Haillie Jade umukobwa wa Eminem mu munyenga w'urukundo na Evan McClintok-AMAFOTO

Imyidagaduro - 17/02/2022 8:21 AM
Share:

Umwanditsi:

Haillie Jade umukobwa wa Eminem mu munyenga w'urukundo na Evan McClintok-AMAFOTO

Haillie Jade umukobwa w'umuraperi Eminem ari mu munyenga w'urukundo na Evan McClintok bakomeje kugirana ibihe byiza.

Umukobwa wa Eminem witwa Hallie Jade Mathers yabyaranye na Kim Scott wahoze ari umugore we, ari mu kibatsi cy'urukundo n'umusore witwa Evan McClintok bamaze iminsi bagirana ibihe byiza. Mu mafoto yaba bombi basomana akomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga dore ko banasomaniye mu mikino ya Super Bowl Eminem yaririmbyemo. Mu kiganiro Haillie Jade yagiraranye n'ikinyamakuru Hollywood Life yemeje ko amaze igihe akundana na Evan McClintok ndetse ko amubonamo umugabo we w'ejo hazaza.

Nyuma y'ifoto ya Haillie Jade umukobwa wa Eminem asomana na Evan McClintok iciye ibintu kuri Instagram, uyu mukobwa w'imyaka 26 yatangaje ko uyu musore we ari we mukunzi we kandi ko bamaranye igihe. Haillie aganira na Hollywood Life yagize ati: ''Sinzi impamvu abantu batangara bambonye nsomana n'umukunzi wanjye. Ndabyumva banzi nkiri muto cyane ariko bamenye ko nakuze ntakiri wa mwana babonaga cyera''.

Haillie Jade yakomeje agira ati: ''Evan McClintok nanjye turakundana ndetse hashize igihe nuko abantu batari babizi.''Abajijwe aho umubano wabo ugana Haillie Jade yasubije ati: ''Yego cyane mbona dufite umubano wihariye kandi uzagera kure kuko Evan mubonamo umugabo wanjye wa hazaza''. Iyi ikaba ibaye inshuro ya mbere Haillie Jade umukobwa wa Eminem akaba ariwe mwana wenyine afite, yerekanye umukunzi we.

Ikinyamakuru Hollywood Life cyerekanye amwe mu mafoto ya Haillie Jade arikumwe n'umukunzi we Evan McClintok akomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga:















Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...