Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Hussein Obama n’umufasha we Michelle Obama bifurizanyije umunsi mwiza w’abakundana baratana ubwiza nyuma y’imyaka isaga 30 bemeranije kubana akaramata.
Kuwa 03 Ukwakira 1992 ni bwo Barack na Michelle bemeranije kubana
akaramata, kuri ubu bakaba bafitanye abana 2 b'abakobwa.
Barack Obama wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu
mwaka wa 2008 kugera muri 2016, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yifurije
umufasha we umunsi mwiza w’abakundana uzwi nka Saint Valentin wizihizwa buri wa 14 Gashyantare.
Uyu mugabo w’imyaka 60 yagize ati: ”Umunsi mwiza w’abakundana w’ibyishimo,
Michelle! Hamwe n’akamwenyu gatuma isi yose ibasha kubona, mu kuri urihariye,
none n’igihe cyose, nuzuye ishimwe kukugira mu buzima bwanjye.”
Michelle Obama nawe atazuyaje yahise anyura ku mbuga ze agira
ati: ”Iteka numva ndi umunyamugisha kuba iteka mbasha kuba ndi kumwe n’uyu muntu.
Umunsi w’abakunda w'ibyishimo, Barack! Mu byo twanyuranyemo byose hamwe n’ibizaza.”
Ifoto Barack Obama yifashishije yifuriza Michelle Obama umunsi mwiza w'abakundana
TANGA IGITECYEREZO