Nshuti Muheto Divine ari kuvugwa ‘cyane’ mu bakobwa 70, bahatanira kuvamo Nyampinga w’u Rwanda wa 2022. Byatumye hari abafungura imbuga nkoranyambaga mu mazina ye, benshi bagacyeka ko ari we uzikoresha, bakamuhundagazaho ibitekerezo bamubwira ko bamushyigikiye.
Ni umukobwa w’inzobe icyeye
n’uturango tw’ubwiza tudashira! Uganira bigatinda, akakirana urugwiro
abamugana; anumvikanisha neza ibitekerezo bye mu kugira uruhare mu guhindura
sosiyete Nyarwanda.
Ni umwe mu bakozi ba kompanyi Ishusho
Ltd ihagarariwe na Muyoboke Alex, wabaye umujyanama w’abahanzi bakomeye mu
Rwanda. Ubu ni we ureberera inyungu umuhanzi Chris Hat.
Muheto afite ababyeyi bombi, avuka mu
muryango w’abana bane, ni umwana wa kabiri. Mu 2021, nibwo yasoje amashuri
yisumbuye muri Fawe Girls’ School mu Ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumwenyi
bw’Isi [MEG].
Amashuri abanza yize kuri Kingdom Education Center. Kwiga ishami ririmo imibare n’ubukungu, ni ibintu avuga ko yakuze akunda kuko aya masomo yombi yayumvaga, bituma yiyemeza kuba ariyo asozamo amashuri ye yisumbuye, kandi agaragaza ko yatsinze neza ikizamini cya Leta.
Hashize igihe gito asoje amashuri yisumbuye, yabonye itangazo rya Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda rihamagarira abakobwa kwiyandikisha muri iri rushanwa.
Bihurirana n’uko kuva akiri ku ntebe
y’ishuri yakurikiranye urugendo rw’iri rushanwa, muri we akumva ko igihe
nikigera ntakabuza azitabira.
Yabwiye INYARWANDA ko kwitabira muri
Miss Rwanda byaturutse ku cyizere no gushyigikirwa n’umuryango we, inshuti ze
n’abandi.
Ati “Kugira ngo nitabire Miss Rwanda
icya mbere ni uko ari ibintu nakuze nkunze. Kuva nkiri umwana nahoraga mbona
iri rushanwa nkabona ni byiza, nkabona birashimishije nanjye nkavuga nti umunsi
umwe ndifuza ko nagirirwa amahirwe nkajya mu bari guhatanira ikamba. Nicyo
cyatumye ngira imbaraga zo gukomeza kuza muri iri rushanwa.”
Akomeza ati “Ikindi cya kabiri
cyanteye kuba najya muri iri rushanwa ni icyizere iwacu bari barangiriye,
ababyeyi banjye, inshuti zanjye rero uko bakomezaga kubimbwira nanjye
byanteraga imbaraga zo kumva nanjye nabikora. Nkavuga nti wenda bino bintu
bakomeza kumbwira kuki ntabikora.”
Muheto yavuze ko yorohewe no kubwira
Se na Nyina ko igihe kigeze kugira ngo yitabire Miss Rwanda. Avuga ko ababyeyi
be bahuza cyane, kandi ko bamushyigikira muri buri ntambwe yose nziza ashaka
gutera mu buzima bwe.
Uyu mukobwa avuga ko Nyina ari we
yabanje kubwira ko agiye kwitabira Miss Rwanda. Nyina yamubwiye ko
amushyigikiye, amubwira akamaro ko kwitabira Miss Rwanda ku mwana w’umukobwa
ushaka gukabya inzozi ze.
Avuga ko akimara kubibwira Nyina
yanabibwiye Se, nawe amubwira ko azamushyigikira uko ashoboye. Hari mu Ukuboza
2021 afata icyemezo cyo kwitabira Miss Rwanda. Ati “Bambereye beza bahita
babyumva. Ntabwo byangoye muri macye.”
Muheto avuga ko Miss Rwanda ari
irushanwa ryiza risigira ubumenyi buhagije umwana w’umukobwa, kandi rikamufasha
gutanga umusanzu we ku gihugu.
Akavuga ko amahirwe uru rubuga
rutanga atari kuyitesha. Ati “Nashakaga kwitabira Miss Rwanda kuko uru ni urubuga
rufasha umwana w’umukobwa, rugafasha umwana w’umukobwa gutinyuka, rugafasha
umwana w’umukobwa mu bintu byinshi bitandukanye.”
“Uru rubuga nararubonaga nkavuga nti
nanjye umunsi umwe, ndashaka kuzagira umusanzu ntanga mu kubaka igihugu. Nkabona
uburyo bworoshye cyangwa uburyo byahita byihutamo, nabinyuza muri iri rushanwa
rya Miss Rwanda.”
“Kuko ni urubuga ruhita
rugushyigikira haba mu mushinga wawe waba ufite, rero nabonaga iri rushanwa ari
irushanwa ryiza ryo kuba natangiriraho mu gutanga umusanzu wanjye mu kubaka u
Rwanda.”
Muheto ari mu bakobwa 9 bahagarariye Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2022.
Uyu mukobwa yavuze ko yitabiriye Miss
Rwanda kugira ngo atize imbaraga ze “Igiceri Program”. Iyi ni gahunda itoza
abaturage kwizigamira bahereye ku giceri cy’amafaranga 100 Frw buri munsi.
Muheto avuga ko yifuza gukangurira
iyi gahunda urubyiruko yibanda ku b’igitsina gore. Akagaragaza ko yacukumbuye
amenya neza iyi gahunda, kandi abona ubuhamya bw’abantu batandukanye bayobotse
iyi gahunda bagaragaza ko yababereye akabando bicumba mu buzima bwa buri munsi.
Muheto yabwiye INYARWANDA ko uyu
mushinga yawuhisemo mu yindi kubera ko ashaka ko n’urubyiruko ruwumva neza mu
bijyanye no kwizigamira. We, avuga ko kwizigamira ari umuco yatoye, kandi ashaka
no kuwutoza n’abandi.
Uyu mukobwa avuga ko akimara kwanzura
kwitabira Miss Rwanda no guhitamo umushinga azakora, yafashe n’umwanya wo
kureba ibikorwa byakozwe n’abakobwa 10 bambitswe ikamba rya Miss Rwanda,
anareba uko bagiye bitwara.
Ibi ngo byamufashije kwinjira mu
irushanwa hari ubumenyi arifiteho, akagaragaza ko buri mukobwa wambitswe ikamba
rya Miss Rwanda yakoze uko ashoboye, kandi agirira umumaro sosiyete.
Muheto avuga ko yahisemo
kwiyamamariza mu Karere ka Rubavu kubera ko ari Intara afitemo umuryango, kandi
akaba yarakundaga kuhagenda cyane.
Avuga ko ari mu nzira agenda
yasengaga cyane, asaba Imana kumuha kwakira ibyo ari buhabwe byose. Akigera
imbere y’akanama nkemurampaka, Miss Mutesi Jolly yamubwiye ko ‘uri mwiza’,
bituma abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko bitari bikwiye.
Muheto avuga ko yashimishijwe n’amagambo
ya Jolly. Ati “Ikintu cya mbere cyahise kinza mu mutwe kwari ukumushimira.
Hanyuma uko nabyakiriye ni nk’umugisha kuko naje no gusanga biriya bintu
n’ubundi Jolly akunda kubivuga […]”
Uyu mukobwa avuga ko Miss Mutesi
Jolly ari icyitegererezo cye ‘mu byo akora’. Ati “Miss Mutesi Jolly icya mbere
ni Nyampinga wacu, yabaye Nyampinga w’u Rwanda. Icya kabiri mufata
nk’icyitegererezo. Jolly ni umukobwa w’icyitegererezo mubyo akora, uko avuga,
uko agenda. Jolly muri make ni icyitegererezo.”
Muheto avuga ko ibintu bitatu
irushanwa rya Miss Rwanda rigenderaho birimo Ubwiza, Ubwenge n’Umuco abyujuje
ari nayo mpamvu yaryitabiriye.
Ibitekerezo byatanzwe ku mafoto ya
Muheto bigizwe n’iby’abantu bemeza ko ari urucabana! Bagahamya ko ari we Miss
Rwanda 2022.
Uyu mukobwa avuga ko ibitekerezo
by’abantu bamusabiye ikamba rya Miss Rwanda n’irya Miss Popularity yabibonye.
Akavuga ko abifata nk’umugisha ariko kandi bituma ari gukora uko ashoboye
kugira ngo ‘nzagaragaze ko mbikwiye koko!’
Muheto yavuze ko yinjiye muri Miss
Rwanda ashaka ikamba rya Miss Rwanda 2022, kandi ngo afite icyizere cy’uko
azaryegukana agasaba gushyigikirwa.
Ku wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare
2022, hazamenyekana abakobwa 20 bazajya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022.
Muheto avuga ko muri iki gihe ari
kunoza neza umushinga we, kugira ngo azabashe kuwumvikanisha neza imbere
y’akanama nkemurampaka, abashe gutambuka.
Uyu mukobwa ari mu bakobwa 9, batsindiye guhagararira Intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2022. Muri iyi
Ntara hari hiyandikishije abagera kuri 51. Muri abo, 34 ni bo bageze imbere y’akanama
nkemurampaka, gahitamo 9 bagomba gukomeza.
Abakomeje ni No 33. Umubyeyi Sandrine, No 04. Isaro Nadia, No 15. Stella Matutina Murekatete, No 17. Kazeneza Marie Merci, No 32. Mwiza Amelia, No 21. Muringa Jessica, No 02. Keza Maolithia, No 03. Uwajeneza Peggy na No 06. Nshuti Divine Muheto.
Nshuti Divine Muheto yashimye Miss Mutesi Jolly wamuteye imbaraga muri Miss Rwanda, avuga ko ari icyitegererezo cya benshi
Muheto yavuze ko yagize ubwoba ubwo hatangazwaga abakobwa 9 bahagarariye Uburengerazuba, kuko bamuhamagaye nyuma y’abandi
Nshuti Divine Muheto yavuze ko kwitabira muri Miss Rwanda byaturutse ku cyizere no gushyigikirwa n’umuryango we, inshuti ze n’abandi
Muheto yavuze ko yanyuze muri Miss Rwanda kugira ngo atange umusanzu we mu kubaka u Rwanda rwifuzwa
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NSHUTI MUHETO DIVINE
AMAFOTO: Iradukunda Jean De Dieu-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO