RFL
Kigali

Afrique yerekanye ubuhanga anyura abitabiriye mu miririmbire ya Live na Semi Live-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:19/02/2022 21:09
0


Afrique ukunzwe mu ndirimbo ‘Agatunda’ yagaragaje ubuhanga ku rubyiniro mu ndirimbo zinyuranye yaririmbye mu buryo bwa Live na Semi Live.



Ku isaha ya saa 19:35 Lion Imanzi yasabye kwakira umuhanzi wa kabiri ku rubyiniro akaba n'uwa mbere mu bari bategerejwe na benshi Afrique.

Uyu musore yinjiye aririmba mu buryo bwa Live indirimbo ye Agatunda iri mu za mbere zikunzwe mu Rwanda.

Mu ipantaro y’umukara  n'agakote k’ubururu asutse ibituta n'amarineti y’umukara aherecyejwe n’umusore umwe wari kumubekinga, yahise akomereza n’indirimbo ye yitwa Rompe yaririmbye mu buryo bwa Semi Live ariko abantu banyegaga.

Akomeza n’indirimbo yashyuhije abatabiriye aba agira ati:”Ese duhere inyuma ukwiye umubiri wanjye.” Asoza n’indirimbo yise Robine yavuye ku rubyiniro saa moya n'imonota 59 ashimwa na Lion Imanzi kubera ubuhanga akomeje kugaragaza.

Afrique yinjiriye mu ndirimbo agatunda

Yerekanye ubuhanga mu miririmbire

Yasoreje ku ndirimbo Robine








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND