Kigali

Baziki wari umaze imyaka irenga 8 mu Amavubi yitabye Imana

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/02/2022 13:01
0


Uwari ushinzwe ibikoresho mu ikipe y’igihugu Amavubi [Kit Manager] Baziki Jean Pierre yitabye Imana azize uburwayi, aho yari amaze igihe kinini arwariye mu bitaro bya CHUK.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Gashyantare 2022, ni bwo inkuru y’incamugongo yasakaye ko Baziki Jean Pierre wari Kit Manager w’ikipe y’igihugu Amavubi yitabye Imana azize uburwayi.

Baziki yari amaze imyaka irenga 8 akorera ikipe y’igihugu Amavubi, gusa urugendo rwe ku Isi rukaba rwarangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu bitaro bya CHUK yari arwariye.Ntabwo uburwayi bwahitanye Baziki bwatangajwe, gusa icyavuzwe ni uko yazize uburwayi.

Baziki Jean Pierre wari Kit Manager wa Amavubi yitabye Imana


Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze umuryango we n’umuryango mugari w’abasportif mu Rwanda kuko babuze umuntu w’ingenzi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND