Apotre John Poda Bihashya. Bishop Dieudonne Vuningoma yabwiye abanyamakuru ko ari umwe mu bayobozi b'Ihuriro Nyarwanda ry’Amatorero n’Amadini (Rwanda Religious Leaders Forum). Abajijwe itorero asigaye abarizwamo nyuma yo kwirukanwa muri Zion Temple, yavuze ko nta muntu wigeze amwirukana muri Zion Temple mu buryo bwemewe n'amategeko na cyane ko nta muntu ufite uburenganzira bwo kwirukana umuntu uba waratangije umuryango (Founder).

Yagize ati “Nitwa Bishop Vuningoma Dieudonne ndi umwe mu bayobozi b’Ihuriro nyarwanda ry’Amatorero n’Amadini (Rwanda Religious Leaders Forum). Ndi umwe mu bashyizeho umuryango Authentic word Ministries Zion Temple mu Rwanda no mu mahanga. Kubera ko twahuye n’utubazo, kandi tuba hose, twabanje nk’aba Bishop kwishyira hamwe, twagiye gusenga ariko igihe cyo gusenga cyarangiye, ngiye gusubira mu murimo”.

Bishop Vuningoma avuga ko ari umwe mu batangije Zion Temple bityo ngo kuba yarirukanywe muri iri torero, ni ibintu bitizweho neza kuko nta muntu ushobora kwirukana uwatangije umuryango. Ikindi ashingiraho ni uko nta baruwa imwirukana yahawe yemewe n'amategeko. Yavuze kandi ko bari gutegura ikiganiro n'abanyamakuru kizavugirwamo ibyo aba birukwanywe bafata nk'ukuri, icyakora kugeza uyu munsi ntabwo icyo kiganiro kiraba. Yavuze ko kuba bari bacecetse atari uko badafite ibyo kuvuga ahubwo bari bategereje igihe cy'Imana na cyane ko bamaze igihe basengera mu Mwuka umwe nk'aba Bishop birukanywe ariko akaba yarasangaga igihe cyo gusenga cyararangiye, bagiye gusubira mu murimo muri Zion Temple.

Yagize ati: “Zion ariko ni twe twayitangiye, ndumva tunayisubiyemo nta cyaha cyaba kirimo cyane ko nta rwandiko dufite rutwirukana muri Zion Temple mu buryo bw’amategeko kandi ntabwo wakwirukana 'Founder' burya amateka ntabwo uyahindura, umuntu watangiye umuryango ntabwo umwirukana, umwirukana se gute, ntabwo bisobanuka mu mategeko. Tuzabahamagara (abanyamakuru) tuzakora 'Press conference' mu gihe kiri imbere tubivuge rwose kuko twaracecetse ariko guceceka kwacu ntabwo ari ukuvuga ko ntacyo tuzi, ko ntacyo tubona, ko ntacyo twavuga, igihe kiri hafi tuzabivuga”.

Zion Temple ihoramo imvururu n’intambara zo kuvana Apotre Dr Gitwaza ku buyobozi bw'iri torero yashinzwe gute, yagiye iyoborwa gute?

Zion Temple ni Itorero ryabyawe na Ministere y’Ijambo ry’ukuri (Authentic Word Ministries) iyerekwa ryahawe umukozi w’Imana Apotre Dr. Paul Gitwaza ubwo yari afite imyaka 16 mbere y’uko yinjira muri Kaminuza ubwo Imana yamubwiraga ko umusore w’umu 'Authentique' azahindura isi. Gitwaza avuga ko Imana yabimubwiye mu rurimi rw’igifaransa iti "Un jeune Authentique transformera le Monde" nk'uko byatangajwe na Rushyashya.net.

Apotre Dr. Paul Gitwaza avuga ko nyuma yo guhabwa iryo yerekwa yakomeje gusenga. Ageze muri kaminuza ni bwo yatangiye gushaka abo bazafatanya mu murimo, bamwe bahurira muri Congo, abandi bahura ageze mu Rwanda. Abo rero kuva umurimo utangiye ni bo bakomeje gusimburana ku myanya y’ubuyobozi itandukanye. Ariko aho Itorero rimaze gukurira byabaye ngombwa ko status y’itorero (Itegeko Ngenga) ihindurwa nk’uko byasabwe n’abandi bashumba baje mu murimo nyuma kugira ngo buri muntu wese ayibonemo kugeza no ku mukristo wo muri buri rusengero kuko n’ubundi Itorero ari iry’abakristo.

Apotre Gitwaza akomeza avuga ko ibyo ari byo byatumye ubuyobozi bw’itorero bwifuza ko status ihinduka kugira ngo n’abandi bakristo bibone mu buyobozi mu buryo bwemewe n’amategeko kandi banashobore gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kwagura uwo murimo bawiyumvamo. Byatumye habaho ubusabe ko Status y’Itorero Zion Temple yongera guhindurwa, biza kwemezwa nuko iravugururwa hashyirwamo ingingo nshya ndetse haba n’izivugururwa. Ibyo kandi byanahuriranye n'uko Manda y’ubuyobozi bwari buriho yari yararangiye maze hashyirwaho ubuyobozi bushya, bamwe bavanwa mu nshingano abandi birinjira.

INKURU WASOMA: The Ben yababajwe n'ibikomeje gukorerwa Apotre Gitwaza ku mbuga nkoranyambaga


Urusengero rw'agatangaza Apotre Gitwaza aherutse kugura muri Amerika


Apotre Gitwaza ni n'umuhanzi aho akunzwe mu ndirimbo "Mana kiza bene wacu"


Apotre Dr Gitwaza hamwe n'umufasha we Pastor Angelique N. Gitwaza bafitanye abana batatu b'abahungu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND