Umuramyi Kagame Charles utuye muri Australia yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Umuzingo’ yakozwe na Musinga & Oli's Media mu buryo bw'amashsuho, naho amajwi yayo akorwa na Boris & Bruce. Ni indirimbo yishimiwe cyane dore ko masaha macye imaze kuri Youtube imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 13, ikaba imaze gutangwaho ibitekerezo 172.
Kagame Charles wamamaye mu ndirimbo 'Amakuru' imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 550 kuri Youtube, yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo ye nshya yise 'Umuzingo' yasohokanye n'amashusho yayo, cyaje ubwo yatekerezaga ukuntu abantu b'ubu birata ubutunzi n’amazina akomeye n'icyubahiro bafite aho kwirata Yesu Kristo. Yavuze ko iyi ndirimbo ye irimo ubutumwa buhamagarira abatuye Isi "kwirata Yesu wenyine kuko ari we usubiza amasezerano agahindura ubuzima bwacu".
Muri iyi ndirimbo 'Umuzingo', Charles Kagame aragira ati "Dore umuzingo w'igitabo nkwandikiye ukubiyemo amateka y'ibyahise. Hari aho nanditse ngo wibuke iby'imisozi twazamukanye amaganya n'ibirusha. (...) Intambwe yo gutatira imihigo wahanye n'Ijuru yatangiye ubwo wibagirwaga aho wasengeye. Izuba ry'umugisha ryarakumuritse uriyamamaza aho kwamamaza uwasubije isezerano. Kwirata ubutunzi bw'amazina y'iby'iyi si nta kintu byamarira abagihanganye n'ubizima,.."..
Charles Kagame asengera mu Itorero ‘Lifehouse Church’ ribarizwa mu Mujyi wa Coffs Harbour muri Australia ndetse ni na ho akorera ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo. Amaze gukora indirimbo zitandukanye kandi zakiriwe neza harimo; Ahindir’ibihe, Tubagarure, Ntuzibagirwe, Naragukunze, Amakuru, Uranyuzwe n'izindi. Indirimbo ze zose zarakozwe na studio imaze kuba ubukombe mu gukora indirimbo zo kuramya Imana no kuyihimbaza ikoreramo abavandimwe babiri Boris na Bruce.
Charles Kagame yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Umuzingo'
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'UMUZINGO' YA CHARLES KAGAME
TANGA IGITECYEREZO