Slavica Ecclestone ni umunyamideli ukomoka mu gihugu cya Croatia wahoze ari umugore wa Bernie Ecclestone nyiri Formula 1 ikompanyi ikomeye mu marushanwa y’ibinyabiziga bifite moteri, utunze akayabo ka miliyari 3.3 z’amadorali we ubwe kugeza ubu.
Ecclestone yavukiye muri Rijeka aho ababyeyi be babaseribe bari batuye baje kwimukira muri Bosnia mu cyaro se yakomokagamo nyuma yo gutandukana kw'ababyeyi ubwo yari afite imyaka 7, yarezwe na nyina wenyine, Ljubica.
Slavica yakuze yigishwa ko adakwiriye na rimwe gukorera umuntu ikintu nawe atakwifuza gukorerwa, yatangiye umwuga w’ibijyanye no kumurika imideli akiri muto akorana n’abantu banyuranye barimo na Armani.
Ubwo yakoreraga Armani mu kiraka bari bahawe na Formula 1 hari mu 1982 icyo gihe yari afite imyaka 24 ni bwo yahuye na nyiri Formula 1 Bernie Ecclestone wari ufite imyaka 52.
Bernie atitaye ku myaka 28 yamurushaga yatangiye kumutereta gusa byari bigoye kuko batahuzaga indimi. Slavica yari afite uburebure bwa 1.85m naho Bernie yari afite 1.588m. Baje gusezerana babyarana abana babiri b'abakobwa Tamara 1984 na Petra 1988.
Mu mwaka wa 2008, Slavica yaje kuzuza impapuro zo gusaba gatanya nyuma y’imyaka 23 bari bamaze basezeranye kubana. Ubusabe bwe bwaje kwemezwa kuwa 11 Werurwe 2009, yaje guhabwa miliyoni 740 z’amayero muri gatanya.
Mu mwaka wa 2019 nabwo yaje kugurisha umwe mu miturirwa yari afite mu mujyi wa Chelsea kuri miliyoni 100 z’amayero nyuma y'uko iduka ry’umwana we Tamara rya miliyoni 50 z’amayero ryari ryibwe ry’imikufe.

Slavica n'umukobwa we Tamara Ecclestone

Slavica Ecclestone umunyamideli wa mbere ukize ku isi

Slavica n'umugabo we batandukanye

Slavica na Bernie n'abakobwa babyaranye Tamara na Petra


