Imikino inyuranye mu
Rwanda igenda izamuka ariko hari n'indi itaratera imbere bitewe n’ubushobozi ariko
by’umwihariko no kubura gikurikirana. Umwe muri iyo ni umukino wo gutwara
za moto.
Iki kinyabiziga cyavumbuwe
bwa mbere mu mwaka wa 1885 na Gottlieb Daimler kikaba gitunze
benshi yaba abagikoresha nk’umwuga bahisemo ubatunze wa buri munsi n'abakiriya babagana
by’umwihariko mu bihugu byo muri Africa.
Uretse kuzigenderaho bisanzwe guhera mu mwaka
wa 1897 mu Bwongereza hatangiye gukorwa amarushanwa y’abahanga mu gutwara iki
kinyabiziga.
Kugeza ubu umutaliyani w’imyaka 43 Valentino
Rossi ni we ufatwa nk’umuhanga wa mbere mu gutwara iki kinyabiziga dore ko
yibitseho ibikombe bitagira ingano.
Mu Rwanda rero umusore w’imyaka 29 uzwi nka
David ni we umaze kwigaragaza ko ashoboye yewe habaye n’amarushanwa yabasha kuyegukana
dore ko abamubonye bose n'ibyo akora badashidikanya ku buhanga bwe.
INYARWANDA yagiranye ikiganiro na David, tumubaza byinshi ku mwuga we wo gutwara moto. Yasobanuye byinshi ku mpano ye n'icyifuzo afite. Yatangiye agira ati: "David ni umuntu usanzwe ariko ukunda siporo cyangwa se n’ibintu bijyanye n’imyiyereko ahanini abantu banzi mu rwego rwo gutwara moto cyangwa se gukinisha moto ibintu bijyanye na freestyle."
Agaruka ku gihe
yatangiye gutwarira moto ati:"Ninjiyemo mu gutwara moto mfite imyaka 18, nibwo
nari ndangije kubona ibisabwa byose kuko mbere nkiga nari mfite imyaka 17 ariko
mu gihe gito numva nagira ishema ryo kuba nagira Permis kugira ngo mbashe kuba
najya mu muhanda ntari sakintu (nta kintu afite)."
Akomoza ku buryo
yinjiye mu bijyanye n’impano ye nyirizina agira ati: "Nabanje kumotara ariko
nyuma nyine ngenda mpindura kubera ko nisanze mfite impano kandi nshaka kugira
ngo ikure ku ruhando mpuzamahanga kandi ni ibintu nakuranye kuko nakundaga kugendesha
ibinyabiziga cunga ibigurudumu umucyebe wasiraje kuko njye nkunda gutwara."
Avuga ko yagiye atoza
abana benshi ariko ubushobozi bukamubana iyanga agacika intege. Ati: "Barahari
abanyeshuri benshi nigishije barenga mirongo 50 ariko naje kugenda mbura
imbaraga n'ubufasha mba mpagaritse iryo shuri."
David avuga ko abashije kugira amahirwe yo guhura na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, hari icyo yamwisabira. Abivuga agira ati:"Icya mbere namushimira ariko namusaba
ko impano zanjye nanjye zatezwa imbere nk'uko habaho Tour du Rwanda mu magare
hakabaho n’imikino nyine ya moto kandi abimfashijemo yaba amfashije kugera mu
ndoto zanjye."
David umuhanga mu gutwara moto
Yifuza kuzagera mu ruhando mpuzamahanga
Yifuza ko hatangizwa amarushanwa ya moto nk'uko habaho ay'amagare