Umunyamakuru Nkunda Chrispin uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe isi yose iba yizihiza umunsi w’abakunda, yagaragaje umukunzi we anahishura ko mu bihe bitari ibya kure bagiye gusezerana kubana akaramata.
Chrispin yamamaye mu
bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, mbere y’uko yerekeza kwiga muri Amerika
icyiciro cya gatatu cya kaminuza. Mu binyamakuru yakoreye harimo Voice of Africa
kimwe na Royal F.M.
Kuwa 14 Gashyantare, nibwo
rero hatangiye gucicikana amafoto ari kumwe n’umukunzi we bitegura kurushinga
mu bihe bya vuba, nk’uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’INYARWANDA.
Yatangiye agira ati:”Niga muri Oakwood University iherereye
muri Leta ya Alabama muri USA, ari naho nahuriye n’umukobwa witwa
Gentille Kessy turakundana. Amafoto rero yatunguye benshi ni ayanjye nawe.”
Agaruka
kuburyo yahuye nawe agira ati:”Duhura hari mu mwaka wa 2021, mu kwezi kwa kabiri nibwo twahuye bwa mbere bitangira turi inshuti bisanzwe ariko uko iminsi
yagendaga yicuma, tugenda tubona ko hari byinshi duhuje tuza kwisanga no mu rukundo.”
Asobanura ukuntu Kessy umukunzi we yamubereye byose kuva mu ntangiriro, ati:”Yaramfashije
mu bintu byinshi yaba mu kumenyereza muri Amerika icyongereza cyari gicye, ubumenyi umuco n’ibindi byinshi.”
Bimwe mu
bintu bituma Chrispin yiyumva muri Kessy biruseho ni urukundo uyu mwari yagiye
amwereka. Abisobanura agira ati:”Kessy ni umukobwa w’agatangaza, yanyeretse
urukundo rutangaje akanyitaho”.
Yongeraho ati:”Ugasanga uko andeba anyitaho, naba nakerewe kujya gufata amafunguro
akanyibutsa, natinda kubyuka akampamagara akanyibutsa akambaza wariye? Wanyoye
icyayi? Ugasanga anzaniye umupira imbeho itanyica, twaba tugenda akamfata ikiganza.”
Kuri ubu
Kessy Gentille afite imyaka 23, mu gihe Chrispin we amaze kugira 27. Mu bihe bya
vuba akaba agiye kumwambika impeta ari nako uyu mwaka wa 2022 bitegura kubana
akaramata.
Chrispin yize
amashuri yisumbuye muri Lycée i Nyanza, asoza kaminuza mu mwaka wa 2019 muri
Mount Kenya mbere gato ko yerekeza muri Amerika.
Mu gihe
Kessy yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ajyanye n’ababyeyi muri 2016 icyo
gihe yari akiri muto.
Bamenyaniye muri kaminuza ya Oakwood, baritegura kubana akaramata
TANGA IGITECYEREZO