RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2022: Benediction Ignite yashyize hanze abazayiserukira batarimo Areruya Joseph

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:16/02/2022 14:31
0


Iminsi isigaye ngo Tour du Rwanda y'umwaka wa 2022 itangire irabarirwa ku ntoki, amakipe atandukanye akomeje gushyira hanze intonde z'agateganyo z'abakinnyi bazayahagararira. Areruya Joseph ntabwo ari mu bazakina.



Ikipe ya Benedion Ignite y' i Rubavu, yamaze gushyira hanze urutonde rw'agateganyo rw'abakinnyi batanu batarimo Areruya Joseph, bazayiserukira muri iri rushanwa rikomeye kurusha andi muri Africa.

Abakinnyi bateganijwe kuzahagarira iyi kipe ni; Nsengimana Jean Bosco, Manizabayo Eric, Byukusenge Patrick, Rugamba Janvier na Uwiduhaye Mike.

Ibyo kumenya ku bakinnyi:

1. Nsengimana Jean Bosco: Ni umugabo w'imyaka 29 y'amavuko, akaba umwe mu bakinnyi bamenyerewe mu mukino w'amagare mu Rwanda.


Nsengimana J Bosco

Bosco yegukanye Tour du Rwanda ya 2015 mu buryo butamugoye na busa, aho yegukanye uduce dutatu (stages) agahembwa nk'umukinnyi mwiza mu bato.

Ni umwe mu bakinnyi bazamukana ubuhanga n'imbaraga, aho yanabiherewe ibihembo birimo kuba yarazamukaga neza kurusha abandi muri Tour de Blida / Algeria muri 2013 na Tour du Cameroon 2017, asanzwe anazwiho ubuhanga mu gusiganwa n'ibihe (Individual Time Trial).

Nsengimana watangiye gusiganwa ku magare muri 2009, yahereye mu ikipe ya Benedion Cycling Club, mbere yo gukinira Bike Aid yo mu Budage muri 2016, Benedion Ignite (2017-19), Skol Adrien Cycling (2020) na Benedion Ignite akinira kuri ubu.

2. Manizabayo Eric: Uyu musore udakanganye mu bigango bakunda kwita 'Karadiyo' akaba afite imyaka 24 y'amavuko, amaze imyaka 8 akina umukino w'amagare, aho yose yayibaye mu makipe ya Benedion.


Manizabayo 'Karadiyo'

Ni umwe mu bakinnyi bashingirwaho ahazamuka, aho mu mwaka ushize yanahembwe nk'umukinnyi wa kabiri mu bitwaye neza ahazamuka muri Tour du Rwanda ya 2021, akurikiye Teugels Lennert ukomoka mu Bubiligi. Uretse mu kuzamuka, Manizabayo ni umuhanga mu kunyaruka (Sprint).

3. Byukusenge Patrick: Ni umukinnyi w'imyaka 30 ukina neza ahazamuka ndetse agafasha abagize ikipe kurinda ibyagezweho by'umwihariko mu kurinda ikipe ye gutakaza umwenda uruta indi (Lieutenant).


Byukusenge

Byukusenge amaze imyaka 14 ari mu mukino w'amagare, aho ari umwe mu bakinnyi bamaze gukina amasiganwa menshi mu Rwanda.

4. Rugamba Janvier: Uyu Musore w'imyaka 23 y'amavuko yazamukiye mu ikipe ya Les Amis Sportif y' i Rwamagana mu mwaka wa 2016, aho yakinnye imyaka 4, mbere yo kwerekeza muri Benedion Ignite mu mwaka w'imikino wa 2020. Umwanya wa hafi yabonye muri Tour du Rwanda ni uwa munani yagezeho ubugira kabiri muri 2018.


Rugamba Janvier

5. Uwiduhaye Mike: Ni mukinnyi w'imyaka 24 y'amavuko, Benediction Ignite yakuye muri Nyabihu Cycling Club mu mwaka wa 2020. Agira imbaraga ahatambika, aho anakina afasha bagenzi be baba bafite amanota (Domestique).


Uwiduhaye Mike (Uwa kabiri uhereye inyuma)

Mu kiganiro umutoza wa Benediction Ignite, Munyankindi Benoit, yagiranye na INYARWANDA, yasobanuye byinshi ku bakinnyi bahisemo kuzakoresha muri uyu mwaka, anakomoza ku ngano y'icyizere cy'intsinzi afitiye abakinnyi be ndetse n'abanyarwanda muri rusange.

Abazitabira iyi Tour du Rwanda, ntibagaragaramo Areruya Joseph 'Kimasa' watwaye Tour du Rwanda ya 2017, akanatorwa nk'umukinnyi w'umunyafurika wahize abandi muri 2019 ndetse n'umufaransa Kervadec Stefan kubera ko baherutse kurwara COVID-19 igatuma badakora imyitozo uko bikwiye.

Avuga ku bakinnyi batoranijwe, yagize ati: "Abakinnyi bakoze imyitozo ari benshi, duhitamo abameze neza kurusha abandi. Kuri Areruya Joseph ntabwo azitabira kuko mu Kwezi kwa mbere yigeze kurwara COVID-19 bituma adakora imyitozo nk'abandi, kimwe na Karvadec wayirwaye mu ntangiriro z'uku kwezi, agasimbuzwa Uwiduhaye Mike."


Areruya Joseph

Yakomeje ati "Dufite Abakinnyi beza kandi bakomeye, nka Nsengimana ni umuntu wanditse amateka kandi ufite imbaraga, nka Manizabayo na Byukusenge bafite imbaraga zo kuzamuka ndetse na Uwiduhaye uri mu bihe byiza."

Munyankindi kandi yasubije abatekereza ko imbaraga za Nsengimana Jean Bosco zaba zaratakaye ati "Ubaye utekereza ko Bosco adafite imbaraga, ntabwo waba umuzi. Ni umukinnyi mukuru kandi ushaka kugira icyo akura mu mukino w'amagare. Twarabanye kuva ku munsi wa mbere akina, nzi neza ko ari umukinnyi wo kwitegwaho byinshi.

Uyu mutoza ahamya ko nubwo inzira yo gutwara Tour du Rwanda ya 2.1 igoye, ariko bishoboka cyane kuko u Rwanda rufite Abakinnyi beza kandi bakoreye hamwe imyitozo.

Yagize ati "Kwemeza ko wahita utwara Tour du Rwanda ya 2.1 mu gihe tutaranatwara agace kamwe (stage), biragoye ariko birashoboka cyane kuko Benedion Ignite ifite Abakinnyi beza, ikipe y'igihugu nayo ifite abakinnyi beza, ukongeraho Moise (Mugisha) na Samuel (Mugisha) bazaba bari gukinira ProTouch yo muri Africa y'Epfo."

"Twagize igihe cyo gukorera hamwe imyitozo, nizera ko bizadufasha kugira umusaruro mwiza."


Munyankindi utoza Benediction Ignite

Tour du Rwanda 2022 izakinwa guhera ku Cyumweru tariki 20 kugeza kuya 28, Gashyantare, izaba ku nshuro ya 14 ari mpuzamahanga, ikanaba iya kane izaba ikinwe ku rugero rwa 2.1.

Kuva Tour du Rwanda yazamurirwa urwego muri 2019, ikavanwa ku rugero rwa 2.2 ikaba 2.1, nta mukinnyi w'umunyarwanda urabasha kuyegukana ndetse ntawabashije kwegukana agace (stage) na kamwe mu myaka itatu ishize.

Umwanya mwiza abanyarwanda bagize muri Tour du Rwanda ya 2.1 ni uwa kabiri w'urutonde rusange, wegukanywe na Mugisha Moise wakiniraga Skol Adrien Cycling muri Tour du Rwanda ya 2020, yegukanywe n'umunya-Erithrea, Tesfazion Nathaniel.

Tour du Rwanda ya 2022, izagaragaramo abakinnyi 12 b'abanyarwanda, harimo batanu ba Benediction Ignite, batanu b'ikipe y'igihugu ndetse na babiri (Mugisha Moise & Mugisha Samuel) bazaba bari mu ikipe ya ProTouch yo muri Africa Y'epfo.

Uko uduce umunani twa Tour du Rwanda 2022 tuzakinwa:

  • Ku Cyumweru tariki 20/02/2022, Kigali-Kigali Arena (ITT / gusiganwa umuntu ku giti cye) 4 Km
  • Ku wa Mbere tariki 21/02/2022, Kigali-Rwamagana (148.3 KM)
  • Ku wa Kabiri tariki tariki 22/02/2022, Kigali-Rubavu (155,9KM)
  • Ku wa Gatatu tariki tariki 23/02/2022, Kigali-Gicumbi (124.3 KM)
  • Ku wa Kane tariki tariki 24/02/2022, Muhanga-Musanze (124.7 KM)
  • Ku wa Gatanu tariki tariki 25/02/2022, Musanze-Kigali (152.0 KM)
  • Ku wa Gatandatu tariki tariki 26/02/2022, Kigali-Kigali (152.6 KM)
  • Ku Cyumweru tariki tariki 27/02/2022, Kigali-Kigali (75.3 KM)

Amakipe ateganijwe kuzitabira Tour du Rwanda 2022;

. Amakipe y’ibihugu;

  • Rwanda
  • Morocco
  • Algeria

. UCI Continental Teams;

  • Benediction Ignite (Rwanda)
  • Tartelletto-Isorex (Belgium)
  • Bike Aid (U Budage)
  • TSG Terengganu (Malaysia)
  • Pro Touch (Afurika y’Epfo)
  • SKS Saurel (U Budage)
  • Wildlife Generation (USA)
  • Team Coop (Norvege)
  • Novo Nordsik (USA)
  • Grant Thornton - Bike Zone (Thailand)

. UCI Pro Teams;

  • B&B Hotels (france)
  • Drone Hopper-Androni (Italy)
  • Total Direct Energie (France)
  • Team Burgos-BH (Espagne)

. UCI World Team;

Israel Start-Up Nation (Israel)


Hazaca uwambaye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND