Kigali

Harimo n’abataratsinze! Amafoto 15 y’abakobwa biyamamarije i Kigali ari gukundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:15/02/2022 16:47
0


Mu bakobwa 117 babashije kwitabira ijonjora ryabereye mu mujyi wa Kigali, hari abagera kuri 15 bakomeje gutumbagira ku mbuga nkoranyambaga kurusha abandi yewe harimo n’abatarabashije gukomeza (batabonye ‘pass’).



Iminsi ikomeje kugenda ivaho umwe ngo hamenyekane uzambara ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2022.

Mu bakobwa babashije kwitabira  amajonjora yabereye mu mujyi wa Kigali ari nayo yasoje ayandi, hari abakomeje gutumbagira kurusha abanda ku mbuga za Miss Rwanda.

Muri abo harimo ababashije gukomeza ndetse n’abatarabashije gukomeza ibintu wakibaza ikibitera, gusa ibisubizo bikaba ko abantu bakunda mu buryo butandukanye.

Kime mubyo twavuga biza kuisonga mu gutuma amafoto y’aba bakobwa akundwa cyane ku mbuga za Miss Rwanda by’umwihariko kuri Instagram, ni uburanga bwashituye abakurikirana uru rubuga.

Ikindi twavuga, kikaba ari ubwamamare bwa bamwe mu bakobwa biyamamarije i Kigali. 

Icya nyuma mubyo twavuga, ni uburyo amafoto ya bamwe mu bakobwa agaragara, ndetse n’uburyo yagiye akwirakwizwa ku mbuga zinyuranye, nka whatsapp n’izindi.

INYARWANDA yabegeranyirije abakobwa bagera kuri 15 bamaze kubona ‘like’ nyinshi, binyuze ku rubuga rwa Miss Rwanda mu minsi micye ishize amajonjora ashyizweho akadomo, by’umwihariko ayo mu mujyi wa Kigali yabaye kuwa 12 Gashyantare 2022.

Kugeza ubu, abakobwa bamaze kubona itike yo gukomeza bakaba bagera kuri 70, bakaba bazatoranywamo abazajya mu mwiherero.


15. Uwase Rehema afite ifoto imaze kugira like 1014 (Ntiyakomeje)

14. Dushime Thiéra Ingrése Clara afite ifoto imaze kugira like 1031 (Yarakomeje)


13. Agasaro Iliza Annick afite ifoto imaze kugira like 1049 (Ntiyakomeje)


12. Amanda Saro afite ifoto imaze kugira like 1106 (Yarakomeje)


11. Urusaro Kabagamba Lisa afite ifoto imaze kugira like1248 (Yarakomeje)


10. Uwagaba Aslah afite ifoto imaze kugira like 1251 (Yarakomeje)


09. Kayitare Linda afite ifoto imaze kugira like1277 (Ntiyakomeje)


08. Umutesiwase Raudwa afite ifoto imaze kugira like 1383 (Yarakomeje)


07. Umuhoza Clarisse afite ifoto imaze kugira like1595 (Ntiyakomeje)


06.Ruzindana Kellia afite ifoto imaze kugira like 1698 (Yarakomeje)


05. Noella Niyomubyeyi afite ifoto imaze kugira like1531 (Ntiyakomeje)


04. Byiringiro Sandrine afite ifoto imwe imaze kugira like 1480 n’indi ifite 2077 (Yarakomeje) 

03. Uwase Rugamba Gloria afite ifoto imaze kugira like2788 (Yarakomeje)


02. Kayumba Darina afite ifoto imwe imaze kugira like 1500 nindi 4011 (Yarakomeje)


01. Mutabazi Isingizwe Sabine afite ifoto imaze kugira like5512 (Yarakomeje)








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND